Kamonyi: Amasaha asaga 120 y’amateka ku Musozi wa Binyeri umurambo wa Majyambere Festo utarava mu kuzimu!

Ibirombe bya Binyeri aho Majyambere Festo yaguye umubiri we ukaba utaragerwaho nabatabazi

Ku musozi wa Binyeri uherereye mu mudugudu wa Mubuga, akagali ka Murehe, mu murenge wa Rukoma aho iriduka ry’ikirombe ryagagaraje ko umuturage ari ku isonga, abayobozi b’akarere basohotse mubiro bicumba akabando , amakoti na karavate barabyirengagiza bamunuka umusozi baratabara.

Iminsi itandatu yari ishize abaturage bamaze kunanirwa haje tingatinga nayo ikikubura ihinda iterera impinga ubwo charois wayo yaciye chauffeur intege ngo umusozi urariduka, ariko bikaba byari urwitwazo kuko nyuma yashyizeho amananiza ngo akarere kamuhe agahimbazamusyi ka 200.000frw, abaturage bakamusaba kugaragaza igikorwa mbere yo gusaba icyo ashaka, n’uko abuze indonke yifuzaga biturutse kuri charois n’abasheretsi bari bamukikije bigize abatabazi.
Abaturage bakomeje kumwinginga ati “ngari” nuko mu ijoro ryo kuwa 27 yageze hafi y’amashuri yo ku Murehe ntiyaharenga kuri metero 200 iba irahirimye baza kuyiterura!
Bamwe mu baturage bari bababajwe nuko igiye idatabaye yitwaza ngo nihabi idahirima, bati “byago ntugahere, ugira inabi ikagutanga imbere.”

Umusozi wa Binyeri rero mu ijoro ryo kuwa 29/12/2021 abaturage bakomeje kwitanga ndetse hakonkoboka imvura irabidobya, umunsi wakurikiyeho hagoboka abagize Company Bugoba Solidarity igizwe n’abahoze ari abahebyi baza kuhakora umuganda biba iby’ubusa, umurambo wa Festo Majyambere nubu ukaba utaraboneka nubwo hagenda hagaragara ibimeyetso bitanga icyezere ko uzaboneka ariko bigoranye, aho babanje kubona imyenda yari yambaye.

Abayobozi barimo DPC wa Polisi, Dasso, RIB bakorera mu karere ka Kamonyi k’ubufatanye n’abaturage bakomeje guhererekanya amakuru kuburyo hateganyijwe inama y’ubuyozi ku Murehe aho bita muri Kenya.

Inama yabayobozi n’abatuye ku Mubuga, aho bita muri Kenya

Nyuma y’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu akoranye inama n’abatuye ku Mubuga, aho bita muri Kenya, bagarutse ku kibazo cy’imvura nyinshi ikomeje kugwa ikaba ishobora guteza izindi mpanuka, akaganira n’umuryango wa nyakwigendera Majyambere Festo, ndetse n’ababyeyi hafashwe umwanzuro ko kumushaka bihagarara, kubera imvura ikomeje gutsinsura ikirombe, maze iyo milimo igasubukurwa mugihe habonetse izuba.

Tuganira n’umufasha wa nyakwigendera yagize ati, “Ntakundi guhitamo dufite turiyakira.”

Abaturage baturiye umusozi wa Binyeri hakurya no hakuno bagize icyo batangaza bagize bati “turashima abayobozi badutabaye na bagenzi bacu batacitse intege bagakomeza gufata umuryango wa Festo mu mugongo.”

Abandi bati “akaga gasiga isomo!” Urubyiruko cyane cyane rushakira amaramuko kuri uriya musozi biyemeje kwigurira ubwinshingizi bw’impanuka abandi nabo bafata icyemezo biturutse ko aho bakora iyo bagize impanuka bene ibirombe babihakana, bakaba biyemeje ko umushoramali udafite ibyangombwa atazongera gukandagiza ikirenge I Binyeri cyangwa ahandi kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga, bati “ubonye ngo Festo azire frw 1500 koko!”

Abaturage bahamya ko yajyanywe na Gakindi waje kumubyutsa iwe murugo yarangiza agacika n’umuhungu aterekanye n’isimu amusizemo dore ko yahakoreye cyera n’agasozi ariwe nyirako nubwo hakorerwamo n’abantu batandukanye.

