Kabagesera ntibatanzwe ababyeyi n’urubyiruko bayiraye kwibaba.


Hashize iminsi Akarere Kamonyi kugarijwe na Covid19 aho usanga muri raporo za buri munsi za Minisiteri y’ubuzima igaruka ku mwanya wa hafi mu bamaze kwandura covid19,ikaba impamvu yatumye bayishyira mu kato.
Aho Mont Jali News yabashije kugera mu Murenge wa Runda akagali ka Kabagesera abaturage bitariye ku bwinshi aho bari bamaze gupima abagera kuri Magana abiri,kandi abandi bagitegereje nkuko twabibwiwe n’umunyabanga Nshingwa bikorwa w’Akagali ka Kabagesera Mukanyandwi Marie Rose.
Mumurenge wa Runda hamaze gupimwa 1532 mu 2000 igikorwa kizasozwa ejo.
Igikorwa kishimiwe n’abaturage batandukanye kuko bafite ubushake bwo kumenya uko bahagaze,ngo buri wese abashe gufata ingamba anafasha mugenzi we kuko uyu yagize ati”
iyi Covid 19 yaciye abantu ururondogoro indwara ifata ikagusha,usibye kwugarira tugakomeza naho ubundi irasya itanzitse,kuko bigarara ko ntaho bukicyera,ikibabaje nuko usanga hari bamwe batabyumva nezabakabifata nkibisanzwe kandi bahora bagendagenda kubera gushakisha ubuzima.
Umuturage utashatse ku izina rye ritangazwa yabwiye Mont Jali News ko ubwo umukangurambaga yatanganga itangazo abaturage bajya ku kagali bitwaje indangamuntu,ati” nahise nzamukana nagafuka ko kuzana kawunga, ibishyimbo n’umuceli kuko twari twumvise ko batanze ibiryo,mpageze nsanga n’ugupima Covid19 nahise nicara ubu ndategereje ngo nanjye bampime,abantu ni benshi ariko turihangana aho hari ahagana saa munani z’amanywa.
Mu Mirenge itandukanye naho abaturage bitabiriye aho umurenge wa Rukoma warumaze gupima abaturage 937abitabiriye kurusha abandi ari Akagali ka Remera ahabonetse bake ni Mwirute nkuko twabitangarijwe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma Nkurunziza Jean de Dieu, akaba yaboneyeho gutanga inama ko abapimwe bagasanga ari bazima bakomeza kwirinda,abasanzwe barwaye nabo bafate imiti kandi bubahiriza amabwiriza.

Mumurenge wa Rukoma isuzuma ryitabiriwe kubwinshi.

birinda kwa nduza abandi.ikindi gahunda ya guma murugo hose yubahirizwe ababona yicwa batumenyeshe”

Mugina igikorwa kiracyakomeje.


Mugina abaturage baho nabo bitabiriye gahunda yo kwipimasha muri rusange aho abaturage bayiraye ku ibaba, bajya kwipisha kuko ahagana saa munani amajana atandatu bari bamaze guhabwa ibisubizo by’uko ubuzima bwabo buhagaze mu bihumbi bibiri byari biteganyijwe umaze guhabwa igisubizo agahita ataha mu rwego kwirinda guhurira hamwe ari ikivunge mu gihe gahunda ari Guma murugo, amabwiriza yubahirijwe hifashijwe imiti yabugenewe,kandi bahanye intera.
ubutumwa bwatanzwe mu Mirenge Mont jali News yabashije kugeza ijisho, n’ukwirinda COVID19 barinda n’ubuzima bw’abandi kandi intero nimwe gahunda ni Guma murugo .abaturage basabwe by’umwihariko kutareba ku jisho inzego z’ubuyobozi n’umutekano, kuko kwirinda biruta kwivuza, ubirenzeho
agahabwa ibihano bimukwiye.umunyarwanda nawe yaciye umugani ngo “ Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona,kandi uwanze kumva ngo yumviye ijeri. COVID19 tuyirinde ,turinda n’abandi,buri wese yugarire kuko turagarijwe !
Mont Jali News

Author

MontJali