Nyakwigendera Manishimwe Antoine ku ngobyi yamugejeje ku modoka ijya gupimisha umurambo Kacyiru

Inzira ndende, amarira n’ugutakamba kwa bamwe mu bavandimwe ba Manishimwe Antoine aka Maniri wanyonzwe ubugabo mu mpera za Mutarama 2021 akaba yaragejeje abanyamakuru bacu m’umudugudu wa Bunyonga, akagali ka Bunyonga, umurenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, ariho umushumba akekwa ko yashahuye umuto utagira kivurira, amukamura ubugabo agwa umusozi igicuri akurizamo urupfu.
Mu gihe Gitifu wa Karama Célestin Nsengiyumva yishongoraga, annyega abanyamakuru ngo bahawe “Fausse Alarme”, intabaza itariyo ugenekerekeje mu Kinyarwanda! Ngo bakunda byacitse, ari nako atera ubwoba imiryango ya bamwe mu babibonye, ko batazatinyuka kujya kuri RIB gutanga ubuhamya.
Nyakwigendera Manishimwe Antoine n’umusore wapfuye bikekwa ko yazize inkoni yakubitiwe kwa Munyarugarama Emmanuel bigateza impaka. Yari mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko, yavukiye m’umudugudu wa Karambi, akagali ka Nyamilambo, umurenge wa Rongi, mu karere ka Muhanga akaba yabarizwaga m’umudugudu wa Bunyonga , akagali ka Bunyonga, umurenge wa Karama mu karere ka Kamonyi ari naho yasoreje ubuzima bwe azize memory card yagiye kugurisha ashaka amafaranga ibihumbi bitanu akabura byose nk’ingata imennye!
Nkuko bivugwa na bamwe mu bavandimwe be kimwe n’abaturanyi bahaye Mont Jali News amakuru, uyu musore yahuye n’uruva gusenya agiye kugurisha memory card muri butiki y’umukobwa witwa Rasheri Abayo, aho yasanze ari kumwe n’umusore witwa Xaveri mwene Tugirimana umurambagiza , Damaseni, Faustin ucururiza inzoga aho byabereye, akaba ariwe ucunga umutekano aho dore ko bihwihwiswa ko yahoze ari umusirikare kuko yigamba ko ari ‘demob’ ubusanzwe akaba aturuka mu karere ka Muhanga, yaje gutura I Bunyonga akurikiye muramu we w’umugoronome ku Murenge wa Karama.

Inzego z’umutekano zarahagobotse!

Ubuyobozi bwa Polisi muri Kamonyi bwahageze ku ikubitiro aho DPC Kagiraneza, ariwe wiyiziye, RIB irabanguka, nuko ishami rikorera kuri station ya polisi ya Kayenzi ritangira iperereza rihereye k’umubyeyi wa Nyakwigendera, Mukamubiligi Chantal. Nyuma y’aho umurambo wajyanywe ku Kacyiru kugirango bawupime bamenye icyo yazize, nk’uko byifuzwaga n’abaturage bamwe, haveho urwikekwe hagati y’abaturage na Munyarugarama Emmanuel, kuvuguruzanya hagati y’umuryango wa Manishimwe Antoine aka Maniri kuko bamwe bavugaga ko ari abazimu bamwishe abandi bagahamya ko yakubiswe, abamukubise naho yakubitiwe, uwo bakeka ku muhohoteye yari yamaze gucukuza imva, akoresha isanduka, ajya kugura n’ishuka byo kumushyingura bwangu abyita imbabazi n’ubufasha abandi bati “ari ugusibanganya ibimenyetso” bakaba bashimira urwego rwa polisi n’ubugenzacyaha ko bahagobotse ubutabera bukazatangwa kuri bose.

Hatanzwe ubuhamya bunyuranye buteye agahinda!

