Kuwa 6 kamena 2023 montjalinews yasuye Uruganda rutunganya umuceri rwa mukunguli MRPIC ikigo cy’ubucuruzi gifite TIN 102575232 kuva kuwa 09 gashyantare 2012 ruherereye mu karere ka kamonyi- Mugina.
inyubako z’uruganda ziherereye i Nyamiyaga ariko rugahuza Mugina,na Kinazi n’uruganda rufite amateka rwihariye amateka mu kurengera ibidukikije rukora ibicanwa mu bisigazwa by’umuceli amakara ( briquette) zikoreshwa cyane mu magereza yo mu Rwanda. uru ruganda kandi rwaragutse kuko rw’ibarutse n’urundi rutunganya ifu y’ibigoli ‘MUMAF uruganda rw’ubatswe rutwaye akayabo ,hiyongeraho ibikoresho bigezweho.
Abanyamuryango ba COOPRORIZ Abahuzabikorwa biganje mu kibaya cya Mukunguli, bagize uruhare mu kwiyegereza ibikorwa remezo kugirango bahindure imibereho myiza yabo.
Bwana Evariste Nteziryayo aganira na Mont Jali News yagize ati” dufite ingamba zo kwihaza mu biribwa bagahahirana n’impande 4 z’igihugu isoko rikaguka bakajya mu ipiganwa rya EAC akomeza agira ati: ubu turitegura kujya mu imurika gurisha rizabera mu Murenge wa Runda ku Ruyenzi kandi n’ubushize twahakuye igikombe nubu niyo ntego yacu, twifitiye ikizere ku muceli Bita Buryohe, tukagira nundi uvanze bita ordinaire, uko bya genda kose twishimira ibyo tumze kugeraho.Yunzemo ati” uru ruganda harimo imigabane ya Coproriz abahuzabikorwa,Ugama n’abandi ..kandi bose baranyuzwe, bifuza ko umuceri ubwinshi n’agaciro byiyongera ariko kuva mu myaka 12 ishize baracyataka kubera ikibazo cy’igihombo baterwa n’urugomero rwari rwubatswe na RSSP rusenywa n’amazi y’umugezi wa Mukunguri wuzura bitewe n’imigezi ibiri Urubeza n’urumanzi. bigatuma abahinzi bahomba hafi miliyoni zisaga 228.00.000, n’ubutaka butwarwa n’isuri burenga gato HA 57 bigatuma uruganda rutabona umusaruro uhagije,hatirengagijwe imihanda mitoya ikikije igishanga usanga Atari nyabagendwa. Ku modoka zitunda umuceli.n’umusaruro ugatwarwa n’ibiza.
MRPIC ntabwo yacitse intege kuko barebye kure bagateze imbere amayaga afite ubutaka bwera cyane bashinga uruganda rw’ibigoli MUMAF ikaba yaramaze kubona umusaruro aho ushaka ifu nziza agana uruganda agahabwa ibyo yifuza, aha twavuga ibigo by’amashuri n’ibindi.
Abaturage barwegereye bakomeje kongera ibinyampeke’Mu rwego rwo kongera umusaruro Evariste Nteziryayo yatangarije MontjaliNews ko bafite umushinga wo kubaka isoko kubufatanye na Cooproriz Abahuzabikorwa isoko hagati muri centre ya Mukunguli, rizafasha abaturage kureka gukora ubucuruzi bw’akajagari,maze gahunda y’isuku no kurengera ibidukikije igahabwa ibikenewe , sibyo gusa kandi baguye amarembo bagerageza kuzamura koperative zidafite ubushobozi buhanitse m’urwego rwo kubafasha kubaka urugomero rw’amazi aho umuyoboro bakoze watwaye miliyoni 20, iyi Koperative y’abahinzi b’umuceli ikorera mu Murenge Musambira COODARIKA yari ifite ikibazo cy’ingutu cyo kumisha umuceli mu gihe cy’izuba. Ubu abahinzi bakaba barashubijwe kandi ikaba yishyura uruganda neza.
Nkurunziza Evariste umuyobozi wa MRPIC Mukunguri ahuje na Cooproriz abafatanyabi,MININFRA,MIRENA,REMA,RSSP.MINICOM ,Minaloc,Akarere ka Ruhango na kamonyi, bakarebera kuko byarenze ubushibozi kandi izi nzego zose zifite ingengo ya bugenewe.
Bagombye gusubiza amaso inyuma bagakemura ikibazo kimaze imyaka 10 kitarabona igisubizo kuko igihugu gifite ubuyobozi,umuturage yagize ati” iyo Ibiza bibaye ntawusigara inyuma baza kwifotoza.
MRPIC Mukunguri ikaba ihaye ikaze aba client bayigana bifuza umuceli mwiza wihariye uburyohe kandi uhendutse
mu rwego rwo kunoza service bajye babikora mbere.
Niyomubyeyi Clémentine