Akarere ka Kamonyi aho nyakwigendera Mujawayezu Madeleine yakoreraga.

Akarere ka Kamonyi (Courtesy photo)

Nyuma yiminsi 15 Urupfu rwa Nyakwigendera rumenyekanye iperereza ryaratangiye bamwe barakekwa batabwa muri yombi,Baza kurekurwa,uko Iminsi yagiye yicuma hafatwa Uwitwa Kubwimana Daniel Mwene Musoni waruturanye na Madeilene mu Murenge wa Rukoma Akagali Ka Remera Umudugudu wa kanyinya yafatanywe telephone ya Nyakwigendera akaba yarahise yemera icyaha.

“Kamonyi: “urupfu rwa Mujwayezu Madeleine bikekwa ko bushingiye ku makimbirane n’imitangire mibi ya service y’ubutaka muri Kamonyi. – Montjalinews” https://www.montjalinews.org/2023/04/06/kamonyi-urupfu-rwa-mujwayezu-madeleine-bikekwa-ko-bushingiye-ku-makimbirane-nimitangire-mibi-ya-service-yubutaka-muri-kamonyi/,
Uyu munsi taliki ya 15/4/2023 ahagana Saa cyenda na 57 zigitondo nibwo amagambo yarashize ivuga , ubwo yazanwaga aho yiciye Madeleine, aba araturumbutse ariruka, ahunga kwerekana Aho yashyize ibyo yibye,nyuma yo kurasa hejuru kabiri akanga guhagarara, nkuko ntawurusimbuka rwamubonye aba asimbukanye nisasu ahasiga ubuzima ajyanye icyasha cy’ubugome n’agahinda yateye Umuryango wa nyakwigendera Madeleine Mujawayezu.
Nyuma yiraswa rye abaturage bari bahuruye ndetse hari abayobozi barimo Mayor wa kamonyi Dr Sylvère wahise akoresha inama yigitaraganya ahumuriza abaturage Kandi abigisha ko bakwiye gutangira àmakuru ku gihe ibisambo nibihazi bigacika ku ngeso yo kwiba n’ubugizi bwa nabi .

SSP Nsabimana DPC wa Kamonyi yibukije ko umutekano wa baturage urinzwe n’uwakwibeshya akabaca murihumye nubundi uko byagenda kose azafatwa abigira ibihazi bakwiye gucika kuri iyo ngeso Kandi bakubahiriza amabwiriza yinzego kuko nta wakwiruka ngo acike polisi uko byagenda kose.
Kandi umunyacyaha ntaho yahungira. bamwe mu baturage bari aho byabereye batangarije Mont Jali News ko kurasa Daniel Kubwimana nikimwe mu bisubizo byo guhashya abajura nubwo ababo bambuwe ubuzima batagaruka.
“Bati uwicishije Inkota azajye yicishwa Indi ” nibyanditswe byera” bakomeje batangaza ko buriya ukorora acira aba agabanya abajura basigaye barebereho akabo kashobotse.
Ikigikorwa cyo guhashya ibisambo umuvugizi wa police CP Jean Bosco Kabera mubutumwa aherutse gutanga yagize ati “abajura, bakwiriye kubyirinda, ko mugihe uwahisemo kwiba no kugira nabi ntaho  bazacikira inzego zu mutekano mugihe baboneye amakuru kugihe ntaho azacikira, Ababikora bakwiye kwirinda bakagaruka munzira nziza”.

Mukakibibi Saidati.

Author

MontJali