Kamonyi: Kongera ibyumba by’amashuri byongereye amahirwe abana babana n’ubumuga ndetse n’abari barataye amashuri kubera kwiga kure.
Akarere ka Kamonyi mu rwego rwo kwerekana aho bagejeje imihigo 2020/2021 kubufatanye na Care International mu kiganiro bahaye itangazamakuru kuwa 16 kamena 2021 bagaragaje ko hubatswe ibyumba by’amashuri 663 ku bigo 21 muribyo 229 byubatswe ku nkunga yaBanki y’isi ibisigaye byubakwa ku ngengo y’imari ya leta igenerwa uburezi n’ubwiherero 962 bashimangira ireme ry’uburezi ndetse ridaheza.
Mont Jali News yasuye Umurenge wa Rugalika, ukaba umwe mu Mirenge yari ifite ikibazo cy’amashuri abanyeshuri baturuka kure, urugendo umwana akora amasaha atatu ngo agere ku kigo cy’ishuri yigaho, gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri ikaba yarabaye igisubizo ku babyeyi, n’abana n’igihugu muri rusange.
Umurenge wa Rugalika utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 43000 ufite utugali 5 duhana imbibi n’umurenge wa Runda, Gacurabwenge,Nyamiyaga,Mugina, Kigali na Mageragere. ukaba umurenge ufite icyerekezo gifatika, kuko niwo Murenge wa Mbere muri ejo heza, umwaka ushize abaturage bari bafite ubwiteganyirize bwa 95% ubu uyu mwaka utangiye w’ubwisungane bari kuri 22% aho mu mihigo y’Akarere bari ku mwanya wa 3, ndetse bafite icyizere kubera gukorera hamwe cyuko bazazamuka bakaza imbere.
Twakwibutsa abasomyi ba Mont Jali News ko Umurenge wa Rugalika ari umwe mirenge yubatswe mu ngengo y’imali y’Akarere ku buryo abakozi bose bisanzuye kandi bafite ibikoresho bikenewe,nkuko twabitangarijwe na Munyakazi Solange, uwasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabirwa w’umurenge wari mu kiruhuko.
Solange Munyakazi ati “Umurenge wa Rugalika ni umurenge ufite abaturage benshi kandi wegereye umujyi, bituma ugira abaturage benshi kuburyo ibyumba by’amashuri byongerewe byadufashije ndetse abana boroherezwa urugendo, hari n’abajyaga kwiga I Runda, abandi bagakora urugendo rutari rugufi, aha niho wasangaga abana bamwe barataye ishuri bakigira mu muhanda.”
Ikindi yagarutseho nuko bafite abana bamugaye mu buryo butandukanye ubu biga hafi kandi bitabagoye,ababyeyi bariruhukije abo bana bisanga mu bandi,kandi bavuka mu miryango itishoboye.
Muri urwo rugendo Mont Jali News yasuye ibigo bitatu birimo Groupe Scolaire Masaka St Vincent de Paul mu kagali ka Kigese,arinaryo ryacukirije Rugarama na Ruramba umuyobozi w’ishuri Singa Silas yatubwiye ko mbere yuko hubakwa ishuri rya Ruramba na Rugarama bari bafite abana hamwe 3387,basigaranye mu mashuri abanza abanyeshuri 1336 muri primaire n’ayisumbuye 709 asubiza ku byiza byokongererwa ibyumba by’amashuri ati “Kutwongerera ubushobozi n’inyubako z’amashuri byadufashije kugabanya ubucucike mbere twagiraga abana bagera kuri 80 mu cyumba cy’ishuri ubudufite hagati ya 50 na 40,harimo abana icyenda bamugaye ndetse hari n’abana bagarutse ku ishuri urugero hagarutse 39,dutewe ishema nuko dufite n’umudamu uzarangiza uwa gatandatu uyu mwaka utwite ibi byatewe n’ubufatanye bw’ababyeyi na mobilization zikorwa n’inzego zitandukanye.
Mucyowera Faustin yagize ati” Nk’ikigo gishya turacyafite imbogamizi zibikoresho by’ikoranabuhanga, isomero n’imfasha nyigisho ndetse n’ibitabo, twafatanyije n’ababyeyi twigurira imashini yo gufotora, nubwo dufite abarimu bahagije hari bakeya tubura uwigisha Igiswahiri na ICT, ariko nta na laptop tugira, uretse iya Directeur gusa. kugeza uyu munsi nta mwana wa mugaye turakira ashimangira ko bageze aho bishimira ibikorwa Leta ibagezaho, kandi n’ababyeyi bagaragaza uruhare rwabo, asoza avuga ko Akarere kabahora hafi mugushaka ibisubizo by’ibibazo bihari,bakaba bafite icyizere ko umwaka wa mashuri utaha 2021/2022 uzatangira ibisubizo bihari .
Rugalika kuri Groupe Scolaire Sheli St Etienne twasuye amashuri ifite ibyumba by’amashuri abanza 19,harimo abanyeshuri 1693 ayisumbuye 8 arimo abanyeshuri 637bafite inyubako nshya muri primaire ,ndetse n’ibyumba bishya byubatswe, umuyobozi w’ishuri Cyprien aduha incamake y’ubuzima bw’ikigo abana harimo abamugaye 23 bakeneye kwitabwaho by’umwihariko, bakenera ibikoresho,kuzamura imibereho yabo, cyane ko bavuka mu miryango itishoboye, St Ethienne ifite mubare munini w’abanyeshuri bamugaye kurusha ibindi bigo bigize Umurenge wa Rugalika,bafite kandi abana 20 mui shuri abanza na 5 muyisumbuye muri rusange abana n’abanyeshuri bari ruhukije bahishuye ko ubwiyongere bw’ibyumba by’amashuri bwakemuye ikibazo cy’ubucucike amahirwe yo kongera ibyumba n’ibigo by’amashuri byatumye abana bagaruka mu ishuli .
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi w’Umusimbura Tuyizere Thadée, akikijwe na Prisca Uwamahoro Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka kamonyi,n’abafatanya bikorwa,Care International, na perezida wa JAF, yahaye itangazamakuru, nyuma y’urugendo rwo gusura ibyagezweho mu Mihigo akarere kihaye , yabasabye gukora ubuvugizi no gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya Covid 19 cyiri kwibasira abaturarwanda mu mpande z’igihugu zitandukanye aho Akarere ka Kamonyi kari kubonekamo abarwayi ndetse n’abatakaza ubuzima, asaba ko itangazamakuru rigera kure ko bakwiye kuba ijisho ry’ubuyobozi bakibutsa abanyarwanda ingamba zo kwirinda COVID19 kandi asoza ashimira umufatanya bikorwa Care International ku ruhare yagize kugirango abanyamakuru bagere mu mpande zose zigize Akarere ka kamonyi.
Mont jali News.