Photos internet: Ingabo za M23 muri Kivu y’amajyaruguru ya repeburika congo.

Abayobozi ba Republika iharanira demokarasi ya kongo, n’abayirwanya baraharanira ubusugire bw’igihugu,baterana amabombe, urusaku rw’amasasu, imivu y’amaraso itemba, umuriro ucanye kubahunga badafite icyerekezo, inzara,inyota, umunaniro,indwara,abana n’abagore barananinwe.

Inteko za ONU zirebera ndetse hakiyongeraho ingabo zo mu karere.
Burya ngo ibijya gushya birashyuha habanje amarenga abakurikira babigira nayo.

Hakurikiyeho urugamba rw’amasasu yeruye ya M23 guterana amagambo hagati ya bashinzwe ububanyi n’amahanga, ndeste n’ingabo, abaperezida bo mukarere bafata indege ibiganiro bakoze ntagisubizo cyavuyemo, intambara irakomeza igeze mu marembo ya GOMA aho bigaragara k’urugiye cyera ruhinyuza intwali hagasigara intwarane.
Umuturage wa ganiriye na Mont Jali News Rwemalika ati”erega abarwana aribabiri umwe abayigiza nkana, kuko byanze bikunze haboneka uzatsinda urugamba, kandi tubwizanye ukuri uko RPF yiganzuye Museveni niko Chisekedi nawe ashaka kwibohora ku Rwanda.
Iyi ntambara itazoroha kuko nta rugamba rutagira umutera nkunga mbere,bwa mbere abashaka gutaha kuko umwana ujya iwabo ntawumutangira.
Twinjire mu mateka duhereye muri Zaire ya Mobutu Murere na Shikramu, Mobutu atakaza Zaire, ihabwa Desire Kabira yafashijwe n’u Rwanda, apfuye umuhungu we Joseph Kabira afashwa n’u Rwanda ruhereza Chisekedi aba yicaye ku ntebe yikomye u Rwanda.
RDC! umunyarwanda ati “burya ntawutinya ijoro atinya icyo bahuriyemo.

Abarwanyi ba M23 babaye ibitambo ndetse bacibwa intege no gufasha abategetsi bindashima bakuraho Mobutu Seseko kouku Wazabanga, barangije, Babura , na gakondo yabo, abanyekongo bavuga ikinyarwanda, ingabo zabo zisigara mu gihirahiro, niki cyatuma bategura intwaro, ngo baharanire uburenganzira bwabo? bitwa abajenerari ku mazina, nyuma yo gucika mo kabiri bamwe bagahungira muri Uganda,abandi bakajya mu Rwanda kuko abari umigabane ya Amerika n’uburayi abariho neza mu bihugu bahungiyemo ni bake cyane kuko basangiye umubabaro n’abanyagihugu”.
Hashize iminsi abaturage ba Repubulika iharanira demokaritike ya Congo bitana ba mwana n’u Rwanda ko bashyigikiye abarwanya ibihugu byabo. abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, nabo baracyabarizwa muri R.D.C bivugwa ko biyunze na FARDC rukabura gica,aba bose bakaba impamvu yintambara irimo Kubica bigacika ,amagambo n’amasasu no kwishishanya bimanze imyaka 28
burya abanyarwanda barayamaze ngo utazi ubwenge Ashima ubwe! kandi ngo ingizi y’ubuntu ntibugarurirwa,Dusubiye inyuma gato mu mateka ya Zaire ya Mobutu Seseko,Laurent Désire Kabila, Joseph Kabira, kugeza kuri Antoine Chisekedi.

Muri 1990-1994 nibwo umuriro watangiye kwaka ubwo ingabo za RPF inkotanyi kuya 1/10/1990 urugamba ruhinanye zaire iri mubihugu byafashaga Ex-FAR kunyanya abo bitaga inyangarwanda zaje zaje guharika jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 . abayiteguye baruhukira I Kinshasa kwa Mombutu Sese Seko Kouku Gwendu wa Zambanga , abere nabasize bagaritse imbaga bapfa urusorongo, Ex-FAR ziratatana mu mashyamba y’inzitane yo muri Zaire bamwe baca ibirindiro , bamwe barataha abandi barambuka ntibyatinze ingabo za RPF zibasangayo zicyura impunzi zari mu nkambi za Mugunga,Kibumba n’ahandi.

Mu mashyamba ya Zaire, havuka imitwe ya Politiki, ikomeza urugamba,Kongo ihinduka isibaniro,hapfuye umubare munini nkuko bisanzwe aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bigorwa.

