Kamonyi: Hagati y’intara y’amajyepfo   na Rwanda  Mining Board  ninde ufite igisubizo ku mutekano muke uterwa n’ibirombe bitagira ibyangombwa!

                                                                                                                                                                                                                             Dr Ivan TWAGIRASHEMA  Umuyobozi wungirije (V-CEO)wa Rwanda Mining Board     

   A

baturage batangatanze igihazi bita Manudi Pilato cyatemye umumotari ku manywa yihangu  barakigota bagishyikiriza ingabo z’u Rwanda   zikambitse ku Cyeru cya Bugoba  bafashe umwanzuro nyuma yo kuzengerezwa n’itsinda  ry’umutwe wa abagizi ba nabi biyise Ibihazi ryambura rigatema abantu ku manywa y’ihangu,ibirego bigashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha,bikihisha iminsi mike bikongera  bigatema abandi  babigira  akamenyero,abahohoterwa bafata umwanzuro wo kwifatira ibyo bihazi bigashyikirizwa   inzego zumutekano zibegereye na  RIB ,kuko ari itsinda  ry’amazina adahinduka rikwepa  ubutabera,kuko gutanga ikirego  ari nko gukina rubito cyangwa agati bakizengurukaho,bitewe  n’inkeragutabara ibyinisha muzunga inzego zigiye gushaka abagizi ba nabi ikabaha amakuru  bagasanga byahunze.

Taliki ya 21 Mata 2023 uwita Emmanuel Niyonambaza bahimba Manudi Pilato  bivugwa ko ariwe waruyoboye itsinda ry’umutwe w’abagizi ba nabi wiyise  “ibihazi”  ryatangiriye  umumotari witwa Muhirwa  Jean Baptiste     ahagana saa kumi  nimwe n’iminota mirongo ine 17h40 mu mudugudu wa  Rugarama akagali Mwirute, agiye kumutema ijosi Imana iratabara. amutema mu Mugongo arakomereka.

Niyonambaza Emmanuel(Manudi pilato) yarikumwe na Sylivere Iyakaremye (bahimba seromba),Ndayizeye Jean Claude (Bahimba Bugigi),Ndahimana Théogene bahimba Kabubu, Joseph akaba ari murumuna wa Theophile Nshimiyimana akaba muramu wa Manudi n’abandi bataramenyekana,Induru zaravuze abaturage barahurura barabirukankana ariko  barabacika ariko    uwo mutwe w’abagizi ba nabi uzwi   nk’ibihazi  kuko ari abaturanyi b’uwo batemye  akaba yaratunguwe no gutemwa n’abantu baziranye.

bamanutse ku gasozi Ka Binyeri bigiye kwambura abari mu birombe barakomera barabivudukana ,Manudi  pilato wari warayogoje abaturage mu gihe bamusatiriye azamura umuhoro kongera gutemana ,bitabara umuhoro    ngo umufata  ikiganza awujugunya hasi,uko abaturage  bavuzaga induru,ibihazi bitera abaturage amabuye abandi nabo babasubiza,muri urwo ruvunge rw’abaturage bo mu mirenge itandukanye   ibuye rimufata kujisho no ku mutwe.bivugwa ko hari bamuteye umujugujugu w’umuhoro  yiruka.

Abashinzwe umutekano nibo  bamukuye mu nzara z’abaturage  iyo batahagoboka bari  kuhakura umurambo bitewe n’umujinya bari bamufitiye kubera  gutema abantu abambura  barabuze ayo bacira nayo bamira, hamwe imbwa z’impigi yagendanaga,hamenyekanye ko uyu mutwe w’abagizi   ba nabi uyobowe na Théophile  Nshimiyimana,  wambaye umupira wumuhondo  Bahimba Rambo, na Niyombaza Emmanuel upfutse ku kaboko (Manudi  Pilato)  akaba ariwe ushinzwe gushyira mu bikorwa ibikorwa  gahunda  n’ubwambuzi n’ubugome bw’ingeri zose  , nibutsa ko  bivugwa ko umwe ari muramu wundi, aba bayogoje Akagali ka gihara, biba bakomeretsa abaturage,ibijurano  bakabihisha kwa Théophile Nshimiyimana  akabagabanya amafaranga yavuyemo, ntabwo batinya inzego z’umutekano  kuko Manudi  aherutse no gukubita muruhame  abapolisi babiri bo  kuri station ya Rukoma bagiye kumufata   arabacika, Dore ko bafite aba bacira ibico bakamenya aho inzego z’umutekano ziturutse. urugero rwa hafi bavuze nuko ukuriye inkeragutabara