Murumuna we waturutse i Rongi na mushiki we babanaga badutangarije ko yakubitiwe kwa Munyarugarama azize memory card na telefone ye bamwambuye agiye kuyigurisha haba hari uwitwa Xaveri, Faustin na Damaseni kuko bananiranywe ku mafaranga bamuhaga we ashaka bitanu.
Babajijwe niba nta bundi burwayi buzwi yarafite ati “uretse kunywa agasinda agaserera ntakindi kibazo yar’afite.” Murumuna we yunzemo ko mushiki we yamubwiye ko yarafite ikibazo ku bugabo bwe, na mushiki ati “nibyo, hariho ikimeze nk’ikibyimba babonye bagiye ku mwambika.” Ku kibazo cyo kunywa urumogi cyangwa abazimu ati “iwacu nta bazimu bahaba ntanundi numvise.” Bitandukanye n’ibyatangajwe na muramu we ubana na nyirabukwe mu nzu.
Uyu muryango n’abaturage bahurizaga ku ijambo rimwe bati “niba yarafite n’abazimu ntibamwishe atarajya kugurisha telefone ye, twese twarabibonye yakubitiwe kuri butiki ya Racheri akubitwa na Xaveri, Faustin, Damaseni, Munyarugarama amukurura ubugabo tureba aho yaguye igicuri ku mugunguzi kwa Rwayitare Jean Pierre, Damaseni akamwicara hejuru bakagundagurana amwiyaka, n’uko Manishimwe ahaguruka asakuza avuga ngo agiye gutema ikimase cye kiri murugo, binakekwa ko aricyo cyatumye Munyarugarama yitanguranwa akajya kuregera Mutwarasibo, batinya kubivuga kumugaragaro kubera gutinya ingaruka z’umunyamafaranga! Bagahamya ko umubyeyi we, Mukamubiligi Chantal atamujyanye kwa muganga kuko yatsikimbaga avuga ko ikimwiciye umwana akizi, mu bushobozi bucye ngo yamuguriye ibinini bya maraliya muri farumasi kuko ngo yarafite umuriro mwinshi bucya yapfuye, kandi nta na mituweli yarafite n’ubwo byagaragaye ko yari mukiciro cya mbere hashingiwe kuri mitueli zatangiwe aho avuka mu Murenge wa Rongi, akagali ka Nyamirambo, umudugudu wa Karambi.

Ku bufatanye bw’abaturage n’umurenge babashije kumugeza ku bitaro gupimisha icyamwishe

Mont Jali News kandi yavuganye na Munyarugarama nyuma yo kubanza kwanga ngo ntagisobanuro atanga yabihaye polisi, bitinze ati “nagira ngo mbabwire gusa ko umuntu agira neza bikamuviramo akaga, uyu muryango ntacyo twapfaga, n’abacumbitsi baje bakorera amafaranga, barampingira, ndetse nawuragije inka yanjye, uyu Maniri yaje iwanjye ndabyemera aserera n’abantu bari bahari, abagurisha telephone na memori biza kubura baraharwanira, nyuma kuko mba ndi hafi, naraje ndamusohora, agenda antuka ku babyeyi bombi ibitutsi bibi, hanyuma abirunduka ku mu gugunzi, agundagurana na Damaseni ngo atagaruka ku kabari, baramujyana, buracya njya kurega kwa mutwarasibo, nubwo urubanza rutaburanishijwe nashakaga ko ansaba imbabazi bikarangira.”
Asubiza ku izina ry’uwitegura kuba umukwe we ati “simbizi kuko ataranzanira inzoga, atarafata irembo, yungamo ko yarahari arikumwe na Faustin na Damascene barwana. Ku kibazo cya telephone na memory card yayo ati “ndacyashakisha irengero ryabyo ntamakuru mfite”. Yakomeje avuga ko uyu mwana ntakindi kibazo yagiraga ntiyanduranyaga , yikoreraga ibiraka bye, yagiraga ikibazo aruko yanyweye inzoga nk’abandi basinzi bose, kuri uwo munsi yari yanywereye kwa Faustin .

