Mu guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu mwaka wa 2020 polisi y’igihugu yagejeje ibikorwa bitandukanye ku baturage batuye mu Ntara y’Amajyepfo harimo Nyamagabe na Kamonyi, mu Ntara y’Iburengerazuba Rubavu bahawe amashanyarazi akomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba, k’ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi batera ibiti mu mirima bivangwa n’imyaka hagamijwe kurwanya isuri.
Taliki ya 10 Ukuboza 2020 muri gahunda y’ubufatanye polisi y’u Rwanda igirana n’abaturage mu iterambere, imibereho myiza, kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha mu karere ka Nyamagabe, imiryango 217 yo mu mudugudu wa Subukiniro uherereye mu kagari ka Rugogwe mu murenge wa Uwinkingi yahawe amashanyarazi akomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba.
CP Bruce Munyambo ati “iki ni igikorwa dufatanyamo namwe mwese kandi tugifitemo inyugu twese. Ndagira ngo mbasabe dufatanye urugendo kuko ntabwo urwego rumwe rwakwifasha kubungabunga ibidukikije. Twatanze amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba mu mudugudu wa Subukiniro ariko siho honyine kuko bizaba no mu yindi midugudu yagaragayemo kutagira umuriro w’amashanyarazi.”
Uwo mudugudu utuwe n’ingo 227 n’abaturage 1407 bakuwe mw’icuraburindi wegereye ishyamba rya Nyungwe, niwo wagabweho igitero n’inyeshyamba za FLN kuwa 13 Mata 2019 zisiga abaturage iheruheru zihereye ku biribwa n’amatungo zikanakomeretsa bamwe. Izindi 10 zari zisanzwe ziyifitiye, nkuko abatutage baganiriye na Mont Jali News bishimira ibyiza polisi y’u Rwanda yabagejejeho, ariko bagashimangira ko umutekano uzarushaho kwiyongea kuko ubu ijoro risa n’amanywa kubera ibyezezi by’amashanyarazi bahawe na Polisi y’u Rwanda. Bati ufite umucyo aba afite n’ubutabera, niyompamvu ababagabyeho igitero muri 2019 uyu munsi bagiye kuryozwa ibyo bakoze bakaba bashimangira ko ubufatanye bwa polisi y’u Rwanda n’abaturage buzatanga umusaruro kuko abaturiye ishyamba rya Nyungwe baratekanye.
Kamonyi: Igikorwa cyo gutera ibiti cyabereye mu murenge wa Rukoma mu kagari ka Remera, umudugudu wa Kanyinya aho Polisi ihagarariwe na CP Bruce Munyambo hamwe na Kayitesi Alice guverneri w’Intara y’Amajyepfo bafatanyije n’abaturage basaga 700 bateye ibiti 5000, biterwa ku buso bungana na hegitari eshanu. Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage CP Bruce Munyambo, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée ku musozi wa Kanyinya. CP Bruce Munyambo Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage, yaboneyeho umwanya wo kuganira n’abaturage abashishikariza gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byose by’umutekano n’ibindi bigamije kuzamura imibereho yabo. Yakomeje avuga ko ibi byose Polisi y’u Rwanda irimo kubikora mu rwego rwo gushyigikira abaturage mu rugendo rw’iterambere no kuzamura imibereho myiza yabo.
Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu: Alinus ziyingayinga 5600 zatewe ku buso bwa hegitari 20 ku musozi wa Ndongoshori mu karere ka Rubavu. Polisi ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi n’abaturage bo mu Murenge wa Kanama, bateye ibiti bivangwa n’imyaka byitezweho kurwanya isuri no kubungabunga umugezi wa Sebeya, niho CSP Edmond Kalisa na Uwamaliya Florence bahuriye n’abaturage mu gutera ibiti.
Mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abaturage, Isosiyete y’Itumanaho ya MTN yashumbushije Tuyisenge Jeannette wamburiwe i Remera mu karere ka Gasabo, akanahohoterwa n’abajura babiri umwe muri bo yarashwe na polisi ayirwanya yanga ko afatwa.
Umwaka wa 2020 kandi Polisi y’u Rwanda yagaragaje ubunyamwuga ubwo yafataga abajura bambuye Tuyisenge wacururizaga ku muhanda, ibisambo bikamuta kuwakajwiga, amakuru agasakara binyuze kumashusho yafashwe na camera zo kumuhanda. Bombi bakubise ndetse bambura Tuyisenge i Remera ku wa 23 Gashyantare 2020, biza kumenyekana binyuze ku mashusho yafashwe na camera zo ku nyubako. MTN Rwanda yasubije Tuyisenge amafaranga yambuwe, imuha Smatphones ebyiri na Kiosque yo kujya acururizamo. Ubusanzwe Kiosque za MTN Rwanda zihabwa umuntu ufite igishoro kiri hejuru y’ibihumbi 500 Frw.
Polisi yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), yataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias araswa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano.
