Ubupfura, umurava, n’ubwitange biranga Ingabo na Polisi y’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro bituma ibendera ry’u Rwanda rihora ku Isonga!

(Photo – Internet)

Ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda murugamba rwo gusohoza ubutumwa bw’amahoro bukomeje kugwiza ibigwi. Mu mwaka wa 2005 kuruhande rwa Polisi nibwo batangiye kohereza abapolisi mubutumwa bw’amahoro mubihugu bitandukanye harimo ibidukikije nibyo mutundi duce tw’Afrika dukubiyemo Sudan y’amajyepfo, Somalia, Afrique Central, Mozambique, na RDC.

N’ubwo mubyukuri bitangiraga abo bashinzwe kurengera, nyamara kwitanga kwabo baremeye barahangayika barara amajoro, bihanganira kubura bagenzi babo, imvune z’akazi kubera inshingano nyinshi bahabwa bagezeyo. Ibikomere byose bagiriyeyo ntanakimwe cyatumye bava kucyabajyanye ngo batandukire kubera uburere namahugurwa bahabwa mbere yo kujya mubutumwa bw’amahoro ukongeraho umutima utabara, kwihangana, no gukunda umurimo wabo byatumye bagira imbaraga zogukora nogusohoza mubutumwa bw’amahoro nk’uko bavuye I Rwanda aricyo kibajyanye.
Abapolisi boherezwa mubutumwa bw’amahoro babanza gutozwa – twafashe urugero kumahugurwa amwe yo hambere gusa hari nandi menshi babanza guhabwa ariko reka tuvuge kuyabaye taliki ya 21 Mata 2015, yamaze iminsi ine kuko yasojwe kuwa 25 Mata 2015. Polisi ubwayo muri icyogihe yari imaze kohereza mubutumwa bw’amahoro abapolisi 2,453 mumwaka wa 2015, byumvikane ko kuri ubu hagiye hakanagaruka umubare munini haba kuruhande rwa Polisi cyangwa igisirikare cy’igihugu cy’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda zijya mubutumwa bw’amahoro zitwara neza zigahabwa ibihembo bitandukanye byinshi, abakuru bibihugu bajyamo barazishima kuko bishimira akazi zikora ko zigakora neza twavuga ko ugereranyije nibindi bihugu, U Rwanda mukwitwara neza mubutumwa bw’amahoro rukiri kwisonga.

Mu mwaka wa 2016 ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kugarura amahoro ryatangaje ko ingabo za Congo Kinshasa ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centre Afrique zigiye gusubizwa iwabo kandi ntihazagire abandi bagaruka baturutse Congo babasimbura. Loni yatangaje ko izo ngabo ibyo zisabwa zitabyujuje, nk’uko ikinyamakuru Lemonde cyabyanditse cyavuze ko kubera izo mpamvu ingabo za Congo zagombaga gusubizwa iwabo bidasubirwaho. Amakuru avuga ko ingabo za Congo zagaragaye mubitero bine birimo gufata kungufu, guhohotera bana no kwambura abantu imitungo yabo kugahato muri iki gihugu ariko leta ya Congo ntigire icyo ibikoraho, kugeza ubwo kunshuro ya Kane Loni ibibamenyesha, kandi ubwo na 2015 Ban Ki-Moon yashatse kwirukana ingabo za Congo.

AMISOM kuwa 15/10/2021 yatangaje ko ingabo za Uganda ziri mubutumwa bw’amahoro muri Somalia zahohoteye abasivile. Uganda ifite 1/3 cyabasirikare bose ba AMISOM bari Somalia, gusa nabo ntaho bataniye naba Congo kuko abasirikare batanu ba Uganda bari mubutumwa bw’amahoro bw’umuryango w’ubumwe bwa Africa muri Somalia bahamwe nicyaha cyo kwica abasivile barindwi muri Kanama ndetse babiri muri bo bakatirwa urwo gupfa, mugihe batatu muribo bakatiwe imyaka 39 yigifungo, batatu bagombaga gusubizwa iwabo muri Uganda bakajya kurangirizayo igihano bahawe. Umuryango w’ubumwe bwa Africa wavuze ko abo basivile bishwe binyuranyije n’amategeko mumirwano ya al Shabab nabo basirikare. Aha niho ingabo z’u Rwanda zikomeje kwaka itara ryicyatsi kibisi, itara ry’intsinzi kungabo z’u Rwanda n’abanyarwanda kwera imbuto y’ubumuntu nimikorere myiza bakesha abatoza beza kandi bashoboye. Uko ingabo z’ u Rwanda zitwara murugo mu Rwanda ninako zitwara iwabandi!Ubushobozi, ubuhanga no kwihangana gusoza ubutumwa bahawe nibyo ngiro yabo. Perezida Faustin – Archange Touadera ati, “twanyuzwe nuburyo ingabo z’U Rwanda zikoramo akazi kazo”.

