Nkurunziza Jean de Dieu yahawe ijambo ku nkuru yamwanditsweho!!!
“Taliki ya 4/6/2021 Mwasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti ‘Imfizi y’umurenge wa Rukoma… wahawe akabyiniriro k’imfinzi cyangwa inzarwe y’isayo mu Ngutiya‘ ntiyanshimishije, kuba mwemeye kumva icyo mbivugaho ndabashimiye.”
Nkurunziza Jean de Dieu ati, “Iyo umuntu arangamiwe na benshi, buri wese amurebaho, akavugwaho byinshi cyane. iyo ufite aho uhurira n’abaturage batandukanye, abagusaba service, habamo n’ugenda atabonye igisubizo kimushimishije, abo bose ugiramo abanzi n’abakunzi.
Sinakwirengagiza ko ntawishimirwa na bose ntawiha amanota, nicyo nabanza kubabwira.
Akomeza agira ati “iyi nkuru yagaragayemo amarangamutima, mwateruye muvuga ko urupfu rwa Jean Pierre Yankurije bakunze kwita Matene witabye Imana kuwa 1 Kamena 2021 ko rwazamuye amarangamutima muri bamwe mu baturage, ndagirango nshimangire ko ntaruhare mfite ku bimvugwaho, nibyo nakoze impanuka mu mpera z’ukuboza 2020 ndi kumwe n’umugore we ariko nari musanze kuri Alimentation ku Ruyenzi avuye I Kigali aje gusaba rifuti kuko banyirayo bataha I Rukoma, ahagana saa mbiri z’ijoro, tukiri aho nahamagawe mukazi, mpita mpaguruka, ansaba ko tujyana kuko ntashye mbere sinari ku musiga ku nzira. Keretse niba aribyo nazira!”
“Havuzwe byinshi ko nari murimo ideni ryo kwa Matene, ntabwo bishoboka kuko mpembwa amafaranga ahagije, kandi uyu Jean Pierre Yankurije ntabwo yari kunguriza, ntakazi yarafite mu birombe bari baramwirukanye, mugushimangira ko ntabushobozi yarafite yagaragaje ko kwishyura controle tekenike byamunaniye bimuviramo impanuka, atwaye imodoka itagira feri.
Umuntu ushaka kugutuka ntaguhitiramo igitutsi cyiza, agaruka kwitonesha naruswa y’igitsina aho bamushinja guha Kandida umwanya wo kuyobora ikigo kishuri ati “Biriya nta ruhare umurenge ubigiramo bikorwa nanyiri ikigo agatanga amazina atatu bakayaha Akarere niko kemeza umuyobozi, gusa nakumenyesha ko uri ku mwanya wa mbere niwe Akarere kemeza, icyo gihe Kandida Marie Josée niwe wabanzaga nkuko mubibona muri iyi baruwa, nkuko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 10 Mutarama2020 yakiriwe 14 Mutarama 2020 mu karere ka Kamonyi.
Yasoreje ku kibazo cy’umunyeshuri bivugwa ko yateye inda akamuhungishiriza I Bugesera akamukodesherezayo, ati “uwo mwana si uwanjye na nyina simuzi, abashaka ADN bazayikoreshe kuko njye ntanyungu mbifitemo!!!
Atanga ikimenyetso kugitabo cyandikwamo abana bavutse, ndetse abishimangiza icyemezo cy’amavuko cyatanzwe kuwa 11 Kamena 2021 mu Murenge wa Muhima. Ibi byemezo byombi icyandikiwe I Rukoma Umwana n’umuhungu yitwa Irumva Queen Giani, ( amazina y’abakobwa) yavutse kuri 30 /8/2019
Ikimenyetso cya kabiri : icyemezo cy’amavuko cyatangiwe mu murenge wa Muhima Umwana n’umukobwa yitwa Irumva Queen Gianni, wavutse kuwa 28/8/2019. Ahangaha amagambo yashize ivuga, nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera. Mu gusoza yavuze kuri dossier yaburanye m’urukiko ati “narahanywe kandi igihano narakirangije. Ntampamvu yahora igaruka, uretse abansebya kubera inyungu zitandukanye.” Ati “ndi umunyamahoro nifuza kumenya uwo nakoshereje tugahura tukabicoca ngatuza, nkabikora ntanzika mufitiye cyangwa urundi rwango. Nyiramatwi yumve azatubere abagabo!”
“Umwanzi wa mbere ni nyirandakuzi mudatahana ubukwe, n’ukwizera inshuti ikunnyega, mwaganira ikakuvamo, wapfa ntikurerere, ikakwima warayihaye, ikagucira igico!! Bene nk’abo bitwa intati!”
Duhariye abasomyi n’abasesenguzi!
Mont jali news