Cyabingo: Ababurana ari babiri umwe abayigiza nkana!

Urukiko rw’Isumbuye rwa Musanze ruhanzwe amaso ngo rukiranure abavandimwe
(photo internet)

Urukiko rw’Isumbuye rwa Musanze ruhanzwe amaso ngo rukiranure abavandimwe aribo Ntahoritanyuza Aloys, Nsengimana Innocent n’ umuryango wa Nyakwigendera Dr Munyandinda Léonard witabye Imana asize umugore n’abana babiri, intandaro y’urubanza ninzu Innocent Nsengimana bivugwa ko yubatse mu mutungo wa mukuru we uherereye Cyabingo, mu kagali ka Muramba, umudugudu wa Rukore – Muramba – Cyabingo wanditse kuri UPI: 04/02/03/05/940.

Urubanza rugeze m’urukiko rw’Isumbuye rwa Musanze kuko rwanditse kuri numero RC00070/2021/TGI/MUS ruteganyijwe kuburanishwa muri Nyakanga 2022.

N’ubwo ubutabera buhanzwe amaso, ikigaragara n’uko imiryango yabuze ubumuntu, cyera umuvandimwe cyangwa inshuti yitabaga Imana abasigaye bakarera impfubyi bagafata mu mugongo abo asize, ibihe biha ibindi, ahari urukundo n’ubuvandimwe, ubunyangamugayo hagiye ubuhemu, kwikunda, kwikubira, n’amahugu, ngiyo intandaro y’urubanza rwa bene Ananiya Ntibigenga.

Twerekeje ku isoko y’amakuru ku ikubitiro yabanje kureba ikiburanwa ari naho urubanza ruzingiye kuko uyu mutungo ubu wanditse kuri Aloys Ntahoritanyuza wahindutse 04/02/03/05/8052

Urugo rwa Nyakwigendera Dr Leonard Munyandinda ubu hakorerwamo na Company yitwa EFAMERWA Mining Company LTD

Amakuru acukumbuye yatwerekeje kurugo rwa Nyakwigendera Dr Leonard Munyandinda ubu hakorerwa na Company yitwa EFAMERWA Mining Company LTD nti twahatinze kuko abayobozi batari bahari. Umwe mu baturanyi ati “turabaha amakuru ariko ntimuzatangaze amazina yacu kuko abantu benshi bazi ukuri baraguzwe kugeza basinyiye n’abitabye Imana”. Twahawe urugero rw’uwitwa Munyandamutsa Mathias bahimbaga ‘Turikumwe’, ubwo inyandiko mpimbano ishyirwa mu buhamya kuruhande rwa Ntahoritanyuza Aloys undi muntu abaturage bemeza ko ibyo Dr Munyandinda abizi neza n’uwitwa Nkamiyabenda Léodomir twagerageje gushakisha kuri Centre de Sante ya Cyabingo tugasanga ngo yaragiye mu kiruhuko k’izabukuru ndetse na telephone twahawe idacamo, yungamo ko uretse ubuhemu aba bagabo birengagije ko nyakwigendera Dr. Munyandinda yahaye ububasha umubyeyi we agatura mu nzu ye kugeza apfuye ndetse akahashyingurwa, uyu musaza atarapfa hari umwe mu bagize uyu muryango Ntuyemukaga washatse kumwambura iyi nzu harimo n’undi mutungo, yitwaje ko yishyuriye barumuna be ishuri ndetse se akaba yaramuririye inka 100, bararegana mu rukiko umusaza arabatsinda mu cyahoze ari kanto ya Cyabingo m’urubanza rufite nomero R.C.041/R1/99 ruburanishwa kuwa 26/08/1999 rukizwa mu ruhame kuwa 04/8/1999 rwemeza ko Ntibigenga Ananiya afite ihesha bubasha yahawe n’umuhungu we Dr Munyandinda Léonard yo kuwa 5/7/1999.

Uru rubanza rwemeza ko umuhungu we Ntuyemukaga atsinzwe, urukiko rumutegeka kuva munzu ndetse no guha umubyeyi we amafaranga ibihumbi bitanu y’ubushumba ku nka ya muragiriraga.

Ntuyemukaga Antoine ntiyanyuzwe aza kujurira icyemezo cy’urukiko rwa kanto ya Cyabingo, ikirego cye cyandikwa kuri R.C.A.21452/R53/99 kuya 30/8/1999 gihabwa italiki yo kuburanishwa kuwa 20/12/1999 bimenyeshwa ababuranyi bose inteko isasa inzobe, nyuma yo gutega amatwi uwajuriye, n’uwarezwe, hafashwe imyanzuro itavuguruza urukiko rwa kanto hashingirwa ku mategeko rushimangira ko Ntuyemukaga atsingaguranye na se, uyu atsindirwa inzu y’abandi yigaruriye ise nawe atsindirwa amafaranga ibihumbi bitanu kuko yimanye iyo nka nawe yarabifitemo inyungu.