Ubwo uyu Manudi yafatwaga, yahise ahamagara igihazi gikuru  Théophile  Nshimiyimana  ukoresha tel 078747746 na 0781652997 uvugwa

ku italiki ya 14 Mata 2023 niwe uherutse kwigabiza ibirombe bya SRMC n’ibihazi bisaga 50  bijya gusibura  ikirombe cyasibwe kubera

icyemezo cyafashwe  n’urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge  n’abafatanya bikorwa bayo  ku mpanuka yavuyemo urupfu rwa Ndayizeye

Jean de Dieu uyu akaba yaracitse  ntagaragare m’urubanza,ari nawe washyizwe mu majwi, Ubwo abashinzwe umutekano  wa kampani ya

SRMC ba bakumiraga  ngo badasibura ikirombe cyasibwe   Niyonambaza Emmanuel Pilato  n’abagenzi  bakubise  kandi bakomeretsa

uwitwa Nsabimana Jean Marie Vianney umwe mu ba gapita bi kirombe nubu ntibarafatwa  barakidegembya abaturage babwiye uyu Theophile bati “Manudi arafashwe” abatera urwenya

baravuga ngo  barabimubwiye byeri yari afite iramucika yikubita hasi!! Bararebana bati” abaturage  bagiye gufasha “RIB  na Polisi akibihazi kashobotse  kuko batangiye ikosora abaturage

bariruhutsa !!Nyuma yifatwa rya Niyonambaza Emmanuel abaturage bahuruye bashungereye basaba inzego z’umutekano ko Manudi yaraswa nkuko barasa abandi kuko yatemye abantu

benshi akanabambura !byavugwaga ko uyu mutwe ukorera mu birombe bitagira benebyo, ariko bimaze kugaragara ko bigabiza n’imitungo ya Company zifite ibyangombwa basenya, basahura,

bakubita abakozi bakanabakomeretsa.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twamenye ko  uyu mutwe w’abagizi ba nabi batemye uyu mu motari,ari nawo wakubise umukozi wa SRMC ku 13/4/2023 duhamagara Mbarushimana Jean Baptiste  adusubiza  ati “ Nibyo koko bagabye igitero muri company ya SRMC  bashaka gusibura ikirombe twari twasibye twubahiriza icyemezo cy’urukiiko bahasanga abasekirite bane barimo

uwitwa Pascal Karemera  n’abagapita ba company barabakubita kandi bakomeretsa Nsabimana Jean  Marie Vianney twatanze ikirego turega Théophile  Nshimiyimana ndetse na Niyonambaza

bari kumwe n’abantu basaga 50, ariko kugeza uyu munsi ntibarafatwa.Baracyashakishwa “ icyo gihe twatabaje inzego zumutekano n’ubugenzacyaba batugeraho   batinze ariko baraje.

     Uko abaturage babona umutekano  muri rusange      Umutekano  abaturage bahamya badashidikanya ko ibihazi bidashobora gucika mu gihe bihabwa amakuru n’abashinzwe kubirwanya,

uwo bashyira mu majwi bukorana nabyo ni  Ngendambizi  Jean de Dieu  (bahimba cumpas)  ukoresha tel 0788536842  bagaruka kuri (Dasso ) ikorera ku Murenge ufite tel 0725609314 aribo mbuzi yabashikishwa ngo bibonere amaramuko.urugero batanze ni kuwa 21/4/2023 niwe watangaga amakuru bagiye gufata Emmanuel Niyonambaza  a.k.a Manudi Pilato  mbere na nyuma yifatwa rye.ahamagarana na Théophile kuri tel ntiyigeze abwira inzego z’umutekano ngo zimufate  kandi azi nawe ko ashakishwa

