Kuri uyu wa gatanu, taliki ya 16 ukuboza 2022, mu murenge wa Rukoma, akagali ka Taba, umudugudu wa Nyirabihanya, habereye ibirori byo gutaha inzu yubakiwe umuryango wa Bikorimana Noheli ufite ubumuga bukomatanyije,iyi nzu ikaba yarubatswe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi y’u Rwanda akaba ari nayo yayimushyikirije,byari ibirori bishimishije cyane ku baturage aho byagaragaraga ku maso y’ababyitabiriye.
Ndetse no kuri nyina wa Noheli ariwe Mukahigiro Genereuse. Iki gikorwa cyatangijwe n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma bwana Nsengiyaremye Pierre Celestin aha ikaze abayobozi b’akarere ka kamonyi anabashimira ko baje kwifatanya muri icyo
gikorwa cyo gushyikiriza no gutaha inzu umuryango wa Bikorimana Noheli yubakiwe na polisi y’u Rwanda, abasaba ko bayimushyikiriza ku mugaragaro bakamuhereza imfunguzo.
Iyi nzu ikaba ifite agaciro ka miliyoni cumu n’ebyiri zamafaranga y’u Rwanda bayimuhaye harimo ibikoresho byo munzu, intebe zo kwicaraho, ibitanda na matela n’amashuka byo kuryamaho hamwe n’ibiribwa, uyu muryango wubakiwe na polisi nyuma yuko ukorewe ubuvugizi n’ikinyamakuru MONTJALI NEWS, mu nkuru yitwa; https://www.montjalinews.org/2022/02/12/kamonyi-agahinda-si-uguhora-urira-bikorimana-noheli-yataguje-afite-imyaka-cumi-ni-tanu-ntavuga-ariko-ahora-aseka/.
.Ntavuga ariko ahora aseka !,aho uyu mubyeyi yagaragaje ubuzima bubi babayemo ndetse akanavuga ko batagira n’aho kurambika umusaya kuko inzu yabo yari imaze igihe yaraguye.
Uyu mubyeyi wari wasazwe n’ibyishimo yashimiye abayobozi agira ati:”murakoze kumpa ijambo, ubu ndishimye cyane,ntago nagiraga aho ndambika umusaya ariko leta y’ubumwe irahanshakiye na Paul Kagame wacu urebera imfubyi n’abapfakazi.”
DPC wa Kamonyi akaba ari nawe washyikirije imfunguzo uyu muryango nawe yabwiye abari bahari ko ashimira abitabiriye uwo muhango,ngo ko uyu munsi wa nonene ari umunsi wo gusoza ibikorwa bya polisi y’u Rwanda ukwezi kwahariwe ibikorwa ngaruka mwaka, ati” ntago bacunga umutekano gusa w’abantu n’ibintu ahubwo bagira uruhari no mu bikorwa bibasha kuzamura imibereho myiza y’abaturage bubaka inzu nkiyi yubakiwe uyu muryango, ntago aricyo gikorwa cyakozwe muri aka karere gusa kandi ibi bikorwa ntago byakozwe mu karere ka kamonyi gusa ahubwo byakozwe mu gihugu hose, byumwihariko muri aka karere ka kamonyi hakozwe ibikorwa bitandukanye, hubatswe iyi nzu ya Bikorimana Noheli n’umuryango we.
No murwego rwo kongera imikoranire myiza, bityo rero ikiba kigamijwe ni ukuzamura mibereho myiza y’abaturage, turinde umutekano w’abaturage bafite imibereho myiza, babayeho neza byumwihariko dufatanye kandi mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano, niyo twebwe nka polisi tuba tugirango mukomeze mutubone nk’abavandimwe banyu nkabashinzwe kubarindira umutekano, ariko buri wese tumusaba kuba ijisho rya mugenzi we kugirango dukumire icyaha kitaraba dutangira amakuru ku gihe, vuba kuko ntabwo polisi twebwe twakwira hose, niyo mpamvu tuba dusaba ngo mutube hafi dufatanye kugirango twibumbatire umutekano wacu, abashaka kuwuhungabanya dufatanye kubahashya, tubashe kubaho dutekanye ntabwo twakwemera yuko mu mutekano wacu ugomba guhungabana bitewe n’abandi badashaka yuko igihugu cyacu dukomeza gutera imbere.”
