Runda : Uzziel Niyongira Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije Ushinzwe Ubukungu Ati “Nimutekereze kuri Site y’Icyerekezo muri 2050..”

GEOLAND SURVEYING LTD, na comite ishinzwe imitunganyirize ya site Rubuye.

Kuwa 22 Nyakanga 2022 Umuyobozi w’akarere ka kamonyi wungirije Ushinzwe  Ubukungu

Ubuyobozi bwakarere ka Kamonyi na Komisiyo ya njyanama ishinzwe ubukungu muri njyanama mugikorwa cyo kumurikirwa imihanda ya site ya Rubuye.

  • ari kumwe n’abagize komisiyo y’ubukungu  y’Akarere ka Kamonyi iyobowe na  Madame Médiatrice Hatungimana, aherekejwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe imiturire n’abakozi baryo basuye site zitandukanye ahateganyijwe kubakwa amazu y’icyitegererezo muri site ya Runda bareba aho imilimo yo kuzitunganya igeze kuri  87%  hasigaye gutunganya  imihanda, baganira na comite za Site mu Midugudu itandukanye. Harimo ukorwa na Company yitwa GEOLAND  SURVEYING LTD mu mudugudu wa Rubuye ubu ikaba imaze gutegura ibibanza 757 na “build up area” 284 n’imihanda itandukanye ifite ibirometero 12, inogeye ijisho n’abahatuye kuko yahinduye ishusho y’umudugudu.

Perezida wa Komisiyo y’ubukungu Mediatrice Hatungimana yabwiye komite nyobozi ya site ya Rubuye ko icyabazinduye ari ukureba aho ibikorwa byo gutunganya site bigeze, kumva ibibazo, kwigisha abaturage  bagasobanukirwa n’inyungu yo gutura hubahirizwa igishushanyo mbonera cyateganyijwe n’akarere ka Kamonyi mu iterambere. Yakomeje asabako abayoboye abandi bafata iyambere mu kwitabira kubungabunga ibikorwa byagezweho, bakigisha ko kugira uruhare arinshingano ntibigire ntibindeba, ahari ibibazo cyangwa ibyifuzo  byatangwa binogeye umuturage.

Mu byagarutsweh ni abaturage muri site badafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga asabwa. Willius Abraham yasobanuye mu  buryo burambuye ko Site zatunganyijwe atari kwirukana abaturage badafite ubushobozi, ati “twiga imitunganyirize ya site hagenwe ko umuturage ufite ikibanza muri site adafite ubushobozi asabwa kwegera komite y’umudugudu igakora raporo, akagali n’umurenge nabo bagatanga icyemezo cy’uko uwo muturage atishoboye, icyo cyemezo nicyo gisimbura ya gitansi ya mafaranga 250.000frw, maze umuturage agahabwa icyangombwa kimwerera kubaka.”

Yagarutse ku bipimo ngenderwaho by’inzu zigomba kubakwa ati “ndasobanura neza ko inzu yose ishobora kubakwa bitewe n’ubushobozi bw’umuturage igasakazwa amabati atukura iryo n’ihame, igakorerwa isuku, ntaho utagera ngo uhasange abaturage badahuje ubushobozi.”

 

Ibikoresho bya GEOLAND surveying Ltd izobereye mumitunganyirize y’ubutaka, imyubakire no kurengera ibidukikije.

 

 

Perezida wa komite ya site ya Rubuye mu ngorane yagaragaje abategura site bahura nazo harimo abafite imyumvire igoye, bagarutse ku muturage wo mu Rubuye  wahagurukije ubuyobozi bw’akarere inshuro eshatu zose yanga ko umuhanda unyura mukwe akifuza ko basenyera abandi, batiicyo kibazo cyabonewe igisubizo  gikwiye kuko basanze aho imbago zari ziteye nta wazimuye nk’uko yabisobanuraga.”


B
agarutse ku kibazo cya Serugendo Lambert wanze ko umuhanda unyuzwa mu mulima we ibyakozwe agasubira inyuma agashyiramo abakozi bakahahinga, ndetse agasagarira umwe mubagize komite ya site akamutesha agaciro aka mukubita. Komisiyo yanzuyeko agomba kwigishwa akumva akamaro k’umuhanda, ko atagomba kudindiza ibikorwa by’amajyambere, ndetse ishimangira ko ahateganyijwe kunyuzwa imihanda igomba gukorwa hanyuma ufite ikibazo cy’umwihariko kigashakirwa igisubizo bitewe n’umwihariko wacyo.

GEOLAND SURVEYING Ltd dukesha ishusho nziza ya site ya Rubuye.

