Itsinda ry’abayobozi b’akarere ka Kamonyi bayobowe na v/m ushinzwe ubukungu Uzziel Niyongira munama yo gusinya igihango cy’amajyambere nabaturage.

Munama yateranye kuri uyu wa kabiri 28:3/2023, mu Kagali ka Kabagesera abayobozi bakarere batandukanye,ndetse na Rwiyemezamilimo uzakora uwo Muhanda ariwe JV CRBC LTD & GEMT LTD izakurikirana imilimo akaba JV .BASE CO & R.D.C.C LTD. ikigikorwa kizamara amezi 18,umuhanda uri mu bwoko CHEAPSEAL.

Inama yahuje ubuyobozi n’abaturage yarigamije gushishikariza buri wese  aho  umuhanda ukora ku isambu azagira icyo yigomwa kugirango imilimo igende neza, nkuko byagenze Ku muhanda Ruyenzi Gihara.

Uzziel Niyongira.., umuyobozi wa Karere wungirije ushinzwe ubukungu,yakomeje asobanurira abaturage ko ikintu Gito bigomwe Ari umusanzu ku ngengo yimali.

Ikindi yababwiye ko umuturage wese utuye ku nkengero zumuhanda, azubaka nta maniniza,Kandi uwo bazasanga aringombwa inzu igasigara iregetse bazubaka urwo rukuta bakarumusigira rukomeye.

Abaturage baturiye ahazaca umuhanda Gihara-Nkoto munama yo gusinya igihango cy’amajyambere.

Abatutage mu kungurana ibitekerezo abenshi muri bo buri wese yagize ati” “ahubwo byaratinze twiteguye rwose gutanga metero zikenewe ngo iterambere ritugereho.
mu bibazo byabajijwe,nibikorwa remezo bijyanye no kwimura amatiyo y’amazi, Umuyobozi w’Akarere wingirije ushinzwe ubukungu yabamaze impungenge ati”ibyo byose byarateganyijwe,Kandi mboneyeho no kubaha ubutumwa ko hagiye kwiyongeraho undi muyobora twamaze kuganira na Wassac.

Mumpungenge zagaragajwe nabaturage harimo abazasigarana inzu zitakibashije guturwamo.

.abaturage bagarutse ku bibazo byihariye kuri buri wese ,aho busanga umuhanda uzatwara igice kinzu,basaba Akarere kubakorera ubuvugizi bakabahuza na Bank zikabaha inguzanyo,bakabasha kujyana n’icyerekezo,ndetse hagaragaye,ikibazo cyabo amasambu cyangwa  amazu yabo azaba atakibasha guturwamo.

Mu nyunganizi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Ayingoma Gerard yasobanuye neza ko aho bizasatira amazu Hagiye hasigara nka metero imwe nigice ,hazajya inzira yabanyamaguru.
Umusaza Selemani wo mu Nkoto nawe yasabye Akarere ubufasha kuko inzu ye izakorwaho n’umuhanda igashira Kandi niyo. Yarimuhetse ku myaka ye,80, ”

V/M Uzziel ati “Humura Kandi uhumurize n’umukecuru kuko ntabwo tuzatuma umutima utera ahubwo tuzatuma utuza’ tuzagusura turashaka ko ibikorwa uzabibonesha amaso yawe.ikindi cyagarutsweho yasabye ababashije gukora gukura amaboko mu mifuka,

ATI babahe akazi mukore,kuko frw yishyurwa ba Rwiyemezamilimo aturaka mu biganza byanyu,nyuma yo kwakira ibibazo bitandukanye byabaturage,yagize ati”turabashimiye igisigaye abatwemereye ubufatanye bwiterambere , hano hari amasezerano mugonba kugirana na Akarere kuko twifuza gutangira Imilimo, kuburyo mu Kwa gatandatu tuzaba twahiguye umuhigo WA 30% Kandi nidufatanya tuzabigeraho.
Mont Jali News.

Author

MontJali