Photo internet: Umukuru wigihugu cyu Rwanda Paul Kagame, Joseph Kabila wahoze ari umukuru wigihugu cya Congo Kabarebe James na Gen Laurent Nkunda.

1996-1997 intambara ya Kabila Yakurikiwe no gusubiranamo kwa bakongomani,ntiyahagaze AFDL, imaze kugera k’ubutegetsi bafashijwe na ingabo za FPR-Inkotanyi na UPDF ya Uganda, haduka kutizerana urwikekwe rwari hagati Laurent Désire Kabila na Anselme Masasu bafatanyije urugamba akamubera umugaba w’ingabo batangira gukekana amababa.
Ibi byatumye amusimbuza Gen James Kabarebe,niko amateka abigaragaza,hari kuwa 25/11/1997 nyuma y’amezi umunani, yamusimbuje Gen Célestin Kufwa ahita anasezerera abasirikare 600 b’inkotanyi bari I Kinshasa mu buryo butunguranye.

Kitona :Intandaro y’intambara ya Kongo n’abakongomani bavuga ikinyarwanda ishingira imizi, kuri Kitona nyuma yuko Gen James Kaberebe n’ingabo barikumwe 600 bataha kuwa 27/7/1998 ku mabwiriza ya Vice President.akaba n’umugaba mukuru w’Ingabo H.E Paul Kagame, bageze i Goma bahasanga Gen Nkunda bafata indege eshatu bagaruka kugaba igitero simusiga Kitona.

ku nkengero y’inyanja y’Atlantika 1998 bashushanya amateka bafunga urugomero rw’amashanyarazi rwa Inga,abanyaburayi barakangarana,Afurika irakanura,indege za Zimbabwe,angola,zinyanyagira ikirere zisuka amabombe I Kisangani inkundura irarota abagande n’abanyarwanda barasakirana ivumbi riratumuka,bararika ingogo byumvikane ko kumpande zombi harabahasize ubuzima , inkongoro zirasakirwa.

FDLR abasigaye berekeza Malawi na Zambia, bagenda urusorongo abo Imana yarinze niwe wabara iyo nkuru abandi nabo barisuganya bashinga ibirindiro mu mashyamba,Nyuma yibyo u Rwanda rwakomeje gutaka rubwira amahanga ikibazo cya FDLR, bati iradutera nayo turashaka gutaha igaba ibitero shuma by’abacengezi binjiye mu Rwanda,amajyaruguru,Buringa,bakorerwa ayifundi ikora ibivuzo,ababyemeye bamanika amaboko basubira mu kazi, abahoze ari abasirikare bashyirirwaho ikigo cya Mutobo, basubizwa mu buzima busanzwe,abandi bajye mu nkiko kuryozwa ibyo bakoze.

Rucagu Boniface na Hategekimana Bernard a.k.a Mukingo bakora amateka maze Ntamukunzi abakangurira gutaha bamwe barumva abandi bavunira ibiti mu matwi,nibo bagihanyanyaza nkuko bivugwa inyuma ya FARDC uyu munsi.

2004 :C.N.D.P iba irigaragaje i Masisi,ihinduka isibaniro ubwo LONI yarahuruye irarebera kuko ntibyabujije abapfa gupfa,Pakistan niyo yari kw’isonga, ONU rumaze guhinana Nkunda na Ntaganda basubiranamo ubwo Ruchuro na Masisi abakongomani bavuga ikinyarwanda batangira guhunga baza gutura mu nkambi za Gihembe, Kiziba, n’ahandi. biyoberanye Ntaganda yishyikiriza ubutabera berekeza Uganda Harimo na Masunzu.

Umuturage waganiriye na Mont Jali News mu gahinda kuzuye umujinya ati” Ikibazo cya Kongo kizakemurwa nuko bajya inama bamwe bakagira ibyo bigomwa, ntibakomeze gucuranwa umutungo kamere cyane ko bose bafite ababari inyuma,

ONU yabonye ikiraka cyo guhuza abavandimwe baharanira uburenganzira bwabo batotezwa na bene wabo ngo bavuga urulimi rw’ikinyarwanda iyo LONI kandi niyo yabaciriye umupaka igihe cya bakoroni ibomeka kuri kongo, aho kubaha intwaro bakwiye kwimura imbibi ubundi amahoro akaboneka ,agahugu umuco akandi umuco bagaturana batarwana basangira ibyo batunze . umunyarawanda yaciye umugani ngo “kirya abandi bajya ku kirya kikishaririza” kandi ngo “impyisi igutwarira umwana ikakurusha uburakari”,kuva 1996 RDF yafashije abahiritse Mobutu,ibuhereza Désire nawe abuha Joseph Kabira asimburwa na Antoine none batangiye gutinya M23 ngo yafashe intwaro , niba barakuyeho abandi kuki bumva bo batavaho!

