SRMC yikuyeho umurambo wa Ndayizeye Jean de Dieu bawutwerera umuturage!

 

 

Akarere ka Kamonyi (Courtesy photo)

 

Mu rukerera rwo ku wa kane taliki ya 16/02/2023 I ruhande rw’ urugo rw’ umuturage hasanzwe umurambo w’ umusore witwa Ndayizeye Jean Don Dieu mwene Rumonde André na Nyirambarushimana Julienne, bivugwa ko yishwe n’ ikirombe bacukuramo amabuye y’agaciro, maze abo barikumwe bakamuzamura ku kirombe  barambika mu ntanzi z’urugo rw’umuturage.

Ikibazo cyateye urujijo abaturage ni uburyo iyi kompany y’uwitwa Mbarushimana ifite ibyagombwa, n’uburambe mu kazi yikuyeho umurambo bakawujugunya ku gasi aho kumujyana kwa muganga cyangwa ngo batabaze inzego zibifite mu nshingano arizo RIB,Police, n’abandi kuko umurambo  wahageze mu rukerera inzego  zigatabara saa tatu aho yari arambitse imbere y’urugo rw’umuturage kandi bavugako yakoreraga S.R.M.C, akaba ari kompanyi ifite uruhushya rwo gucukura amabuye yagaciro mu murenge wa Rukoma, akarere ka Kamonyi.

Mu kiganiro Montjali News yagiranye na Niyokwizerwa Alphonse, ariwe nyiri urwo rugo  barambitseho umurambo w’ uwo musore, yavuzeko  yajyaga amubona anyura aho agiye gukora mu birombe, nuko mu gitondo abyutse yumva abantu ku muharuro we bavuga ngo Ndayizeye yapfuye, asohotse asanga arambitse  iruhande rw’ urugo rwe aratabaza abimenyesha ubuyobozi, nyuma ya masaha abiri bamujyana kwa muganga.

Bivugwa ko uyu musore kuwa gatatu taliki 15 Gashyantare 2023  abo bahuye  agiye kuzana ibikoresho  avuye kunaguza yababwiye ko agiye kurara akora mu kirombe nk’uko bisanzwe akora n’ijoro, maze bagatungurwa no kumva ngo umurambo we urambitse ku gasozi.

Mugenzi we ati “ninjye  wamugezeho mbere saa kumi nimwe n’igice za mugitondo, nsanga bamwambitse umufuka mu mutwe, hamwe nabo twarikumwe tukabimenyesha  abayobozi  bahageze hakeye. Uyu murambo wahamaze amasaha arenga abiri bataraza kuwuhakura.

Abaturage mu gahinda, bati “igituma abakora mubirombe  bafata umwanzuro wo kurambika imirambo ku muhanda nyabahendwa bakihungira ni urwikekwe. Abacukuzi n’abashinzwe umutekano bahora babita abahebyi bitewe na ba nyiribirombe babihakana, bakabura kivurira, iyo hari umuturage uguye mu isimu akitaba Imana bavuga ko yaraje kwiba, bitewe nuko akenshi nta bwishingizi ba ‘boss’ baba bafite, hagakurikiraho guhutazwa n’inzego z’umutekano bagafungwa. Ikaba impamvu ituma baterura umurambo bakawugeza kumuhanda bagahunga.

Ifoto yo ku irimbi aho abaturage numuryango wa Ndayizeye Jean Don Dieu barimo kumushyingura.

 

Ikindi cyagaragaye ni uko abaturage bamwe batangaza ko hashize iminsi ibyo bikorerwa mu rwego rwo gusiga mugenzi wabo mukirombe kuko babonye isoko ubwo uwitwa Festo yagwirwaga nikirombe, inzego z’ubuyobozi zikababuza kumukuramo, ubu akaba yarahezemo byaravugwaga ko azakurwamo i’mvura yahise. N’ubu umuryango we warumiwe kuko utashyira umusaraba ku mva ye.

Abaturage baratakamba basaba  ikigo kibishinzwe ko cyatanga ibyangombwa ko cyafata ingamba, bene ibirombe bagafata ingamba maze abagwagasi bakagabanyuka.

Mont Jali News yashakishije imvano n’impamvu uyu murambo wageze kurugo rw’umuturage imenya ko yakoreraga kompany ya SRMC ya Mbarushimana. Ku murongo wa telephone ati, “Twamenye urupfu rwumukozi wacu yavuye mu mpanuka y’ikirombe ari mu kazi. Twakoze ibikenewe byose, twamushyinguye, ubwo igisigaye nugushyikiriza ikigo cy’ubwishingizi abo asize bagahabwa impozamarira.”

Twaganiriye kandi nabitwaga abahebyi bahoze bacukura amabuye mu buryo butemewe, bamwe muribo bahafite ubutaka bishyize hamwe muri kompanyi yitwa Bugoba Solidarity Mining Company Ltd ,  bararira ayo kwarika ngo inzara igiye kubatsinda ku musozi  uriho imitungo yabo.

Bavuga ko RMB yabahejeje mugihirahiro, byabindi bita services nziza cyangwa umuturage ni amasigara kicaro, bamaze  umwaka usaga bategereje igisubizo cy’ubusabe bwabo gusa amaso yahenze nzira, n’inkweto  zibashiriyeho basiragira ku karere na Rwanda Mining Board.

Ngo koko nta byera ngo de, bamwe mu bagize iyi kompanyi batubwiye ko bishyize hamwe bagasaba ibyangombwa mu kwezi kwa cumi na kumwe 11/2021 aribwo bandikiye RMB bayisaba uruhushya, buzuza ibisabwa maze bababwira ko bazabishyikiriza inama y’ abaminisitiri, buri kwezi bagahora bategereje igisubizo bagaheba, bigeraho akarere ka Kamonyi kandikira RMB bayisaba ko yabashyikiriza ibyangombwa kugirango bakemure icyo kibazo. Byageze aho bararambirwa bongera kwandika bibutsa ariko kugeza nubu nta gisubizo, bibaza  mu imyaka  itatu bategereje  igikenewe kugura ngo bahakanirwe cyangwa bahabwe uruhushya.

Ingaruka zo kudakora zabagezeho ari nyinshi, ngo benshi nta kazi bakigira babayeho ari abashomeri. Bagerekaho ko n’amafaranga begeranyije bayagira inshinga muryango aryamye ku ma compte ya RMB bazabaha inyungu, cyane ko bayafashe amadeni muro Banki ntibabasha kwishyura, ntibahawe icyangombwa cyangwa se ngo banayasubizwe.

Kuri Mining day yabaye mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa 11, wabereye mu kagali ka Taba mu murenge wa Rukoma, umuyobozi wa RMB yavuzeko ikibazo cy’ abahebyi yacyumvise, kandi ko hari abaturage bishyize hamwe ngo bagikemure nawe abasezeranya ko agiye gufatanya n’abandi bayobozi bakagikemura. None se ibyo nibyo bita Umuturage kw’isonga muri RMB!?

Ese ko abaturiye pariki bashima ko ibateje imbere, aba baturage bo bazashima iki aya mavakuzimu!

Abaturage bamwe muri 25 bishyize hamwe bati, “amasambu yacu yarakumiriwe, frw ahera kuri compte za RMB, abana bacu bishwe n’inzara abandi birukanwe mu Ishuri. Leta yadushishikarije kuva mubuhebyi none tubaye ingengera ku musozi. Nibaturengere!”

 

Niyomubyeyi Clementine.

Author

MontJali