Urubyiruko rwabakorera bushake bo mu murenge wa RUNDA mu Kagali ka muganza.Bifatanyije na Sedo wa Kagali ka muganza.
Bakoze umuganda wo kubakira akarima kigikoni no gusukura imbere yinzu nimpande zaho.
Kumukecuru witwa
MUKANKUNDIYE Vigitoria ufite imyaka 82.
Wacitse kwicumu muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Hitabiriye urubyiruko rungana na 42.
Umukecuru mwijambo rye yatangiye ashimira H.E Paul Kagame
Kuba akiriho niwe abikesha yakomeje aduha amateka yibyabaye 1994.
Yakomeje ati:”byose byakozwe nabangana nkamwe,mujye mwirinda ikibi”.
Atubwira ko abana numwana umwe undi yashatse.
yasoje asabira umugisha abamuhaye umuganda ati:” murakoze bana banjye”.
Umuyobozi wa Kagali Sedo yatangiye ashimra urubyiruko rwitabiriye umundanga arwibutsako aribo mbaraga zigihugu zikora.
Akomeza avuga kuruhari urubyiruko mugukumira ingengabitekerezo ya jenoside.
Yavuze kubimenyetso biranga ingengabitekerezo, amagambo mabi,kwirinda gukoresha imvugo mbi ,amafoto ,ndetse no kwirinda gukoresha ibikoresho byikoranabuhanga uko bidakwiye.
Sedo yasoje avuga Ati:” uyu mukecuru murabonako akuze kandi abana numusore ko ubutaha nitugarika tuzahasanga imboga kukarima kigikoni dukoze”.
Akomeza agira ati:” nkurubyiruko dushake ukuntu twishakamo igisubizo turebere mukecuru isukari nifu yigikoma”.
Haza agaseke umukecuru abona isukari n’ifu y’igikoma.
Nkuko twabitangarijwe na Cell Coordinate wa RYVCP MUGANZA
D.Alexandre, yatubwiye ko ibi bikorwa nibindi byinshi bisaba kwitanga mukubaka igihugu bizakomeza , yongeye gushimira bagenzi be, abayobozi n’abaturage bakomeje gufatanya mubikorwa bya burimunsi.
Montjalinews.