Ingo ibihumbi 30.000 biteganyijwe ko zizahabwa amashanyarazi, muri gahunda y’Imyaka itatu. Ku nguzanyo ya miliyoni makumyabiri zamadorali, u Rwanda rwasinyanye na Arabiya Sawudite.
AKarere ka Kamonyi gafite muri rusange Ingo ibihumbi mirongo itandatu zikeneye kugezwaho amashanyarazi ugenekereje usanga Ingo zicanye ziri hagati ya 54 na 58% ku baturage bose.
Hari Aho usanga amashanyarazi nubwo ahari, agenda acikagurika bitaretse no konona ibikoresho byo munzu.
Iyi nguzanyo rero yashyizweho umukono,Ikaba ije ari igisubizo ku mirenge yo mu karere ka Kamonyi yaritegereje imyaka n’ imyaniko ngo ibone umuriro wamashanyarazi, none ubu bakaba basubije umutima mugitereko nyuma yo gusinya aya masezerano.
Dr Uzziel Ndagijimana minisitiri wigenamigambi ati: “iyi nguzanyo ije kunganira imishinga yo kongerera ingufu z’amashanyarazi yatangijwe mu turere twose by’umwihariko Akarere ka Kamonyi.”
U Rwanda na Arabiya Sawudite byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika,
Ni inguzanyo igenewe ibikorwa byo kongera umuriro w’amashanyarazi by’umwihariko mu Karere ka kamonyi
Amakuru dukesha inzego z’ubuyozi avuga ko iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 25, ikazatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka 5 ku nyungu ya 1 %.
Akarere ka Kamonyi ko kaba gafite umwihariko .
Bamwe mu batuye n’abakorera mu Karere ka Kamonyi bavuga ko gahunda ya Leta yo kugeza umuriro w’amashanyarazi kuri buri rugo bitarenze umwaka wa 2024 yahinduye imibereho yabo, hari hakiri tumwe mu duce tutaragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ndetse n’ahandi uza udahagije.
Gukwirakwiza amashanyarazi muri aka karere bigeze kuri 58.9%.
Iyi nguzanyo yitezweho kuzatuma uyu mubare wiyongeraho 6.8%, ubwiyongere bw’inganda umunsi ku wundi muri aka Karere zirushaho kuzamura umusaruro, muri Kamonyi ubu habarizwa inganda zikoresha amashanyarazi zisaga 20,ibigo byamashuri,ibitaro, ibirombe by’ubucukuzi bwamabuye y’agaciro, Abacuruzi, ndetse n’abaturage ubwabo ,uretse AKAGALI ka Ruyenzi Niko usanga gafite amashanyarazi ahagije.
Mu baturage basubijwe harimo abatuye i Rukoma -Taba-Mwirute ahegereye isoko rya kijyambere ryo ku Rwina,mu byishimo byinshi bagira bati:” ubu tugiye gukora dukuye amaboko mu mufuka,kuko twari twaraheze mu icuraburindi tukajya kuvumba umuriro ahandi, Hehe n’umwijima kuko amashanyarazi tubonye azongera amajyambere ndetse umutekano uze ku isonga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije Ushinzwe ubukungu n’Iterambere Uzziel Niyongira yatangarije Mont Jali News ko bazashyikiriza amashanyarazi ingo ibihumbi mirongo itatu,iki gikorwa kikaba kizatangira muri kanama 2023,kikazamara imyaka itatu.Aya mashanyarazi akazashyirwa muri site 26, imirenge igera ku icumi mu tugali dusaga 31.
Niyomubyeyi Clementine.