Hari inzitizi   abaturage bagarutseho y’ubukene bwa  transport umuturage aratabaza  bukamugeraho impitagihe kuko Umurenge wa  Rukoma utagiraimodoka y’irondo, kandi ufite abaturage bifashije,  na ba rwiyemezamirimo ngo bigurire imodoka yirondo nkuko ahandi bikorwa.basanga ibonetse ikibazo cy’abanyarugomo cyabonerwa igisubizo kuko yajya itabara  badategereje umusada wa GACURABWENGE. Kuko akimuhana kaza imvura ihise.Ba rwiyemezamirimo , abacuruzi ,   nk’abafatanyabikorwa cyane ko abagira ibibazo mu birombe  bafite ubushobozi, bayikenera bwa mbere kubera umutekano mukeya, n’abaturage bagashyiraho  akabo .impanuka zihitana ubuzima bakabura uko bageza inkomere kwa muganga mu buryo bwihuse ibi nabyo abaturage barabigaya kuko company z’ubucukuzi bw’amabuye yagaciro  zihabarurwa  muri Rukoma babishyizemo ubushake  bagura imodoka 1 umunsi umwe .Kubireba abaturage ubwabo bakifuza ko badakwiye guhishira umugizi wa nabi ubihishemo, kuko uhishira umurozi akakumara k’urubyaro.bagashima RIB,Ingabo na Polisi, ubufatanye n’ abaturage bagaragaje ubwo bashyiragamo imbaraga bagafata   uwo mugizi wa nabi.

Amakuru yanyuma aturutse i Rukoma arahamyako ikindi kirombe gikoreshwa n’uwitwa  Daniel Ukurikiyezu  na Nzayisenga Jean Claude cyari icya SETEC ya Bizimungu Denys(yambuwe Ibyangombwa)  cyahitanye uwitwa  Nsengimana  Jean Marie  Vianney ku isaha ya mbiri   mu gitondo .

nkuko twateruye tubivuga abaturage  bakomeje kwibaza ese umurenge wa Rukoma ari mu Rwanda, cyangwa n’igihugu mu kindi,ubwo guverineri yasuraga   umurenge wa Rukoma  mu kagali ka Taba kuwa 26 Ukwakira 2021 abajijwe ikibazo cy’ibirombe yagize ati” mujya gukora yo iki muzi ko ntabyangombwa

bafite” umuturage ati” tujya gukorera amafaranga ntaburenganzira  dufite bwo kubaza abakire ibyangombwa” natwe tukibazi imyaka yose ishize  ahavuye habuze iki ngo Rwanda Mining board  itange ibyangombwa abaturage bave mu gihirahiro, cyo gusonzera mu mutungo wabo, abandi bapfa urusorongo.,bagasigara ari ibisenzegere nta wubasha kugira icyo yikorera.,nubu bagihitanwa n’impanuka zibirombe,mu kwezi kumwe mu Ntara y’amajyepfo hapfuye barindwi mu  birombe  bitagira ibyangombwa babaza abayobozi ngo ntabwo bari babizi, ibyo byavugiwe i HUYEkuva kunzengoakagali,umurenge,akarere, n’intara itari ku ntera ndende yahoimpanuka yabereye ngo ntabwo bazi ko ikirombe kimaze imyaaka ine  gikora, umuturage ati kazi kagora isaba, abadepite batowe n’abaturage bafite byinshi  bakwiye gusubiza baheruka mu murenge w’iwabo biyamamaza  ntibasubiza amaso inyuma ngo bamenye ikibangamiye abaturage.

Hagati y’intara y’amajyepfo   na Rwanda  Mining Board  ninde ufite igisubizo ku mutekano muke uterwa n’ibirombe bitagira ibyangombwa, icyoroshye n’ukubisiba bitunze

abaturage ,byinjiza  cyangwa  gutanga ibyangomba ,abaturage kandi baratakamba  ngo abashoramali boroherezwe kuko bibakiza  bibafasha kubona imirimo yo gukora bityo bakabona imibereho.NABYO BIZAHAGURUTSE H.E PAUL KAGAME !?

MONTJALINEWS

                                                                                                               

                                                                                                                                                                  

                                                                                                                                              MONTJALINEWS

Author

MontJali