“Dufatanye n’abantu bafite ubumuga tugere ku ntego zirambye”

None taliki ya 03 ukuboza ni umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga kuri ubu ukaba wizihizwa ku nshuro ya 31, ukaba wizihizwa mu turere twose  ndetse nisi yose, ku rwego rw’igihugu urizihirizwa mu karere ka Ngoma aho ufite insanganyamatsiko igira iti:”Dufatanye n’abantu bafite ubumuga tugere ku ntego zirambye.”

Bamwe mu babyeyi b’abana bafite ubumuga batuye mu karere ka kamonyi, umurenge wa Rukoma barashima inzego za leta ko zababaye hafi mu kubaha ubufasha basabaga kugirango bahabwe ubuvuzi bakeneye kandi bakishimira ko batagihabwa akato cyangwa bahimbwe amazina nkuko byahoze mbere, umubyeyi wa Ishimwe Alliance arashimira umurenge wa Rukoma kubufatanye n’Akarere ka kamonyi ko bamuhaye inkunga yo kuvuza umwuzukuru we utarashoboraga kugenda ingana n’ibihumbi magana   atandatu (600,000frw).Aho yavurijwe kuri HVP ibitaro bya Gatagara ubu akaba agenda nk’abandi bana.ndetse arino mu ishuri.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ishimwe Alliance  umwana wafashijwe n’Akarere ka Kamonyi.

Mukahigiro Genereuse akaba umubyeyi wa Bikorimana Noheri ufite ubumuga bukomatanyije nawe arashimira police y’URwanda ko yamwubakiye inzu atagira aho kurambika umusaya. Inzu yahawe ikaba ifite agaciro ka miliyoni cumi n’ebyiri zamafaranga y’URwanda ayihabwa harimo ibikoresho byo munzu hamwe nibiribwa.

_Nta byera ngo de!_     Hariho n’abatunga agatoki inzego z’ibanze ko zibasiragiza aho kugirango zibafashe.Aha byagaragaye mu karere ka kamonyi, umurenge wa Rukoma Akagali ka Taba aho hashize umwaka hagaragaye umwana w’umuhungu w’imyaka itanu ufite ubumuga bukomatanyije,ntavuga hakiyongeraho nubumunga bw’ingingo hakiyongeraho n’agahinda ko kuba ababyeyi bamubyaye baramutanye nyina wabo batavuze nkuko byavuzwe mu nkuru yanditswe na montjalinews put link here…

Muhoza Arimwise Julius amaze umwaka ategereje guhabwa ubufasha bwa mutuelle ngo avuzwe

Uyu mubyeyi yatubwiye ko yasabye ubufasha bwo kuvuza uyu mwana ariko bakamutera utwatsi ngo kereka ari ku cyiciro cy’ubudehe kibarurirwa mu karere ka kamonyi,asabye sekuru ngo amwongere ku cyiciro amutera utwatsi, yegereye ubuyobozi bw’akagali ngo bamuhe icyiciro cye amushyireho nkusanzwe amwitaho bati vuga uvuyaho nta rugo ugira.

Ukibaza uburyo Akagali kayobowe na executive na SEDO hakiyongeraho n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ inshuti z’umuryango, niba uwo mubyeyi kumuha icyiciro bidashoboka habuzemo numwe wakora ubukangurambaga kuri sekuru ngo amwongere ho, aho kugirango abe imbata y’ ibibazo by’umuryango.

Clementine Niyomubyeyi

Author

MontJali