Kamonyi : Bamwe mu bashoramari bararushaho kwigwizaho imitungo yo munda y’isi, abaturage batsikimba ku bwo kudahabwa ingurane !

Ibirombe bicukurwamo amabuye y’Agaciro cyangwa ayubakishwa muri Kamonyi bimaze guteza impagarara n’impaka mu baturage, uko iminsi ishira, impaka zirushaho kwiyongera ku mpande zombi abaturage basaba kurenganurwa, abakire bamwe mu bwishongozi bwinshi n’akaminuramuhini, bati “twahawe uburenganzira n’inzego zibifitiye ububasha, Akarere na REMA..”bakongeraho ko abaturage nta burere bagira kandi ari injiji mu ndimi z’amahanga.

Ariko bamwe mu baturage ndetse n’abashoramari bafite ingingimira ko abakozi b’iri shami bashyirwa mu majwi n’abaturage ko bafite intege nke ziterwa na ‘kitu kidogo’ bagenerwa n’abafite, abanyantege nke bakimyiza imoso, izo ntege kandi zituma abakora mu birombe iyo bapfiriyemo, imiryango yabo ntihabwa impozamarira, bakabita abahebyi, ku batamenyereye iyi mvugo n’abitwikira ijoro bagacukura badafite ibyangombwa. Ariko igitangaje wakwibaza abagura ayo mabuye bakuramo.

Muri ibyo bibazo by’inzitane, m’umududu wa Rugazi, Akagali ka Ruyenzi, m’umurenge wa Runda, Mont jali news yaganiriye na Banyurwaniki Eric, ati “Niyonzima Clément antera ubwoba yitwaje icyo yahoze aricyo ibi byatumye nitabaza inzego z’ubuyobozi kuko Mu gitondo cyo kuwa 27 Kanama 2021 umukozi wa Niyonzima Clement yaranyirukankanye n’umuhoro mpungira mu nzu iwanjye ndakinga. Polisi yaratabaye, bantwarana n’uwanteye murugo ndafungwa ku bwamahirwe cdt wa polisi arahagoboka, ati ”bishoboka bite ko umuturage aterwa iwe murugo nawe mukamufunga?”

Banyurwaniki Eric ubangamiwe nibikorwa bya Great wall technology company ihagarariwe na Clement.

Imvugo zabo batera imbusane kuko nawe asaba kurenganurwa ati ”ikirombe cyatangiwe gucukurwa 1998, bampa uburenganzira njye mpamaze imyaka itatu gusa akomeza avuga ko afite ibyangombwa yahawe n’ubuyobozi .
Nabwo buti ”twafashe umwanzuro bitarenze kuwa 15 Nzeri 2021. Nk’uko bitangazwa n’Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Mwizerwa Rafiki. Yagize icyo abivugaho, ati “ikibazo twakigiyemo n’inzego dukorana kandi twafashe imyanzuro turikumwe n’impande zombi tuyemeranyaho dutegereje ko Niyonzima Clément ayishyira mu bikorwa bitarenze taliki 15 nzeri 2021. Niyonzima Clement nawe hari icyo yatangarije Mont Jali News ku byo bemeranyijweho, kandi ntanyuranya n’ibyemzo by’umurenge ndetse ahamya ko yatangiye kubishyira mu bikorwa, gusa yongerahoko hari ikibyihishe inyuma kandi afitiye ibimenyetso nubwo atabihishuye, akongeraho ko afite ububasha bwo guhagarikisha inkuru ku gitangazamakuru icyari cyo cyose mu Rwanda uretse RBA.

Nyuma yo kumva impande zombi n’ubuyobozi, ko Akarere ariko katanze icyangombwa, twabarije abaturage basangiye ibibazo na Banyurwaniki Eric, wibaza niba abafata ibyemezo byo gutanga ibirombe babanza kujya kureba aho biherereye cyangwa bikorwa bicaye muri office izabo.
Harimo abifuza ko Akarere gakwiye gushyiraho abandi bakemura mpaka uje gukemura ikibazo niwe uba waratanze icyangombwa, abaturage bagasanga rero kwivuguruza byamugora.

Kabalisa, umwe mu bakozi b’Akarere akaba ari mwitsinda ry’impuguke zikemura impaka mu birombe, twamubajije icyo amategeko n’amabwiriza ateganya hagati y’abaturage n’abashoramari m’ubucukuzi iyo habaye kutumvikana, ati “kuguha ni kimwe no gukora n’ikindi, kuko umushoramali agomba gutangira gukora yakemuye ibibazo n’abaturage.”
Yasoje adutangariza ko ubusanzwe ikibazo bari bateguye umunsi wo kugicyemura, babiri muribo bajya mu kandi kazi, atanga icyizere ko bazagikemura vuba. Tuzabamenyesha umunsi, hazabanza ubwimvikane, nibyanga hakurikizwe amategeko.

Kabalisa Valens
Unite Agriculture and natural resources mukarere ka kamonyi

Nyuma yo kumva icyo bamwe mu bakozi bafite mu nshingano zabo, ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, tugasubiza amaso inyuma mu myanzuro y’uruhurirane yo kuwa 16/7/2021 nibyo Niyonzima yemera azakora nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditse yo kuwa 2/8/2021 ndetse niyafashwe n’umurenge wa Runda.

Twegereye umuyobozi w’Akarere ka kamonyi tumusaba umucyo kubireba n’abakora igena gaciro, yadusubije ku murongo wa telephone muri aya magambo adusobanurira ko abagena gaciro b’akarere babikora mugihe ari inyunguza Leta, naho iyo ari inyungu z’abantu ku giti cyabo ubifitemo inyungu niwe ubashaka, kandi bigakorwa iyo umuturage atazi agaciro k’umutungo we.

Ahacukurwa amabuye ateza impagarara hagati yabaturage nabashoramari murugazi.

Ikindi yasobanuye nuko inzego z’ubuyobozi zuzuzanya, bisobanuye ko ibyo umurenge wa Runda wafasheho icyemezo bigomba gushyirwa mu bikorwa, ahubwo Technical Team iza kureba uko byashyizwe mu bikorwa. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bukaba butegereje kureba ko Niyonzima Clément yashyize mu bikorwa ibyo yemeranyijwe n’ubuyobozi.

Reka natwe duharire bene ububasha, maze impande zombi zihabwe igisubizo kibanyuze, Banyurwaniki Eric utakamba ngo umuryango we utazarigita mu kirombe cy’amabuye, ndetse na Niyonzima Clement wahawe icyangombwa n’Akarere kuva 2018 kizarangira 2023, akaba ari mugihombo cy’amadeni ya bank kubera kudakora bagatabarwa.

Mont jaliNews

Author

MontJali