 

Gasasira Selemani uhagarariye company GEOLAND  SURVEYING LTD irimo gutunganya site ya Rubuye yashimiye abayobozi  baje kubatera imbaraga kandi bagashima uburyo imilimo igenda neza bashingiye ko iyi Company ifite  ibikoresho bihagije, dore ko basanzemo imashini zinyuranamo aho imwe ivuye indi iza kuhatunganya.

Rwiyemeza milimo  yagaragaje impungenge zo gutinda kwishyurwa kandi basohora amafaranga menshi bitewe nuko bategereza akarere ko bishyura facture zabo, hagaragara mo n’impungenge zuko ubu abantu benshi bagana ba Notaire bigenga icyo gihe ntibamenye niba amafaranga yagenewe iterambere rya site aboneka. Bwana Ngirishuti Fideli, umwe mubagize komisiyo yubukungu, yamumaze impungenge ati “uko byagenda kose ibyangombwa bigaruka aho ikibanza giherereye bigatangwa n’Akarere  tuzaganira n’ababishinzwe ntihakagire utwara icyangombwa  atagaragaje ko yishyuye.”

Abraham Willius ati “tuzareba uburyo  mwakomeza ibikorwa twifashishije ingengo y’imali y’akarere, dushingiye ku bushobozi, kuko biragaragara ko hasohoka amafaranga menshi kandi abaturage bakaba batishyura ugeraranyije n’ateganyijwe kwinjira ibibanza bisaga magana arindwi bimaze gutunganywa.”

Twaganiriye nabamwe mubaturage batuye mu Rubuye baggies icyo bavuga, bati “icyambere twishimira nuko inzego z’ubuyobozi twitoreye zegereye abaturage.” Bakomeza bavuga ko bafite umwihariko bamaze kubona Maire na ba vice Maire, uw’ubukungu n’imibereho myiza mu mudugudu inshuro zisaga 3, byumwihariko babonye nabagize komisiyo ya njyanama inshinzwe ubukungu.

Bati “twishimiye kandi ko rwiyemeza milimo wapatanye ariwe GEOLAND SURVEYING LTD gutunganya site akorana ubwitange ukurikije imbaraga yashyizemo, ibikoresho bitandukanye nahandi bikaba bizwi ko afite ubunararibonye aho akorera hose kuko atariyo site yatangiriyeho.”

Ikindi cyumwihariko abaturage bagarutsehl n’uko aho ufite ikibazo Rwiyemezamilimo yihutira kuza kugikemura afatanyije na komite ya site mu mudugudu.
Undi 
yongeyeho ko basaba urwego rushinzwe gutanga ibyangombwa byo kubaka rwabyihutisha kuko abaturage bategereza igihe kirekire. Kandi bamaze kuzuza ibisabwa, ati “rwose rwiyemezamilimo ibikorwa bye birivugira.”

Vice Maire Ushinzwe ubukungu, Uzziel Niyongira mu gusoza uruzinduko bakoreye muri site ya Rubuye, yagize ati “ni mufate Rubuye nka site y’ikitegererezo cya 2050 aho muzaba mubona kaburimbo, mudatumukirwa n’umukungugu, hari amazi n’amatara akikije iyi mihanda, ni mushyiremo imbaraga mubungabunge ibikorwa mwatangiye, kandi turasaba buri wese uri hano kugira uruhare mu ikorwa ry’umuhanda Gihara Nkoto ; abahaturiye, uwo bireba wese atange umusanzu we.”

Yakomeje atanga impanuro mu gukorera mu mucyo, icunga mutungo rigasobanuka ibyinjiye nibyasohotse kandi komite igaha abaturage raporo, yungamo ati “mworoshye ibintu mucunge ibya rubandmu mucyo n’ibyo byahagurukije  Njyanama, ibi bizatuma Rwiyemeza milimo murangizanya  neza akishyurwa ntamananiza.”

Ku mpungenge rwiyemezamirimo yagaragaje zo kwishyurwa batinze, vice mayor yazimumaze amubwirako barigutegura inama n’aba rwiyemezamirimo bandi igomba kwiga kuricyo kibazo vuba bishoboka.

 “Ni mukumbure iterambere  mwigishe abaturage kuko imvugo ariyo ngiro kandi irarema mubeho nkabakire, abasilimu mu mutwe no kumubiri, kuko 2050 hano hazaba hatuye abaturage barenga miliyoni. Umuturage ku isongaumuturage ubabaye  ahabwe igisubizo!”

                                                                      Mont Jali News

 

Author

MontJali