Abagiye inama Imana irabasanga!

 

Mu Ukuboza 1987  umusaza Muramutsa amazina ye bwite akaba Kanyarushoki atanga igitekerezo agira ati “ iyo haricyo uharanira byitwa gukotana!” Ati “ubu muri Inkotanyi, izina ryemezwa rityo, bakomeza gukotana, batora abayobozi mu nzego zitandukamye, bashimangira amahame icyenda bagenderaho, amwe muri yo akaba;

  • Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo

Bonhome ati “Nimureke Mbabwire, Nterwa ishema Nuko mwitangiye abandi!”
(Photo internet)

  • Kubumbatira Ubusugire bw’igihugu Umutekano w’abantu n’ibintu
  • Imibereho y’abaturage
  • Kurwanya ruswa, imicungire mibi y’umutungo w’igihugu, n’izindi ngeso zijyanye nabyo, bigashimangirwa na ya ndahiro igira iti “Ndamuka Mpemutse nzahanwe nk’undi mugome wese!”

 “Imyaka 35 irashize , umuryango FPR Inkotanyi Ukotana abanyamuryango bayo hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze y’u Rwanda, barishimira ibyo bagezeho.”

Nubwo ntabyera ngo de!

Mugihe igihugu cyose kiri kwizihiza ibyagezweho numuryango FPR-Inkotanyi hari abo umukuru wigihugu akihanangiriza, abasaba gukorera abaturage bakareka kwirirwa bahetse amaboko barira mu muhanda ahantu hari inzego z’ubuyobozi, abiyemeje gutatira abaturage barasenyerwa, hirya no hino bariyahura. Aho I Jali Muri Gasabo, Runda baratakamba, bakabura kivurira, ariko burya igihango kirasama cyane cyane abagakwiye ku kirinda bagakebura n’abakiri bato mu nama y’umushyikirano ya 18 yatangiye kuwa 27-28 Gashyantare 2023, perezida Paul Kagame yababwiye akiramurori aho yabanje gushimira abawitabariye, maze abwira abayobozi nta marangamutima, ndetse abwira Barore kwigisha ikinyarwanda agira ati “amateka agira agihe!”

“Abwirwa benshi akumva beneyo”, kari akanyuzemo;

Muri uwo mushyikirano, Umukuru w’igihugu yagarutse ku mibereho myiza y’abaturage ikomeje kugorana, ababaza icyabuze kuburyo social media ariyo yabaye umuvugizi wa rubanda.

Yagarutse kuri ruswa; mu gihe bamwe mu bayobozi bigwizaho imitungo ya rubanda mu bihe bitandukanye abaturage bafite ibibazo mu guhabwa ibyangombwa byo  kubaka, mu ma koperative hirya no hino abandi bakabye ibirombe by’amabuye y’agaciro bakabyandikisha ku bandi, ibi bikaba bivugwa mu karere ka Kamonyi, aho imirambo ijugunwa ku misozi abandi bakaba baramizwe n’ibirombe bakitwa abahebyi, mugihe abandi bubaka imiturirwa muri Kigali abaturage batsikimba, ibi bikaba binatuma abihebye biyambura ubuzima abandi bagahitamo kurara ku muhanda.

Ibi kandi biravugwa mu gihe abayobozi bahimbira abaturage ibyaha, inkiko zikabagira abere, bakiruhutsa bati ubutabera ni bwogere.

Inama y’umushyikirano kandi iteranye mugihe ikigo cy’igihugu RMB kitaragera kurwego rwo gutanga igisubizo cy’ubusabe bw’abishyize hamwe ngo bave mu bucukuzi butemewe aribo bahoze bitwa abahebyi, hakaba hashize imyaka itatu abaturage bategereje igisubizo barabuze ayo bacira nayo bamira, banki zibishyuza inyungu, kandi amafaranga akiri kuri compte za RMB.

Ubwo bumvaga ijambo rya nyakubahwa perezida wa repubulika, bibajije niba nayo batarayakinnye urusimbi “ barasaba gutabarwa.

 

Ubwo abayobozi bakuru bari munama yumushyikirano
(Photo Internet)

 

                   Hakurya y’iwacu mu karere:

Umutekano nkuko twabigarutseho mu migabo n’imigabi ya FPR inkotanyi harimo;

  •  Kubumbatira Ubusugire bw’igihugu Umutekano w’abantu n’ibintu, ni muri urwo rwego abanyarwanda na mahanga  inkuba zirakubita, ariko umukorombya nawo ufite igisobanuro, amagambo agacicikana ngo Urwanda rushyigikiye M23,mu gihe iharanira uburenganzira bwo gusubira kuri gakondo yabo. 

Umuririmbyi ati “nkumbuye iwacu ” none  Umwana ujya iwabo harumutangira arambiwe ubuhunzi!

Abandi bakirirwa bogeza intambara amaraso aseseka kumpande zombi uharanira uburenganzira bwe ntawumukoma imbere, niba mwibuka  ibyabaye kiziba bari gambiriye,  gutaha, wabatangira ute bajya iwabo.

Mugusoza  duhariye abakurikira Mont Jali News   tuti “ntawubuza inyombya kuyomba , kandi ngo uguhima atiretse arakubwira ngo ngwino turwane. 

Undi ati “uguhiga ubutwari muratabarana!”

 

 

Mukakibibi Saidat

Author

MontJali