Kamonyi: Agahinda si uguhora urira, Bikorimana Noheli yataguje afite imyaka cumi ni tanu. Ntavuga ariko ahora aseka!

Bikorimana Noheri ufite ubumuga bw’ingingo no kutavuga afite imyaka 21

Mu murenge wa Rukoma, akagari ka Taba, umudugudu wa Nyirabihanya twahasanze umwana w’umuhungu w’imyaka 21 y’amavuko witwa Bikorimana Noheri, akaba yaravukiye amezi icyenda nk’abandi ariko igihe cyo kugenda kigeze biranga akomeza kugenda akambakamba kugeza ku myaka cumi n’itanu(15) aribwo yatangiye kugenda ariko nabwo yitwaje inkoni. Afite nyina, naho se we yitabye Imana mu mwaka 2018 bakaba batagira aho bataha bacumbitse mu nzu itujuje ubuziranenge, byafatwa nkagashinyaguro kuko uyu mwana afite ubumuga bukomatanyije; ntavuga, kugenda n’ikigeragezo hakiyongeraho no kwitura hasi ibyo bamwe bita igicuri abandi bakabyita intsimba. Ibi akabigerekaho umusonga wo kutagira aho ataha kuko acumbitse (mu gikoni cy’umuhungu witegura gushaka) inzu yabo hashize imyaka itatu isenyutse.

Ni umusore ubayeho m’ubuzima bubabaje kuko ntabwo avuga uretse ijambo‘maaaa’ gusa, abyuka kare ajya ku gacentre kaho bita ku Rwina ku isoko aho yirirwa asaba icyo kurya ubundi bwakwira umubyeyi we akaza ku mucyura k’umugoroba kuko aba yagiye gushakisha imibereho dore ko umuryango wabo utishoboye habe namba.

Umubyeyi we yaje kurwaza nyirakuru utuye mu murenge wa Runda maze ajyana n’umuhungu we ahageze bamushyira mu ishyirahamwe ry’abamugaye nyuma yaho uwo mukecuru aje kwitaba Imana biba ngombwa ko bagaruka mu murenge wa Rukoma aho bari basanzwe batuye.

Baca umugani ngo: «agahinda gashira akandi ari ibagara» kuko ise wa Bikorimana Noheri nawe yaje kwitaba Imana mu mwaka 2018, ubuzima burushaho kuba bubi nyina akomeza atubwira ko kuba batabasha kubona ibitunga umuryango (ibiribwa) bihagije aribyo bituma umuhungu azindukira kuga centre ka Rwina aho aba asaba umuhisi n’umugenzi kugira ngo arebe ko yabona ibyo kurya kuko niyo bitabonetse ntabwo abasha kwihangana umubyeyi we arahagorerwa.

Nyina w’uyu mwana arasaba ubuyobozi ko bwasuzuma kurushaho byibuza bagahabwa ubufasha bakaba banabona aho kurambika umusaya, umwana agahabwa uburenganzira n’ubufasha bwo kwiga aho kwirirwa yicaye asabiriza umuhisi n’umugenzi ngo umunsi utambuke.

Uyu mwana w’umuhungu ntajya yambara imyambaro tumenyereye ku gitsina gabo kuko ibikomeye n’ibyoroheje byose abyikoreraho ugasanga ku mukorera amasuku bitoroshye nawe yibereyeho mubuzima bugoye bwo guca inshuro kuko ngo byibuze mbere agihabwa inkunga y’ingoboka na V.U.P umusonga waragabanukaga ariko ubu siko bikiri kuko yaje gukurwa k’urutonde rw‘abahabwaga ingoboka nyuma yaho umugabo we yitabye Imana agashyirwa mu bakora imirimo y’amaboko kandi ngo rwose bitewe n’uko umuhungu we agira ikibazo cyo kwikubita hasi akabura ubwenge, ntibimworohera kuba yajya gukorera kure yaho atuye kugira ngo nihagira ikiba yite k’umwana, niyo ikirere gihindutse agomba kujya ku mwanura.

Akomeza asobanura ko impamvu yatumye bamukura mu bahabwaga inkunga yahabwaga umugabo we bashingira ko umuhungu we wundi ari umunyonzi, agasanga bitaba impamvu kuko nta rugo rutunga urundi, kandi avuga ko amaze imyaka itatu atagira aho aba kuko inzu umugabo we yabasigiye yaje gusenyuka akaba acumbitse.

Nyina w’uyu mwana arasaba ubuyobozi ko bwasuzuma kurushaho byibuza bagahabwa ubufasha bakaba banabona aho kurambika umusaya, umwana agahabwa uburenganzira n’ubufasha bwo kwiga aho kwirirwa yicaye asabiriza umuhisi n’umugenzi ngo umunsi utambuke.

Ikibazo cy’abana bafite ubumuga ntabwo kihariwe na Bikorimana Noheli wenyine, agisangiye n’abandi usanga batagira kivurira badafite gikurikirana kuko batajya ku ishuri imiryango yabo irakennye bakisanga mu kiciro cya gatatu kandi kubavuza no kubigisha bihenze. Bamwe mu babyeyi baganiriye na Mont Jali News barasaba ubufasha inzego z’akarere n’abahagaririye urwego rw’abamugaye ngo bagire icyo babafasha cyane ko bafite n’aho babarizwa mw’ishyirahamwe ryabo.

Twifuje kumenya icyo inzego z’ubuyobozi ziteganya gukora twegera umunyabamanga nshinga bikorwa w’akagali ka Taba tumubaza muri rusange ubufasha bwihariye bagenera abo bana cyangwa niba hari icyo bateganya gukora, ati “icyakozwe nyuma y’urupfu rwa papa we bahaye umubyeyi wa Bikorimana Noheli akazi muri VUP, kuko yarabashije gukora. Kandi bisobanuke neza ko atari akagali gakura abantu kurutonde ahubwo ikoranabuhanga rya RODA niryo ribikora nyuma y’imyaka runaka iba yarateganyijwe, ibyo abaturage akenshi kubera kutabisobanukirwa usanga bavuga ko ubuyobozi bwabarenganyije.”

Yakomeje asobanura ko ari ku rutonde rw’abazubakirwa igihe cyose hazaboneka ubushobozi. Yungamo ko hari ishyirahamwe ry’abakorerabushake bahuguwe baza kubafasha ku nkunga ya Centre de Formation Agricole et de Petit Elévage de Kamonyi (CEFAPEK) bakaza kubakorera ubugororangingo bakorera hafi y’ishuri rya Nyirabihanya.

Undi mubyeyi nawe ufite umwana utavuga yadutangarije ko kwigana n’abandi bibagora kubera kudakurikiranwa bihagije n’abarimu nabo ubwabo badafite amahugurwa basabaga ko bafashwa bakajya mu mashuri yabugenewe kuko gushaka ari ugushobora nabo bakwiga bakamenya bakazirwanaho mu buzima buri imbere.

Niyomubyeyi Clémentine

Author

MontJali