Iburanwa ry’urubanza CMB RDP 0078-81/2023 Bitanye ba Mwana mu “ Ikirego cy’ubushinjacyaha ruregwamo SRMC ku rupfu rwa Ndayizeye Jean de Dieu bajugunye umurambo we kugasi ka Bugoba ! Umurambo uharirwa Nshimiyimana Théophile aho parrain ya mwihakanye rugikubita,ndetse handikwa n’ibaruwa ivuguruza ubuhamya bwatanzwe na Nshimiyimana Dieudone kuwa 14 Gashyantare 2023 mu bugenzacyaha, abaturage bati” amayeri aragwira, ukuri kuratinda ariko ntiguhera, dutegereje iburanisha mu mizi .
Nyuma yitabwa muri yombi ry’abagabo bane baregwa aribo:
MBARUSHIMANA Jean Baptiste mwene Kanyabugoyi Dominique
na Nzayiturande Bonifride utuye mu Mudugudu wa Mpingayanyanza, Akagari ka Rukatsa, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali mu gihugu cy’u Rwanda, Umuyobozi wa company yitwa SRMC, akaba na Rwiyemezamirimo wari ufite ibirombe akodesha bicurwamo Gasegereti
NSHIMYIMANA Ernest mwene Nsigayehe Ilidephonse na Nakabonye Annonciathe utuye mu Mudugudu wa Kabande, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, Intara y’amajyepfo mu gihugu cy’u Rwanda, akaba Engeener wagenzuraga imirimo mu kirombe,
NDACYAYISENGA Jean Claude mwene BIZIMANA Faustin na UWIMANA Claudine utuye mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, Intara y’amajyepfo mu gihugu cy’u Rwanda, akaba na Rwiyemezamirimo wari warakodesheje ikirombe gikurwamo Gasegereti,
TUYIZERE Thaddée mwene KABAHIZI Mathias na MUKANTABANA Adele utuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, Intara y’amajyepfo, akaba na Rwiyemezamirimo wari warakodesheje ikirombe gikurwamo Gasegereti,
Basabirwaga ifungwa ry’agateganyo ku cyaha cyo kudakurikiza ibipimo ngenderwaho, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 55 y’itegeko N° 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.kikaba aricyo bakurikiranyweho ,ubushinja cyaha butesha agaciro icyaha cy’impanuka yahitanye Ndayizeye Jean de Dieu,.
Amakuru agera kuri Mont Jali News ahamya ko aba bagabo uko ari bane bitanye ba mwana , Mbarushimana ati “njyewe ikirombe nagikodesheje na Ndacyayisenga Jean Claude,uyu nawe ati ni Tuyizere , akabihurizaho n’abaturage ku musozi n’abakozi bakora mu kirombe
Tuyizere nawe ati’ njye ndi umufatanyabikorwa wa mbarushimana Ariko buri wese uruhare rwe rugaragara muburyo bumwe cyangwa ubundi,Umunyarwanda ati “iyo amagara aterewe hejuru buriwese asama aye.aho abaregwaga mu Rubanza bashyize mu majwi Theophille ariwe wakoreraga mu kirombe kikaba ngo cyari kuri metero maganabiri , aho Tiuyizere na Ndacyayisenga Jean Claude bakodesheje na Mbarushimana Jean Baptiste’ “ abaturage bari aho impanuka yabereye nabo bati nuko batanze ingwate itubutse ariko birakaze, aho Parrain y’ihakana umwana !Bati ntabanga ririmo Tuyizere Thadee na Theophile barakorana , nuko ariwe ushyizwe mu majwi ariko ntibyakuraho ukuri.nkuko bivugwa n’abaturage muri rusange, kandi ntanubwo bibasobanutse uburyo umuntu uzwiho ubunyangamugayo bwahamijwe n urukiko ndetse n’inzego zibanze yakwiyemeza gukorana n’umuntu ubuyobozi buvuga ko ari igihazi, bityo bikavugwa ko adakwiye ku mwihakana kuko bari basangiye inyungu.ahakandi twakwibutsa kouwitabye Imna yitwa Ndayizeye Jean de Dieu atari Alphonse nkuko bigaragara muri kopi z’icyemezo cy’uubanza rwavuzwe haruguru, ntihazagire uwo birangaza ngo abyitiranye.
