Gakenke: Ntahoritanyuza Aloys na Nsengimana Innocent, bakomeje imanza z’amahugu!

Inzu iri mu mitungo iburanwa n’abavandimwe ba Nyakwigendera Dr. Munyandinda.

Ntimuzatugaye  gutinda ahubwo muzatugaye guhera, nk’uko twabasezeranyije kubakurikiranira urubanza rw’abavandimwe barimo kuburana imitungo, kugeza rupfundikiwe, italiki ya 7 Nyakanga 2022, saa yine n’iminota 41, mu cyumba cy’iburanisha cy’urukiko rwisumbuye rwa Musanze ni bwo haburanwe mu mizi urubanza rwanditswe kuri RC00070/2021/TGI/MUS, aho umugore wa Nyakwigendera Dr Munyandinda Léonard, witwa Mukandoli Christine arega abavandimwe b’umugabo we aribo Ntahoritanyuza Aloys na Nsengimana Innocent  kuba bakomeje kumuhuguza umutungo yashakanye n’umugabowe.


Ntahoritanyuza
Aloys na  Nsengimana Innocent na Nyakwigendera Dr Munyandinda Léonard, bose ni bene Ananie Ntibigenga, ariko bose bakomeje kwifatanya ngo baburarane imanza z’amahugu.

Ikiburanwa n’inzu Dr Munyandinda Léonard yubatse mu mwaka wa 1989, ndetse hakaba n’isambu. Ntahoritanyuza Aloys kuri ubu byoseyabyibarujeho biri kuri UPI 04/02/03/05/940.

Muri uru rubanza rwatangiye rukerewe kuko rwagombaga gutangira saa yine ariko uwunganira Ntahoritanyuza Aloys na Nsengimana Innocent Me Nzabarantumye Augustin yabanje kubura, kugeza ubwo abacamanza nabo bari bagiye gutangira urubanza adahari, maze uhagarariye Madame Mukandoli Christine ariwe Me Gahutu Joseph, yifuza ko byaba byiza bamutegereje kugira ngobaburane mu mizi, ari uhagarariye abarega ndetse n’abaregwa bose bahibereye.

Nyuma rero Me Nzabarantumye Augustin, yaje kuhagera urubanza ruhita rutangira aho Me Gahutu Joseph yatanze ikirego muri make avugaingingo ashingiraho arega aho yatanze ikirego mu ncamacye avuga ko MUKANDOLI Christine yashakanye byemewe n’amategeko na MUNYANDINDA Léonard mu kwezi kwamunani 1983 mu cyahoze ari Komini Nyarugenge, Perefegitura ya Kigali, bagashakana imitungo  i Kigali no ku ivuko rya MUNYANDINDA Léonard mu Mudugudu wa Muramba, Akagari ka Rukore, Umurenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke.

Muri iyo  mitungo bashatse ku ivuko harimo ikibanza baguze mu mwaka wa 1989 bakigura n’uwitwa BARAWIGIRIRA, bubakamo inzu mu matafari ahiye. MUKANDOLI Christine yashakanye byemewe n’amategeko naMUNYANDINDA Leonard mu kwezi kwamunani 1983 mu cyahoze ari KominiNyarugenge, Perefegitura ya Kigali.  Mu 1990, MUNYANDINDA Leonard yagiye kwiga hanze y’u Rwanda, mu 1991, umuryango we umusangayo. Mu 1993 arangije, MUNYANDINDA n’umuryango we bagiye gutura mu Gihugu cya Canada.  

Mu gusobanura ikibazo mu mizi  Me Gahutu yavuze amateka y’uko Ku wa 17/04/2001, NTIBIGENGA Ananiya yanditse ibaruwaigaragaza uko yagabanije umutungo we abanabe. Ni muri urwo rwego yahaye MUNYANDINDA Léonard umurima uri munsiy’aho uyu MUNYANDINDA yaguzeakubakamo inzu. Inyuma y’inzu hakaba akandikarima ka MUNYANDINDA Léonard na MUKANDOLI Christine bahawe na nyirakuru witwa MAKENE Isabella. Muri 2017, MUNYANDINDA Léonard yatangiye kuvugurura inzu ye, nyuma aza kurwara aba ahagaritse iyo mirimo. Muri 2019, yaje kwitaba Imana. Muri 2020, mu kwezi kwa Kanama, MUKANDOLI Christine yashatse gukomezaimirimo yo gutunganya inzu ye, aza gutungurwa n’uko abantu bo mu muryango bahegereye bamubwira ko NSENGIMANA Innocent ayikodesha ayita iye. Iyi nzu ikodeshejwe na company yitwa EFEMIRWA MINING LTD.  Bikaba bigaragara nk’umugambi wacuzwe kuko NTAHORITANYUZA Aloys na we yibaruje kuri uwo mutungo atabimenyesheje banyirawo.