Kuwa 5/8/2021 muruzinduko rw’iminsi ine yagiriye mu Rwanda, Perezida Archange wa Centrafrique I Kigari yahahuriye na mugenzi we Perezida Paul Kagame bavuze ko mumasezerano y’ibihugu byombi ingabo z’u Rwanda zatabaye vuba. Mumpera za 2020 Centrafrique yari igiye kujya mu matora ariko in’ugarijwe n’inyeshyamba zikuriwe nuwahoze ari perezida François Bozize wari wangiwe kwiyamamaza. Mu kwezi kwambere izi nyeshyamba zishyize hamwe maze zizengereza abahatuye zenda gufata umugi wa Bangui nyuma yogufata ibindi bice byinshi byigihugu cya Centrafrique, maze u Rwanda rurahagoboka.

Twavuga ko nubundi hari hasanzwe hariyo izindi ingabo za ONU/UN( MINUSCA) zatumwe kubungabunga amahoro, hari nabasirikare babaca nshuro ba Rusiya baba muri kampanyi yitwa Wagner nabo baje kubafasha kurwanya izo nyeshyamba. Perezida Paul Kagame avuga ko kohereza vuba ingabo kumasezerano y’ibihugu byombi byari igisubizo cyihuse ati, “Centrafrique yari yugarijwe niyo mitwe yihutaga ishaka guhungabanya amatora no kugariza umugi wa Bangui”.

Touadera avuga ko ingabo z’u Rwanda zoherejwe zafashije ingabo zabo ati “nibaza ko iyo zitaza ibintu byari kuba bitandukanye nibyo tuzi ubu…” Arakomeza ati “twanyuzwe n’uburyo ingabo z’u Rwanda zikoramo akazi kazo.” Yanavuze ko zabafashije gutabara inzego za leta nogukomeza amatora kugeza arangiye, arenzaho ko ashimira Abanyarwanda gufasha Centrafrique. Na nyuma y’amatora ingabo z’u Rwanda zikihagera umukuru w’igihugu wari watowe mushyahya Catherine Samba Penza yahise atorera ingabo z’u Rwanda kumucungira umutekano, icyo nikindi cyizere!!!

Ingabo z’u Rwanda kandi zagobotse abo muri Mozambique nubwo bari basanzwe batabara aho rukomeye aha ntibyari byoroshye! U Rwanda rwohereje abapolisi n’abasirikare 1000 bajyanywe no kurwana mu ntara ya Cabo Delgado ya Mozambique. Taliki ya 9/7/2021 kumugoroba wo kuwa gatanu nibwo ingabo z’u Rwanda zagiye mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu majyaruguru y’icyo gihugu, iyi ntara imaze iminsi izahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano muke uterwa n’inyeshyamba ziyitirira idini rya Islam zizwi muri ako gace kw’izina rya al Shabab.

Leta y’u Rwanda mwitangazo yashyize kumugaragaro yavuze ko izakorana n’igisirikare cya Mozambique kimwe n’izindi ngabo za SADC. Rivuga ko kandi ingabo z’u Rwanda zajyanywe n’imirwano n’ibindi bikorwa bijyanye nokugarura amahoro n’umutekano wa Mozambique. Ibi bikorwa byose nahandi tuzabagezaho uko ingabo z’u Rwanda zikomeje guhesha u Rwanda ishema bigatuma inshuti n’amahanga bivuga ubutwari n’ibigwi by’ingabo zacu n’uko babashije gukora mubutumwa bw’amahoro bagatahana intsinzi n’izina rizira icyasha.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho nibindi bikorwa Polisi ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda zikora iwacu no mu karere n’ahandi henshi hatandukanye uburyo ibikora tugahamana umudari w’ikirenga muri byose.

MontJali News

Author

MontJali