Mu birebana n’umutekano kandi taliki ya 18 kamena polisi y’urwanda yeretse kumugaragaro itangazamakuru abasore batanu bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu bagendaga bambura abaturage biyita abapolisi, bashuka abantu bakabambura amafaranga bababwira ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Abo bambuzi barimo Habimana Faustin, Muhozi Patrick na Niyonsaba Zaidi, bavuga ko bamburaga abantu bazi neza ko bazabona ayo mafaranga, gusa nyuma ngo iyo impushya zaburaga havukaga amakimbirane.
CP Kabera Jean Bosco yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru hakiri kare kugirango abanyabyaha bafatwe, yanakanguriye abantu kureka gushaka guca mu nzira z’ubusamo bashaka impushya ahubwo bajye bazikorera.
Mu bikorwa nkibyo by’ubwambuzi kandi Polisi y’igihugu yerekanye abaturage bane n’umupolisi umwe bakekwaho kuriganya umuturage bamwaka amafaranga bavuga ko ari abo mu nzego z’ubugenzacyaha, Polisi, n’umugenzuzi w’imari.
Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi binyangamugayo byagaragaye inshuro irenze imwe aho bagiye basubiza abaturarwanda amafaranga bataye , nabyo nibyo gushimwa urugero rwa nyuma ni Kuwa 12 ugushyingo 2020 Uwizeyimana Claudine yataye amafaranga ku muhanda KCC Remera ku wa 19 ugushyingo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rigira riti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha umuntu waba yarataye amafaranga ku wa kane tariki ya 12 ugushyingo 2020 mu muhanda KCC-Remera hagati ya 9:30 na 10:00 ko hari umupolisi wari mu kazi wayatoraguye”.
Umuvugizi wa Polisi CP Bosco Kabera yashimye ubunyamwuga bw’umupolisi watoye ayo mafaranga kandi yifuza ko ari umuco ugomba kuranga abapolisi bose mu Rwanda.
CP Kabera Jean Bosco umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanditse amateka mu bikorwa byo kurwanya Covid 19 Aho abaturarwanda badashobora kwibagirwa ijwi rye namwe mu magambo yakoreshaga agira ati “ kuwa mbere ni Guma Murugo” cyangwa ati “n’ukwepa polisi uzasanga COVID19 mu bishokoro”
Yagize ati “gahunda ihari muri Kigali ni guma mu mujyi, mu Turere turi mu Ntara zitandukanye ni guma mu Turere.”
Yongeye kumvikana yihanangiriza abanyura inzira z’ubusamo zibishokoro ati “mu bishokoro bashobora kubisangamo COVID, bashobora kubisangamo umupolisi”.
Yabwiye abamukurikira ko icyamushimisha ar’uko ntamuntu wafatwa atambaye agapfukamunwa, yananiwe gushyiramo intera yagati ye na mugenzi we, yananiwe gukaraba intoki n’amazi meza nisabune nkuko amabwiriza abiteganya, nta muntu wafatwa yatinze gutaha, icyadushimisha nuko COVID yahagarara.
Polisi y’u Rwanda mubuzima bw’abaturarwanda yagaraye ku isonga aho yakoresheje ubwitange n’imbaraga, umurava n’imyitwarire myiza mu gukumira icyorezo cya COVID19, mu bihe bigoye kuva 14 Werurwe 2020 mu mibereho y’abaturage. Igishimishije kurusha ibindi n’uko muri polisi y’u Rwanda Imana yonyine niyo ibarinda Covid19, bakayifasha bakurikiza amabwiriza nubwo ubuzima gusa urugiye ruhinyuza intwari hagakomeza intwarane ubu uko iminsi ishira, uko ingamba zifatwa Covid19 ikomeje umurego kuko bisaba guhindura imyitwarire, bigeze aho uturere 15 dufite abanduye 190 ku munsi bishoboka kuyandura bitewe naho bakorera nabo bahura.
Polisi y’u Rwanda yakoranye hafi n’itangazamakuru .
Mu kiganiro n’abanyamakuru CP Kabera Jean Bosco yashimye umubare munini w’abaturarwanda wumva ukanakurikiza amabwiriza ariko anenga abarenga ku mabwiriza bakoresheje amayeri atandukanye. Mu rwego rwo gukomeza kwirinda COVID-19, polisi yiyemeje kongera ingufu mu bintu bitatu by’ingenzi birimo gukorana n’abaturarwanda bose mu kwigisha n’ubukangurambaga, kwirinda no gukebura abarenga ku mabwiriza yo kwirinda no gufata no guhana abarenga ku mabwiriza yashyizweho, aha muri bimwe byabangamiye abanyarwanda n’impanuka zarimo kubasiganwa n’amasaha, uburangare n’imodoka zifite ikibazo cya tekenike.
Abaturarwanda bashima polisi y’u Rwanda ubwitange n’ubushake bagaragaje muguhangana n’icyorezo cya COVID19 .
Tubifurije kugira ubuzima buzira umuze uyu munsi n’ibihe bizaza. Ni habaho gutanga amashimwe yo kurwanya Covid19 polisi y’u Rwanda izabe muri batatu ba mbere.
Mont Jali News