Urukiko rutegeka Ntuyemukaga Antoine guhita asohoka muri iyo nzu irangiza rubanza rishingira ku ibaruwa yanditswe na Burugumestiri w’icyahoze ari komini Cyabingo, Aimable Musabyimana yo kuwa 22/8/2000 ifite numero 505/07.04.03. Impamvu: Kurangiza urubanza atabyubahiriza bigakorwa ku gahato hakifahishwa imbaraga z’ubuyobozi, byarakozwe uwari wabyihaye abisohokamo, bisobanura ko uyu mutungo iyo uzaba kuba ufite undi nyirawo yari kugoboka m’urubanza twashakishishije ukuri ku manza zivugwa haboneka kopi y’urubanza.

Agahoma munwa umusaza Ananie Ntibigenga aho apfiriye uwitwa Ntahoritanyura Aloys uvukana na nyagutsindwa agasohorwa mu mutungo, yafashe umutungo wa Dr Munyandinda Léonard wabaruwe kuri UPI: 04/02/03/05/940 Nsengimana Innocent ubwo abatangiye gusana iyo nzu bucece, kugeza ubwo Nyakwigendera yabimenye impitagihe impaka zitangira ubwo, mu gihe bitarakiranuka aba yitabye Imana. Ntibyatinze umupfakazi wa Nyakwigendera atanga ikirego m’urukiko rw’isumbuye rwa Musanze ruzaburanishwa muri Nyakanga 2022 aho ategereje guhabwa ubutabera, iyi nkuru tukazayikomeza kugeza urubanza rurangiye.

Impamvu ingana ururo, ubwo twaganiraga na bamwe mu baturage twirinze kuvuga ku bimenyetso ndetse tukaba tubijeje ko mu gice cy’iyi nkuru cya kabiri tuzegera Ntahoritanyuza Aloys, niba abana babiri ba Dr Munyandinda Lonard, abereye se wabo icyo abatekerezaho nyuma y’urupfu rwa Murumuna we.

Amakuru twahawe n’umuntu ubizi neza yaduhamirije ko n’ubundi Mukandoli Christine yashatse muri uyu muryango batamwishimiye ati “bavugaga ko yari afite icyaha cy’inkomoko ngo n’umututsikazi w’umunyendugakazi, ibi byatumye bahakana ko batamuzi birengagiza ibimenyetso ko anabahekeye.

Imwe muri kopi z’urubanza rukurikiranwa

Bati “ukuri nyako nubwo baburana inzu ntawutazi ko umutungo ari umuryango wa nyakwigendera Munyandinda, aho ruzingiye n’ukureba niba urukiko rw’isumbuye rwa Musanze ruzasesa imanza zabaye itegeko RC.A.21452/R53/99 kuya 30/8/1999 ruburanishwa kuwa 20/12/1999 maze uyu Antoine arongera aratsindwa.

Ikindi gihanzwe amaso n’inyandiko mpimbano zakoreshejwe n’abavandimwe ba Léonard Munyandinda, n’uburiganya bwo kwiyandikishaho imitungo itari iyabo birengagije ibiteganywa n’amategeko ku izungura.

Umusaza umwe twaganiriye ati “yewe turi mu mayobera nk’ayukwemera ese igi n’inkoko icyavutse mbere n’ikihe?! Niba umubyeyi yaramutsinze 1999 akongera 2000, ubu nyuma y’imyaka 22 ukuri kuri hehe?”

Inyandiko twifashishije n’imikirize y’urubanza m’uruhame dufitiye kopi, igikurura byose mu bihwihwiswa ngo nuko imitungo ya Dr Léonard Munyandinda mbere yuko umuryango we umusanga mu mahanga waba warandikishijwe kuri Sebukwe bikabyara umujinya w’umurandura nzuzi n’ishyari kuri bakurube bari mu Rwanda, bafata umwanzuro bakora inama yemeza ko imitungo yose ikomoka kuri Ananie Ntibigenga yandikwa kuri Aloys Ntahoritanyuza ari nayo mpamvu ngo UPI: 4/02/03/05/940 y’umutungo wa Dr Léonard Munyandinda bayihuje n’imitungo yose ya bakuru be bari mu burayi na Amerika byandikwa kuri NTAHORITANYUZA Aloys kuri UPI: 04/02/03/05/8052, niho ruzingiye Urukiko rw’isumbuye rwa Musanze rutegerejweho gupfundura iryo ipfundo, urengana akarengurwa uwigiza nkana nawe akagaragara. (Iyi nkuru irakomeza, turacyagerageza gushaka urundi ruhande, cyane ko umwe mu bunganizi muri uru urubanza yirinze kugira icyo atangaza.)

Umunyarwanda nawe ati “ukiza abavandimwe ararama!”

Mont Jali News

Author

MontJali