shadow

Iminsi irashira indi igataha bamwe bifuza gusubira mu bihugu baturutsemo bahunga amahoro make none batangiye kwiyahurira ishyanga kubera inzara ibageze kubuce ,mu nkambi zitandukanye zo mu Rwanda barataka abana bakarira bakabura gihoza kuko n’ababyeyi babo baniha badafite uwo babwira bitewe nuko HCR irimo kubasonga mugihe bamwe batunzwe na amafaranga ijana ku munsi abari mu nkanmbi ya gashora bahabwa ibihumbi mirongo itanu ku kwezi birirwa basindira barwana umunsi ukarenga mu gihembe, muzindi nkambi zimpunzi biyicira isazi mu maso.

Ni ihurizo rikomeye ku mibereho y’impunzi zo mu Rwanda umuntu umwe abarirwa igikoroto cy’ijana ku munsi, ubuvuzi ari paracetamol, kujya kwivuza ari imbonekarimwe abahunze ibihugu byabo baturuka mu karere k’ibiyaga bigari baratabaza Loni ngo ibahe uburenganzira bungana ntihabe nkunzi na kana ka mama kuko bose impamvu zifitanye isano. intambara ,imiryane ya politiki, inzara,n’ibindi bisa nabyo.
Izi mpunzi zitakamba ngo zongererwe amafunguro zisangiye ibibazo , Kigeme na Gihembe nubwo impunzi za Gihembe zo ziri kwimurirwa mu nkambi ya Mahama gusimbura iz’Abarundi zatashye,ariko hose nuguhungira ubwayi mukigunda.
Imibereho y’izi mpunzi z’abanyekongo n’abarundi zibayeho nabi mu gihe iziri mu karere ka Bugezsera mu Murenge wa Gashora zaturutse muri Libye n’ahandi zirya ibiryo byateguriwe muri za hoteli zigahabwa n’amafaranga ibihumbi mirongo itanu ku kwezi yo gushyira kumufuka.
Ibi byiyongeraho murandasi ziba mu byumba babamo (internet), inzu ya mudasobwa (computer lab) n’ishuri ribigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.
Gusa iri tandukaniro ntiriterwa n’igihugu zibarizwamo ahubwo biterwa n’abafasha impunzi ibyo bazigenera kuko zose ziba zitunzwe n’abagiraneza biciye mu ishami ry’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi( HCR).
kugeza ubu mu Rwanda habarurwa impunzi 149,149 zirimo Abanyekongo 76,853 ari nabo benshi kuko bihariye 50.8% by’impunzi zose ziri mu Rwanda zigakurikirwa n’Abarundi babarurwa mu 71,973. bakibaza niba HCR izifasha ari ishami rya Loni cyangwa ari igice kigenga aho basaba imfanyo batasaranganya ngo nizivuye mu Karere bazisagurire aho kubimena abana barira mugihe 314 zaturutse mubutayu bwa sahara ahandi inzara ziyumva mu binyamakuru.

Iragena Felix

Author

MontJali