
Bamwe mu Banyonzi bati : “Ese Prof Jean Bosco Harelimana wa RCA afite ububasha bwo guca Umunyonzi mu muhanda nta nteguza, akavuguruza Perezida wa Repubulika?”

Iyo Perezida w’Igihugu avuze bihinduka itegeko. Ati : “Ubwo ni muca amagare, bivuze ko tuzaca n’abantu bagendaga mu modoka, abantu bagendeshe amaguru.” Hari kuwa 18 Kanama 2014, ubwo yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma, anenga icyemezo cyo guca amagare mu muhanda. Abanyonzi bongeye kuririra mu myotsi…