Uzunga abatuye RDC ( abanyekongo) azabe intabera ashishoze, yasoje agira ati’ abanyekongo Imana izabahe umwami nka Salomo mwene Dawidi uvugwa muri Bible Abami 1 igice cya 3: umurongo wa 16-28 ’umwami salomo acira abagore babiri imanza.uyu mwami w’umuhanga wimye akiri muto yagiye ku kanunga atakambira Imana ayisaba ubwenge,nayo imuha icyo yayisabye imuha nisezerano.
Abakongomani nabo buri wese izamuhe gakando ye maze abakomani bavuga ikinyarwanda bongere bakamirwe inka zabo , abana babo bareke kunywa amazi, inka zitemerwa mu mashyamba izindi zimishwamo amasasu, baturane batekanye, kandi bahana inka n’abageni.

Abahunze bahunguke, bahinge beze, Imana ikomeze kurinda igihugu cyabo.

Abakurikira ibya RDC bageraranya abari ku rugamba n’ibyanditswe muri
Bible 1 Abami 3:1
16-28 handitse ngo :
16.
Bukeye abagore babiri b’abamalaya basanga umwami, bamuhagarara imbere.
17.
Umwe muri bo aravuga ati “Nyagasani, nabanaga n’uyu mugore mu nzu imwe, bukeye turi kumwe mu nzu mbyara umwana.

18 Maze iminsi itatu mbyaye, uyu mugore na we abyara turi kumwe. Nta mushyitsi wari kumwe natwe muri iyo nzu, keretse twebwe.
19.
Ariko nijoro umwana w’uyu mugore arapfa, azize yuko yamuryamiye.
20.
Icyo gicuku arabyuka, ankura umwana mu gituza ubwo umuja wawe nari nsinziriye, amuryamisha mu gituza cye, wa wundi wapfuye amuryamisha mu gituza cyanjye.
21.
Mbyutse mu museke konsa umwana nsanga yapfuye, ariko mu gitondo mwitegereje mbona ko atari umwana wanjye nibyariye.”
22.
Undi mugore aravuga ati “Oya, umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe.” Uwa mbere ati “Oya, uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.” Babivugira batyo imbere y’umwami.
23.
Nuko umwami aravuga ati “Yemwe, umwe agira ati ‘Umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe’, n’undi akagira ati‘ Oya, ahubwo uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.’ ”
24.
Umwami ati “Nimunzanire inkota.” Barayimuzanira.

25.
Maze umwami arategeka ati “Uwo mwana muzima nimumucemo kabiri igice

kimwe mugihe umwe, ikindi mugihe undi.”26:nuko umugore nyina wumwana muzima waru umufitiye imbabazi ,abwira umwami ati’ nyagasani uuzima mu mwihere w’imwica nubwo bimeze bite’ariko undi aravuga ati ahubwo mumucemo kabiro mubure nawe amubure.’’

27.
Umwami aherako arategeka ati “Uwo mwana muzima ntimumwice na hato, mumuhe uriya mugore kuko ari we nyina.”
28.
Nuko Abisirayeli bose bumvise uko umwami yaciye urwo rubanza baramutinya, kuko babonye ko ubwenge bw’Imana bwari muri we bwo guca imanza zitabera.

Aba bamaraya twabagereranya n’abarimo gushwanyaguza Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo intero ya buri wese ngo baharanira uburenganzira bwabo abandi ngo n‘ubusugire bw’igihugu imivu y’amaraso itemba hirya hino, abaturage bakurwa mu byabo, abarasana basimbuka imirambo,mu gihe abandi bicwa n’imibereho mibi, buri ruhande abafana bogeza.
Mont Jali News.

Author

MontJali

Comments

  1. 821    

    Thank you foor any other exchellent article. Thhe place else maay anybody get that type of informatijon in such ann idesl approach of writing?
    I hsve a presentation subsdequent week, and I’m on thee look for such info.

    1. MontJali    

      Sorry for the late reply call me on +250788254841

Comments are closed.