Ikindi cyagarutsweho n’uko abaturage bakomeje kwibaza impamvu RMB idatanga ibyangombwa kuko kuvuga ngo umusozi wa Binyeri urakomye atari ukuri, hakiyongeraho Rwanda Excellent Company itagira ibyangombwa nayo yakoreshaga mu isimu Festo Majyambere yaguyemo, amakuru nyayo nuko yaje kuri uyu musozi aherekejwe n’inzego z’ubuyobozi kubusabe bw’akarere nubwo bamwe mu babishinzwe babyihunza kugirango birengere.

Imashini yazanywe gutabara igahirima itaragera mu kazi (photo internet)

Ikindi abaturage bagarutseho bibaza impamvu hadashakirwa igisubizo gihamye kuri Gitera Aho kureba igitera ubucukuzi bw’amabuye bukorerwa mu kajagari n’abitwa abahebyi bigatera impanuka za hato na hato ndetse no kwangiza ibidukikije.

Umuturage ati “bamwe barapfuye abandi barafunze, usabye kwandikisha company bagasubizwa mu masaha umunani na RDB mugihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) gisubiza bitinze cyane kandi baba bishyuwe amafaranga yo kwandikisha izi company, akenshi ari ninguzanyo ya banki!

Binyeri bemeza komeza ko guha ibyangombwa abashoramali byaba igisubizo gihamye hari n’abifuza ko akarere kahabwa uburenganzira bwo gutanga icyangombwa nk’uko gatanga ibyo kubaka aho guhora mu gihirahiro.

Abakurikira ibintu hafi bati “erega biragoye kuragiza impyisi intama wafata inyama zihiye ukazishyira imbere y’intare ishonje? Amabuye yagaciro ari ku Musozi wa Binyeri atunze benshi barimo na bamwe mu bayobozi, kandi batakwiyicisha inzara.”

Aha bizimiza bashaka kwerekana ko kuba uyu musozi hari abantu bakihakorera bakijya mu biciro bya ruswa n’abashinzwe kuharinda abandi nabo bashaka amaramuko bitakworoha. Igisubizo nyacyo abahagarariye RMB mu turere bashyirwa mu majwi nk’igicumbi cya ruswa cyangwa icyambu nibfungure inzira, bakore nk’uko RDB yabigenje baha akazi abari abahigi b’inyamaswa, ndetse hakavaho ikigenerwa umuturage uturiye Parc.

RMB nibiyinanire se yigane umujyi wa Kigali uburyo waciye abazunguzayi, n’ibyanga ibaze polisi ibanga yakoresheje ihashya ibisambo mu gihugu, cyane mu mujyi wa Kigali abajura bahoze kuri de Bandit ku Muhima bakaba aribo babaye urugero mu kurwanya ibikorwa by’ubujura.

Kandi ngo uwanga kwibwa arindisha igisambo. RMB inanirwe gukemura ikibazo, babure no gusubiza ibirombe abari babifite basabye kongeresha impushya nubu amaso akaba yaraheze mu nzira!?

Igitangaje basaba imenyekanisha rya banki, riherekejwe n’imishinga bakabihabwa. Ikibura n’ikihe ngo Akarere kave mu gihombo gaterwa n’abaguye mu birombe?
Ubwo twashakaga kumenya icyo abakozi ba RMB mu karere babivugaho, uwo twahuriye ku musozi wa Binyeri yagize ati “harateganywa gushyira ibirombe bidafite ababikoreramo mu ipiganwa” ibi akaba yaravuze ko bazatangaza igihe bizabera.

Duhariye abasomyi ariko RMB ni wowe ubwirwa,kuko akarere ka Kamonyi kagerageje guhuriza hamwe abahoze ari abahebyi bashinga kompanyi yiswe Bugoba Solidarity ngo ikibazo kibonerwe igisubizo.

Ibi kandi akarere kabifatanya no gushishikariza abaturage kurengera ibidukikije ku misozi no gusiba ibirombe aho batagikorera imilimo yubucukuzi. Ibi usanga bigoye cyane dore ko ngo abaturage imisozi bigabije byari ibisigara bya Leta kugeza nubu ntawufite icyangombwa cy’ubutaka.

Ikibazo cy’ibirombe niba nacyo kizasaba ko HE Paul Kagame agera kuri Binyeri abaturage bazamwakira bishimye!

Mont Jali News

Author

MontJali