Ibindi kandi byatunguye benshi ni uburyo Mbarushimana Jean Baptiste yihakanye yivuye inyuma Nshimiyimana Dieudone bikaba bigayitse, uyu Nshimiyimana kandi akaba ariwe watabaye ku ikubitiro agakurikira umurambo kwa muganga , bagashyingura,yamwihakanye nka cyagihe Petero na Yesu .Ibi bikaba kubura ubumuntu, abandi bakemeza ko ari uburyo bwo gusibanganya ibimenyetso byari byamaze kujya ahagaragara.
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa Montjalinews yagize ati:uyu Nshimiyimana Dieudonne si umukozi wa company yacu , byatunguye benshi hakurikye ho Dieudonne yakoze inyandiko yo kwivuguruza ibyo yavuze mubugenzacyaha. Ayishyikiriza ubushinjacyaha kugirango imvugo ye iteshwe agaciro,bibagirwa ko rubanda iba ikurikira umukino,urubanza kwifunga n’ifungurwa by’agateganyo,bati” umugabo Nshimiyimana Jean Baptiste yemeye kwikorera umutwaro utaruwe kuberaimpiya bikwiye ku mubera isomo.
Bati” ikimenyerewe uguye mu kirombe yitwa umuhebyi,ubwo ubuzima bwe bugasibanganywa n’inoti mu gihe hategerejwe ko bazaburana mu mizi, ingwate ntacyo bemerewe kuzihinduraho cyangwa kuzitangamo impano.
Icyakomeje kwibazwaho, Nshimiyima Théophile agaruka muri dossier , kuki adatumizwa ngo abazwe yisobanure ku bimuvugwaho, ariho bahera bavuga ko ifaranga ari musemakweri,niba RIB yaraburiwe agacika RIB,Ubushinjacyaha bwibagiwe gukora urupapuro rumushakisha ko atimutse! Byagera mu mahina bati “ umupfu nuwa Théophile, byatumye uwitwa NSHIMYIMANA Ernest akaba ari Engineer w’ikirombe cya company ya SRMC ashinja bashebuja ko we ntacyo akwiye kuryozwa kuko nta ruhare yabigizemo kuko ushinzwe ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, RMB yabahagaritse gukorera mukirombe uwitwa NSHIMIYIMANA Théphile yakoreragamo kuwa 06/02/2023, kuwa 07/02/2023 bemeranyijwe ko ikirombe gifungwa ariko abagikoreragamo bakomeza binyuranyije n’amategeko.
MBARUSHIMANA Jean Baptiste na Subcontractor NSHIMIYIMANA Thophile na Engineer NSHIMIYIMANA Ernest wa company birengagije ibipimo ngenderwaho.Mukwivuguruza niho hatangirira urujijo , hagati y’abakire aho mu kibazo yabajijwe cya 21 yashubije muri aya magambokuwa 24/2/2023 yagize ati”icyo kirombe avuga ko nta subcontarctor uhakorera ariwe wenyine uhakorera ariko hakaba harakoreshwaga na NSHIMIYIMANA
u nawe yaranzwe no kwinyuraguramo.,ariko ubwo yongeraga kubazwa mu bugenzacyaha kuwa 24/02/2023 ku kibazo cya 8 mu nyandiko y’ivuguruzanya na bagenzibe baregwa muri iyi dosiye avuga ko afitanye amasezerano y’ubwumvikane n’uwitwa NSHIMIYIMANA Théophile ndetse akaba afite n’amasezerano yanditse hagati ye na NDACYAYISENGA Jean Claude afatanyije na TUYIZERE Thadee. Akaba rero yivuguruza ashaka guhunga icyaha.mbere ya masezerano yanditse habaho ubwumvikane ashimangirwa ninyandiko.