Amakuru aturuka ku mpande z’aho urwo rugomo rwabereye ahamyako bahawe gasopo na gitifu w’umurenge ko ntacyo bagomba gutangariza abanyamakuru, dore ko twahageze tugasanga batwiteguye bapanze umuntu wo kwirukana abaje. Nyuma y’impaka nibwo DPC wa Kamonyi, Kagiraneza yavuze ati “bareke baze”, uyu ni nawe wadufashije kugera aho umurambo wari uryamye mu nzu iwabo, duherekejwe n’umupolisi ufite imbunda, ariko Gitifu yiyasira annyega ngo ntacyabaye abanyamakuru bakunda byacitse, ko uwatanze amakuru ari ‘fause alarme’ ugenekereje mu Kinyarwanda ngo n’inzogera mbi yavuze. Umuturage ati “batubwiye ko dushyingura umuntu wacu kuko ari amakimbirane yavutse kwa shebuja dore ko uyu musore nyina umubyara ari umukozi ubahingira akaba amuragiriye ikimasa, atatinyuka gushinja uwamushahuriye umwana kandi aragiye ikimasa cye”, bati “inda yasumbye urubyaro”. Abaturage bafatira ku munwa nk’ubwangati, maze igise nyina yagiyeho akibagizwa n’ifumbire y’itungo ridakamwa aragiriye umushumba ushahura abakiri bato, Manishimwe Antoine akaba uwa kabiri bibayeho, bararuca bararumira.
Undi aratwongorera ati “muzatubikire ibanga, muragosorera murucaca uwo barega niwe baregera afite gishyigikira!” Abaturage bagahamya ko uyu Munyarugarama Emmanuel aka Gitwaza, kubera umubano ushingiye ku mafaranga afitanye na Gitufu wa Karama hashobora gusibanganywa ibimenyetso kuko hari nundi witwa Banterwe wakubiswe na Faustin, kimwe n’umwana muto bivugwa ko Munyarugarama nawe yahemukiye we akarusimbuka, bigapfa ubusa. Aha umuturage aragira ati “wari wabona aho umuntu yamburwa ibye, agakubitwa bakamukama ubugabo, akabirindurwa ku mukingo akagwa ashinze umutwe, akaba ariwe uregwa agahunga nyuma inkoni yakubiswe zikamuviramo urupfu, noneho ukekwa kumugirira nabi aba ariwe ucukuza imva, akagura isanduka yo kumushyingura, Polisi na RIB byahagera aho kugirango abakekwa batabwe muri yombi batabangamira iperereza, ahubwo ukekwa akaba ariwe ujya gupimisha umurambo? Habe na Dasso ngo bajyane!”
Abaturage barimo bamwe mu bavandimwe b’uwitabye Imana bati “yari umukene akaba umucumbitsi n’umupagasi azarengerwa bigoranye, kuko ukuri kumirwa n’ifaranga.” Amakuru yizewe ahamya ko ku wa kabiri taliki ya 23 Gashyantare 2021, umunsi bashyinguyeho nyakwigendera, RIB Kayenzi yatumije abavugwa barimo Munyarugarama Emmanuel, Abayo Rachel na Damascene bakabazwa, hagafungwa uwitwa Damascene, ariko andi makuru aturuka I Bunyonga nuko bamaze gukizwa n’amaguru mugihe dossier igitegereje gushyikirizwa ubushinjacyaha. Iyi nkuru turacyakomeza kuyikurikirana kugeza igihe Manishimwe Antoine azahabwa ubutabera . Natwe dutegereje ifirimbi ya nyuma n’ibizamini byo kwa muganga.
Ubutabera ni butangwe kuri Manishiwe Antoine aka Maniri no ku bakekwa niba harimo abere bakurweho icyasha.

Mont Jali News

Author

MontJali