Impanuka y’ikirombe yahitanye umuturage utuye mu mudugudu wa Mubuga, akagali ka Murehe!

Ahabereye impanuka y’ikirombe yahitanye umuturage utuye mu mudugudu wa Mubuga, akagali ka Murehe!

M’umurenge wa Rukoma ahitwa Binyeri, umuturage witwa Majyambere Festus yagwiriwe n’ikirombe kuva saa saba z’amanywa kuwa 23/12/2021 akaba ataravamo kugeza kuwa 24/12/2021 kuko ku mukuramo bigoye ukurikije imiterere y’umusozi uhanamye kandi ukikijwe n’amabuye. Aha hari gukoreshwa imashini nayo yahise igira ikibazo, bikaba bivugwa ko abahebyi bahagarariwe n’umudamu uvuga ko afite sosiyete yitwa Rwanda Excellence Business Agence, nyirayo akaba akaba yaje avuga ko akarere kamuhaye uburenganzira bwo gukora, ko uvugwa nta byangombwa agira, abaturage bakaba baratanze amakuru kugeza ku karere ariko ntacyo byatanze abavugwa bari bagikora bakaba bafite office ahitwa kwa Aron mu Gatobotobo.

Amakuru aturuka ahabereye impanuka ni uko mugihe ikirombe cyamaze kuriduka abahakoreshaga bayabangiye bagakizwa na moto bakarenga nta butabazi batanze.

Ubwo inzego z’ubuyobozi zari zimaze kuhagera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Jean de Dieu Nkurunziza arikumwe na V/M Ushinzwe ubukungu, hanyuze n’ugarariye Ingabo R.F.Col Gakuba, Polisi, Dasso n’inkeragutabara, babuze ayo bacira nayo bamira kuko imashini yabanje guca umuhanda kugirango ibone uko ikurayo ibitare bikiri hejuru y’umurambo.

Kugeza dukora iyi nkuru amabuye ibitare biri hejuru y’umusozi barakiraho bikariduka, ubu ikibazo cyabayeho ni uko imashini ubwayo yacitse imipira izamura mazutu.

Inzego z’ubuyobozi bw’akarere bukomeje kubana n’abaturage ku Musozi wa Binyeri ngo babone igisubizo umubiri w’uyu muturage ukurwe mu kuzimu.

Abaturage bakomeje kugaragaza ko igihe cyose ibi birombe nibikomeza kubera aho bitagira ababikoreramo bazwi bitazabura guteza ingorane. Cyane ko ntakandi kazi abahaturiye bamenyereye Atari ubucukuzi, hakiyongeraho ko ahanini ari mu masambu yabo nubwo hakomye.

Ikindi bagarukaho ni ikibazo cy’Ikigo Cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) yima abaturage ibyangombwa. Nabari babisanganywe ntibasobanurirwe ibikwiye kubahirizwa, hari nabagarutse cyane ku mananiza bashyirwaho n’abakozi b’iki kigo bakarambirwa kubera umuco mubi wo kwaka ruswa wabokamye.

Ikigo Cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) kirinubirwa na bamwe mu baturage bakigana banenga imikorere yabakozi bacyo.
(Photo Internet)

Abandi nabo bati ntawuvuma iritarenga kuko Ubuyobozi bw’Akarere Ka Kamonyi burimo kubishyiramo imbaraga bateganya abahoze ari abahebyi bamaze gukora sosiyete ibahuza ubu batanze ibyangombwa muri RMB bategereje.

Ihurizo risigaye niryo kumenya uzishyura ngo iyo mashini yake itabare Nyakwigendera Festus Habiyambere. Mu makuru yatanzwe na bamwe bo mu nzego z’ubuyobozi ahamya ko iki kirombe cya Binyeri kiri mu byahagaritswe cyari gifitwe na Company ya AMP yambuwe icyangombwa nyuma abo bita abahebyi bakirukanwamo.

Ikindi kigarukwaho ngombwa ni ahacukurwa n’abaturage nuburyo umushoramali agukoresha haba impanuka akaba aribwo umuturage ahinduka umuhebyi kandi mugihe wamushyiraga amabuye wacukuye uba uri umukozi we.

Aya makuru kandi aba yamenyeshejwe inzego zibifite mu bubasha bakavuga ko barimo kubikurikirana ndetse abaturage batanze amakuru bagashimirwa ariko igisubizo ntikiboneke.

Abaturage babajijwe icyabamaze ubwoba bwo gusubira mu birombe bazi neza ko byahagaritswe bagize bati “twebwe uwitwa Karangwa wahoze ari DJPO I Rukoma yazanye na Mukankusi Beata badukoresha inama batubwira ko bafite ibyangombwa, kandi ntitwari kubahakanya dushaka akazi inzara irimo kutubaga. Bazanywe na Gitifu w’akagali, Dasso, ukuriye inkeragutabara baje kutwereka abagiye gukorera Binyeri kuko batubwiraga ko banahaguze.”

Ibirombe bya Binyeri bikorwamo n’abaturage bazwi kury’abahebyi. (Photo Internet)

Bakomeza bavuga ko bagiye mu kazi abashidikanyije bakagira amakenga bamenyesha inzego z’ubuyobozi, commandat wa Polisi ya Rukoma araza baraganira arataha buracya bagaruka gukora. Bati “murumva se abaturage dushonje hari izindi mpaka twari kujya?”

“Twagiye mu kazi none Majyambere Festus aguye mu Kirombe cyitwa ko gifite bene cyo bariyirukira. Akarere n’izindi nzego baragorwa, ni ikibazo RMB yagombye kuba yarakemuye!”

Ubu turibaza hagati y’akarere kohereje umuntu, polisi yatabajwe ikarebera, nyirikirombe wabonye impanuka ibaye agakizwa n’amaguru, ninde uryozwa ibyabaye?

Kugeza ubwo dukora iyi nkuru ubuyobozi bw’akarere bwari kumusozi wa Binyeri umurambo ukiri ikuzimu.

Majyambere Festus wari ufite imyaka 41 akaba asize umugore n’abana batatu, Imana imuhe iruhuko ridashira!

Mu gahinda kenshi umubyeyi we ati “mbabajwe n’umwana wanjye ntiyajyaga mu birombe none agiyemo iminsi ibiri uwa gatatu kiba kiramuhitanye. Koko inzira ntibwira umugenzi.”

Duhariye abasomyi!

Mont Jali News

Author

MontJali