Mu guhunga icyaha NDACYAYISENGA Jean Claude akaba subcontractor wa company ya SRMC, nawe ahakana icyaha, avuga ko ikirombe yakoreragamo ataricyo cyaguyemo nyakwigendera avuga ko ubusanzwe yari afitanye amasezerano yanditse yagiranye na Company ya SRMC ariko avuga ko ayafatanyije n’uwitwa TUYIZERE Thaddée aho bakora bagatanga 20% bakayaha company ibisigaye bikaba ibya subcontaractor.
Ibyo bigaragaza ko icyo kirombe nyakwigendera yaguyemo yari umukozi wa company ya SRMC.kubisunikira kuri Théophile byaba guhungira ubwayi mu kigunda.Na Tuyizere nawe ntaburyozwa bwakabayeho kuko nta masezerano afitanye na SRMC,ahubwo tubivuze uko biri yaba ari umuhebyi mukuru cyangwa Ndacyayisenga akaba umushumba we,kuko n’ubushobozi bwigaragaza.Tuyizere ati”twafatanije mu ishoramari no gushaka umusaruro. Responsabilites rero ntago nzihunga iza Jean Claude ndazemera nk’umufatanyabikorwa ariko nge ntaho mpurira na SRMC ».
Urukiko rwibukije kandi TUYIZERE Thaddée niba NSHIMIYIMANA Théophile, utarafatwa, ari kwegekwaho icyaha yari CAPITA cyangwa se nawe yarafite ikirombe acukuramo ku giti cye, maze ati : « Dufite umukozi witwa Faustin ndetse na NGIRABANZI nibo bahagarariye abakozi bacu. Naho ikirombe cya NSHIMIYIMANA Théophile we afite abakozi be. Mu by’ukuri i Kirombe cya guyemo umuntu ni icyakoreshwaga n’uwo NSHIMIYIMANA Theophile » ibi byose byatumye hatangwa akayabo kimitungo gahwanye na 111.389.000 Frw kugirango baburane badafunzwe.
MBARUSHIMANA Jean Baptiste afatanyije na NSHIMYIMANA Ernest batanze ingwate ku nzu yubatse mu kibanza kibaruye kuri UPI : 1/03/04/02/2184, iherereye yanditse kuri MBARUSHIMANA Jean Baptiste n’umugore we kandi umugenagaciro w’umwuga yahaye agaciro ka Frs ; TUYIZERE Thaddée yatanze ingwate ku nzu ifite UPI : 2/08/01/01/8030, iherereye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge. kandi ifite agaciro ka 41.389.000 Frs
Urukiko rwemeje ko ikirombe kizafungwa kugeza bahawe uburenganzira na RMB’, Rwibukije ko kujurira iki cyemezo bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu (5) uhereye ku munsi cyafashweho.Byemejwe bityo kandi bisomewe mu ruhame none kuwa 22/03/2023 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge ruri ku cyicaro cyarwo
Abakurikiye icyemezo cy’isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungura ryagatenyo barumiwe.nyuma yo kumva hajemo n’inyandiko zivuguruza izako agakoryo kabayemo nuko uwivuguruje ariwe wahagarariye imihango yishyingura ryose rya nyakwigendera.Baza guhimba amayeri ko atari umukozi wa Company ukuri nyako kurahari kandi kuratinda ntiguhera, niyo guciye muziko ntigushya.
ndetse niyo assurance ivugwa nayo irakemangwa ko ari impimbano,abakurikiye urubanza bakibaza impamvu bivuguruza kandi byaratangiye bemera ko ari umukozi wa Company. abakeneye kumenya byinshi kuri mafia yo mubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kamonyi bareba inkuru zikurikira,kandi bagasobanukirwa neza impamvu bahirikira kuri Nshimiyima Théophile urupfu rwa Ndayizeye Jean de Dieu mugihe Umuyobozi wa Company ahamya ko yarafitanye amasezerano y’ubwumvikane nuyu ushyirwa mu majwi ! izindi nkuri zifitanye isano wasoma,
• https//www.montjalinews.org/2023/02/18/srmc-yikuyeho-umurambo-wa-ndayizeye-jean-de-dieu-bawutwerera-umuturage/