Me Gahutu mu gutanga ikirego cye akomeza avuga ngo atari ubwa mbere, abantu bashaka kwigabiza uyu mutungo, kuko kuva mu mwakawa 1993 MUNYANDINDA yaje gucungisha umutungo we umubyeyi we NTIBIGENGA Ananiya ariko hari umuhungu we witwa NTUYEMUKAGA Antoine washatse kuwumwambura awita uwe, bigera n’ahobabiburana,

Nyuma yo gutanga ikirego n’ibimenyetso byinshi, Me Gahutu Joseph, yasabye urukiko ko abaregwa bacibwa indishyi zingana na 10.000.000 frw ku bwo gushora MUKANDOLI Christine mu manza kandi bigiza nkana no kuba bakodesha inzu ye bakaba bayibyaza umusaruroadafiteho uruhare. Bagomba kandi gusubizaigihembo cy’avoka kingana na 600.000 frw n’amafaranga y’ikurikirana rubanza angana na 700.000 frw.

Nyuma yo kumva ikirego no kubona ibimenyetso, Me Nzabarantumye  yavuze ko ibyo barega abakiriya be ari ibinyoma kuko Munyandinda nta bimyenyetso afite byuriya mutungo uretse kwitwaza urubanza rwaciwe na Kanto  Cyabingo  R.C.041/R1/99 ruburanishwa kuwa 26/08/1999 rukizwa mu ruhame kuwa 04/8/1999 rwemeza ko Ntibigenga Ananiya afite ihesha bubasha yahawe n’umuhungu we Dr Munyandinda Léonard yo kuwa 5/7/1999.

Ibi byose rero ngo ntabwo aribyo kuko  Dr Munyandinda yazaga gukurikirana imirimo yakorwaga kunzu nk’umukoresha kuko yize iby’ubwubatsi,nubwo Me Nzabarantumye asaba ko Umugore wa Nyakwigendera yazibukira imitungo y’abandi kuko n’ubwo sebukwe NTIBIGENGA Ananiya yemeye ko inzu ari iya Dr Munyandinda ngo yabitewe ni uko yari ashaje maze bituma avuga amangamburecyane ko yari afite imyaka 100, 

Icyagaragaye muri uru rubanza nuko ntamasezerano agaragazwa hagati ya Munyandinda na Nsengimana yo gukurikirana imirimo yo kuyubaka, Kuruhande rwa Ntahoritanyuza, hari abatangabuhamya benshi ariko Urukiko rwavuze ko hazasomwa ubuhamya bwatanzwe mu nyandiko.

Mu bushishozi  bw’umunyamakuru, Uwunganira abaregwa , mu magambo avuga agenda yivuguruza, yemera ko Umubyeyi ntampamvu yo kudaha umwana we , ndetse ngo umwana abe yaha inshingano umubyeyi we zo kumucungira imitungo.

Ikindi kandi iyo uganiriye na bamwe mu bazi uriya muryango n’ubwo baba bihisha bakubwirako iriya mitungo ari iya Dr Munyandinda, ariko kubera ko yitabye Imana ngo bene nyina batifuza ko umugore we ayijyamo, cyane ko ibyo yaratunze nyakwigendera yabisigiye bene wabo wumugore mbereyo kujya mu mahanga, kandi yarasize abandi bana  babiri umugore atemera ngo nabo bahabwe uburenganzira kimitingo yase.

 Bamwe baza muri ruriya rubanza nk’abatanga buhamya ngo buri wese aba yandikiwe itike y’amafaranga ibihumbi icumi, bityo rero ngo bamwe bakaba batayitesha kandi ko byose ari abavandimwe bapfa ibyabo.

Abari bitabiriye kumva uru rubanza biteze ubutabera bunogeye buri wese, dore ko bamwe mu bavandimwe ba Dr  Munyandinda batanze ubuhamya umunsi w’urubanza wageze ntibagaragare m’urukiko, ikindi cyababaje abakurikiye urubanza ni ukumva bavuga ko umusaza Ntibigenga ngo yavuze amangambure m’urukiko, bakaba basanga ari ukumutesha agaciro ari umubyeyi, abandi bati “ntacyo bitwaye ubwo yavuze amangambure ariko akabatsinda kandi akibuka uwamuragije umutungo izina.

 Bati “ubutabera bwaratanzwe, m’urukiko rwa kanto ya cyabingo nomubujurire , ubuyobozi bushyira mu bikorwa, ibyemejwe n’inkiko, bati twizeye ko n’urwisumbuye rwa Musanze ruzafata umwanzuro unoze, maze urengana akarenganurwa, urubanza ruzasomwa ku wa 28 Nyakanga 2022 isaa cyenda z’amanywa ku Rukiko rwisumbuye rwa Musanze.

                       Mont Jali News

Author

MontJali