Ibikorwa by’uyu mwaka bikaba bisorejwe hano muri uyu murenge wa Rukoma nkuko mwabibonye twari tugiye gushyikiriza Mukahigiro Genereuse inzu yubakiwe muri ibyo bikorwa bya polisi ifatanyije nizindi nzego akaba ayihawe kumugaragaro yamaze kuyihabwa ubu ngubu ni ukuvuga ngo inzu arayituramo guhera uyu munsi ibi korwa azakoreramo ni ibikorwa bye bwite ni ukuzakomeza mukamuba hafi mukuyigirira isuku, ibindi byazakenerwaho bindi mukamuba hafi nk’umuturanyi wanyu mukazakomeza kumufasha kugirango nawe arusheho kwiteza imbere, muri make rero nagirango mbashimire nongenre nsoze mbashimira kuba mwaje kwifatanya natwe muri uyu muhango tukaba twabashimiye cyane tubasaba gukomeza ubufatanye tubasaba gukomeza gukomeza gufatanya natwe n’ubuyobozi bw’igihugu, muzamufashe no kugirira isuku iriya nzu.”
Umuyobozi w’akarere ka kamonyi, Dr Nahayo Sylvere nawe yabwiye abitabiriye ati: “ndabashimira ko mwitabiriye ibi birori byo gusoza ukwezi kwahariye ibikorwa bya polisi,aho dufatanya n’abaturage nkuko mwabibonye twatashye inzu ya Mukahigiro Genereuse nagirango mbonereho gufata uyu mwanya kugirango nshimire cyane polisi y’igihugu cyacu mubyukuri ubu ni ubudasa bw’igihugu cyacu, ni ubudasa bw’imikorere myiza utasanga ahandi aho polisi ifata icyemezo nk’iki cyo gukorana n’abaturage kugirango tuzamure imibereho myiza yabo, nagirango mumfashe muntize amashyi tubashimire cyane.”
Yakomeje avuga ko bashimira iyi gahunda nziza yashyizweho ko ifasha gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage ndetse bikabafasha no kwihutisha iterambere, ni umwanya mwiza rero w’ubukangurambaga uruhare rw’abaturage kugirango barusheho gukomeza kugira umurava no gukora ibikorwa bibateza imbere ariko kandi nkuko ari ibikorwa tuba twaba twafatanyijemo na polisi ni wo mwanya mwiza wo kongera gutekereza uko twakwingira umutekano duharanira ko imidugudu yacu itarangwa n’icyaha ndese binadufashe kwikemurira ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Akomeza agira ati:”uyu munsi rero nkuko byagarutsweho twatashye inzu yubakiwe umuturage hano utishoboye, hano mu murenge wa Rukoma ariko ni igikorwa gihagarariye ibindi bikorwa byinshi byakozwe muri iki gihe cyaharewe ibikorwa bya polisi aho hubatswe amarerero mu murenge wa Musambira n’uwa Rugalika aho ngaho tukaba tumaze gukora igikorwa cyo guha abana amata ndetse no gufungura iryo rerero, hatanzwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yatanzwe kungo zigera kuri Magana abiri mirongo inani n’eshatu mu murenge wa Karama mu kagali ka Nyamirembe ibi byose akaba ari ibikorwa by’iterambere dushimira bikwiye gutuma turushaho kugira uruhare mu bufatanye na polisi mu nshingano zo kubungabunga umutekano ndetse no kurinda ibyagezweho,uku kwezi r nkuko mubizi kwabaye ukwezi kwiza aho twabashije no gushyirirwaho gahunda zitandukanye zirimo irushanwa ry’isuku n’isukura no kurwanya imirire mibi ryateguwe ku rwego rw’intara nizera ko mwese mukomeje kubigiramo uruhare kugirango akarere kacu ka kamonyi dukomeze kuba indashyikirwa no kwesa imihigo duhereye kungo zacu aho dutuye, kugirango dukomeze kongeramo imbaraga tugire isuku dusukure aho dutuye n’aho dukorera n’imibiri yacu ariko dukore n’igikorwa kijyanye no kurwanya imirire mibi ishobora kuboneka kubana bacu, turasaba abagenerwabikorwa b’uyu munsi ko dushyiramo imbaraga duharanire ko ibi bikorwa bitazangirika dukomeze tubibungabunge bituganishe kwiterambere twifuza.
Niyomubyeyi Clementine
id
Police y’ u Rwanda yagize neza kubakira ufite ubumuga bukomatanyije,ariko inafashe abaturage b’Umurenge wa Rukoma cyane cyane aho bakunze kwita Gishyeshyi Na Bugoba(Nyarurama/Gitesanyi/Ku ibagiro) ndetse no Kumurehe. Ubwo Police ikomeje kwita ku muturage bafatanyije Ningabo natwe ubwacu nkabaturage twagera kuri byinshi.Murakoze
MontJali
Mwaramutse mwaduhamagara Kuri 0788741731