Bugesera mu ishuri rya Gisirikare I Gako , umugaba mukuru w’ingabo ubwo yakiraga indahiro z’intwazangabo 721 zirimo abakobwa 74 mu byiciro bitatu bitandukanye, aha yagarutse ku nshingano z’ingabo z’u Rwanda mu kubaka amateka yazo, abishimangira muri ayamagambo ati “Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, gukorana kwazo n’abaturage mu buryo bwa hafi byatumye u Rwanda rukomeza gutera imbere. Ndabasaba gukomeza muri uwo murongo no kudatezuka ku ntego.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu kigere aho cyifuza bisaba igisirikare cy’umwuga gifite imbaraga, ubushobozi n’imyifatire myiza. Bize amasomo y’umwuga ya gisirikare babifatanije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu, Ubuvuzi, ndetse n’Ubuhanga mu by’Ubukanishi n’Ingufu.

Harimo kandi 506 bize umwaka umwe mu masomo ajyanye n’ibyagisirikare gusa. Iki cyiciro kigizwe n’abari abasirikare bato mu ngabo 347 hamwe n’abari abasivili 159 bafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, ikiciro kirimo abavuye guhaha ubumenyi mu gihugu cya Sri Lanka,Kenya n’ububiligi bakaba bari batandatu.
Maj Gen Kabanda Innocent afashe ijambo, yagaragaje urugendo rutari rworoshye,rurerure kubatangiye amasomo abandi bashoje kubera impamvu zitandukanye. Ati “Urugendo aba banyeshuri bagenze ntabwo rwari rworoshye, 62 batangiranye ntibabashije kurangiza ku mpamvu zitandukanye zirimo gutsindwa amasomo, imyifatire ndetse n’uburwayi.”Yagarutse ku itangira ry’ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako ritangiye kuva mu 1999 ryatanze amasomo y’ubumenyi, imikorere, indangagaciro n’imyifatire by’umwuga wa gisirikare ndetse ko mu 2015 ryagiranye ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda bwo gutanga amasomo atatu y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ariyo ubumenyamuntu, ubuvuzi, n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu.

Ashimangira ati “Muri Nzeri mu 2020, twakiriye abanyeshuri baziga mu yandi mashami ane ya siyansi ariyo imibare, ubugenge, ibinyabuzima n’ubutabire, batangiye umwaka wa mbere muri uku kwezi kwa Mata 2021, tugendeye ku mashuri uko yabiteganyije.” Umuyobozi w’ ishuri akomeza avuga ko imihigo rifite harimo gahunda yo gutanga amahugurwa ku barimu no gushaka imfashanyigisho zitandukanye mu kuzamura ireme ry’uburezi ku banyeshuri bahabwa amasomo ya gisirikare, bakaba barimo kuryagura hubakwa amacumbi n’ibibuga by’imikino n’imyidagaduro.

Nyuma y’ijambo ry’umuboyobozi w’ishuri Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’U Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku kazi gakomeye kari mu biganza by’ingabo z’u Rwanda yasabye abasoje amasomo guhora bazirikana ko umurimo wabo mbere na mbere ari ugukorera Abanyarwanda, gusa ababwira ko ari inshingano iremereye ikwiriye guhabwa agaciro gakwiriye ku buryo RDF ikomeza kwiyubaka igakomeza no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa.
Yavuze ko akazi abasirikare bakora n’inshingano za RDF bituma Abanyarwanda n’abaturarwanda bumva ko bafite umutekano usesuye, bagakora ibikorwa byabo mu mudendezo.
Perezida Kagame yashimiye Ishuri rya Gisirikare rya Gako rikomeje gutanga ubumenyi buhanitse mu masomo rusange n’aya gisirikare, ashimira abarimu, ubuyobozi bwaryo n’ubwa RDF muri rusange ku ntambwe nziza ikomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye.
Ati “abafite amahirwe yo kwiga no guhugurirwa hano bagomba gukoresha uko bikwiye ibyo ishuri ritanga bakanafasha guteza iri shuri ubwaryo imbere.”
“Turabifuriza ishya n’ihirwe mu mirirmo mutangiye muri RDF kandi tubizeza inkunga yacu, ariko namwe mutanga inkunga yanyu kuri RDF. RDF ni umuryango twese duhuriyemo, ni umuryango umeze neza kandi twese twishimira kuba turimo. Iryo zina ryiza rizakomeze kubagaragaraho, mukomeze kuryubaka.”
Umukuru w’Igihugu yasabye abofisiye binjiye mu Ngabo z’u Rwanda gukomeza kurangwa n’umwete, umurava n’imyifatire myiza ku buryo ibyo bamaze kugeraho bizababera imbaraga zo kugera no ku bindi byisumbuye mu mwuga w’igisirikare.

MontJali News

Author

MontJali