shadow

Kuri uyu wa Gatatu Perezida Museveni yarahiriye kongera kuyobora Uganda ku nshuro ya karindwi.

Abantu barenga 4000 nibo bitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Yoweri Museveni byabereye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala ahitwa Kololo.
Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu by’ Afurika batari bake harimwo n’abakuru b’ibihugu bya Tanzania, Kenya, Somalia, Uburundi, Sudani y’Epfo, Namibia, Zimbabwe, Guinea, Ghana, DR Congo na Ethiopia.

Mu ijambo rye Perezida Museveni yatangaje ibintu bikomeye aho yavuze ko yatsinze amatora yo mu kwezi kwa mbere ndetse ko yaranzwe no guhangana cyane bikomeye n’umunyamuziki wabaye umunyapolitike Robert Kyagulanyi uzwi kw’izina rya Bobi Wine ndetse akaba akomeza avuga ko yibwe amajwi., yanihanangirije abazungu ageze ku Rwanda araruca ararumira, yanavuze kuri Covid 19 ko leta izaguha guhangana nayo kurugero rwo hejuru.

Iyi manda nshya arahiriye, nayirangiza azaba yujuje imyaka 40 ayobora Uganda, akazaba ari mu bakuru b’ibihugu ba Afurika bamaze igihe kirekire ku butegetsi.

Museveni yatsinze abandi bakandida 10 bahataniraga uwo mwanya ku majwi 58.64 ku ijana, angana na miliyoni 5.85 z’abatoye bose.

Muzehe Kaguta Museveni niwe Perezida wa Uganda kuva 1986 kugeza uyu munsi ,Akaba ari Perezida wagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutehgetsi bubiri harimo ubwa Idi Amin(1971-1979) n’butegetsi bwa Milton Obote (1980-1985)
Perezida Kaguta Museveni yavutse mu mwaka wa 15 Nzeri 1944 avukira mu gace ka Rukungiri muri Uganda afite umugore n’abana bane.

Mont Jali News

Author

MontJali