Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasuye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo abizeza ko Leta y’u Rwanda ibahumuriza kandi ibari hafi.
Abanyekongo bahungiye mu Rwanda babarirwa mu bihumbi umunani harimo abaciye ku mipaka izwi n’abandi banyuze mu nzira zitemewe bakiza ubuzima bwabo.
Mu mujyi wa Gisenyi habarurwa ibihumbi 7 byakiriwe, bajyanwa muri stade ya Rubavu. Hari abahungiye mu Murenge wa Busasamana wegereye ikirunga cyarutse, hari n’abandi bambutse bacumbikirwa mu mashuri ya Nyarubande ahegereye umupaka wa Congo.

Mu masaha ya mu gitondo benshi bari basubiye iwabo nyuma yo kubona ko umuriro utakomeje mu mujyi wa Goma ndetse wahagaze, ariko hari abandi bagumye mu Rwanda batinya ko basubirayo ikirunga kikaba cyakongera kuruka.
Abo bagumye mu Rwanda ni bo basuwe na Minisitiri Gatabazi aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François.
Iyi miryango 40 yari icumbikiwe mu Mudugudu wa Nyarubande, Akagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi bahawe ubufasha bw’amafunguro ndetse bahabwa n’imodoka zibageza ku mupaka ariko bizezwa gufashwa mu gihe bahitamo kuguma mu Rwanda.
Ubwo bahungaga, hari ababyeyi 3 batwite bagize ikibazo, bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi, bitabwaho n’abaganga.

Montjali News.

Author

MontJali