Ibi babitangaje mu gihe isi iri mu kwezi kwahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho imiryango nka “AIMPO (African Initiative for Mankind Progress) na FPDO(First people’s disability organization)” iterwa inkunga na Minority Rights Group international, bateguye amahjugurwa y’iminsi ibiri afite insanganyamatsiko igiri iti “Duteze imbere serivisi z’ubuvuzi no guhangana n’ibyorezo ku bantu bafite ubumuga yabereye kuri La viva Motel gisozi.
Aya mahugurwa yamaze iminsi ibiri kuva kuya 2 kugeza kuri 3 Ukuboza 2020, agamije kwigisha, gusobanurira no gukangurira abafite ubumuga uburenganzira bwabo cyane cyane ubw’ubuvuzi, kwirinda icyorezo cya Covid- 19, SIDA n’ibindi byorezo byumwihariko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Bamwe mu bagenerwabikorwa batangaje ko bishimiye iki gikorwa, cyane ko ahanini abenshi batazi amategeko abarengera akaba ari imwe mu mbogamizi bahura nazo mu guharanira uburenganzira bwabo.
Nyirabahutu Cecile waturutse mu karere ka Rubavu ati ” Aya mahugurwa atuma tuva mu bwigunge, twigishijwe uburenganzira bwacu, dore ko hari ababyeyi bagira ipfunwe ryo kugira abana bamugaye, bigatuma babahisha, bikaviramo umwana gukura yiyanga kuko ahora ahishe.
Yakomeje atangaza ko ikindi kibazo gikomeye bafite ari ubukene butuma abangavu bishora mu ngeso z’ubusambanyi, aho akenshi bandurira indwarazi zandurira mumibonano ihuza ibitsina na Sida idasigaye ndetse bagaterwa n’inda zitateguwe.
Yanashkmangiye ko ihohoterwa rikorerwa abagore ribazahaje aho hari abagitotezwa n’abo bashakanye bagakubitwa, bakavunishwa ndetse bakanasabwa kubaka urugo ku mbaraga.
Undi mugenerwabikorwa ni Habakwigira Theoneste wo mu karere ka Gasabo, akaba yaratangaje ko yishimira intambwe yatewe na leta mu korohereza abafite ubumuga muri serivisi zitandukanye cyane cyane mu ngendo, ariko akaba asaba ko bakoroherezwa kubona insimburangingo ziborohereza mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi agashimira abateguye aya mahugurwa abizeza ko inyigisho bahawe ari ingirakamaro ndetse bazabisangiza abo baje bahagarariye.
Undi ni Uwimana Jeanne wo mu karere ka Nyagatare wemeje ko ubujiji n’ubukene ari imbogamizi ikomeye ku buzima bwabo.
Ati “Ubujiji n’ubukene biri mu basigajwe inyuma n’amateka nibyo soko y’ikibazo cyo kutajya kwipimisha inda no kubyarira mu ngo, kuko kutagira mitiweri ni ikibazo kitubangamiye. Twumva ko hari bamwe muri twe akarere kagurira mitiweri ariko abenshi ntibibageraho ndetse n’abana bacu batsindira kujya mu mashuri ntibajyayo kubera ubushobozi buke. Ni nayo mpamvu abangavu bacu bakomeje kwishora mu ngeso z’ubusambanyi kubw’ubukene”.
Yakomeje atangaza ko iwabo amakimbirane yo mu ngo akomeje kwiyongera, aho abagore bakubitwa, bagatotezwa ndetse ngo hari n’abafatwa ku ngufu n’abo bashakanye, nyuma yo kwirirwa akora avunika wenyine umugabo agataha yasinze, yabura amafaranga yo kumuha ngo abyukire mu kabari umugore akabuzwa amahoro.
Yasabye leta n’abanyarwanda kutarobanura mu bandi abana babo bityo bagafashwa kwiga, kwivuza ndetse bakubakirwa kuko hari n’aho usanga imiryango irenze itatu iba mu nzu imwe, ndetse bagahabwa nabo amasambu n’iminshinga bibafasha kwiteza imbere bo ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Siborurema Joseph umuvugizi w’umuryango “FPDO” yatangaje amavu n’amavuko y’uwo muryango ndetse n’icyatumye bategura aya mahugurwa.
Ati ” Umuryango “FPDO (First people’s disability organisation)” ni umuryango washinzwe mu mwaka wa 2018 ukaba urengera kandi uharanira inyungu n’iterambere ry’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma bafite ubumuga. Ni muri urwo rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga, wizihizwa ku itariki ya 3 Ukuboza twahisemo guhugura abahagarariye abandi 24 baturutse mu tururere twa Bugesera, Gasabo, Kamonyi, kicukiro, Nyagatare na Rubavu”.
Yakomeje atangaza ko hari hagamijwe ko abahuguwe bazaba abavugizi ku batabashije kuhagera bityo babasangize ubumenyi bayakuye mu mahugurwa ndetse ari nako azafasha abanyamuryango gusobanukirwa neza uburenganzira bwabo n’itegeko ribarengera.
Yakomeje agira ati ” Ikibazo gikomeye cy’ihohoterwa turakizi kandi aho kigaragaye tugerageza kugikemura nk’abavandimwe, byakwanga tukabafasha kwiyambaza inzego z’umutekano bagahabwa ubutabera.
Madame Uwajeneza Delphine uhagarariye umuryango “AIMPO” wateguye aya mahugurwa, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa abasaba kudasiga inyigisho bahawe Ku Gisozi, ahubwo bakazaba intumwa n’abigisha b’abasigaye mu rugo batabashije kuhagera.
Ati ” Ndasaba ko imvugo zidutesha agaciro zahagarara kuko niryo hohoterwa rikomeye dukorerwa nk’abasigajwe inyuma n’amateka, aho kumva ko bakwiriye kudukenera ngo duhinge, twitabire umuganda ahubwo bakumva ko natwe dushoboye, ninkenera ko untora mu nzego z’ubuyobozi wumve ko ntashoboye kuko ngo ndi umutwa iryo vangura dukorerwa riratudindiza, kwiyumvisha ko aho badusanze umuntu akakubaza ati ubu wamvura umugongo mbere yo kukubonamo umunyarwandakazi ushoboye, ndasaba abanyamadini gushishikariza abayoboke gukundana ko twese twaremwe mu ishusho y’Imana”.
Yakomeje asaba itangazamakuru kureka gukora inkuru za byacitse, zo kwenyegeza umuriro ndetse bakibuka ko niba umuntu umwe yakoze ikosa atari ikosa ry’umuryango ahubwo ari gatozi.
Yanahishuye ko ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori rikabije, ngo kuko ahanini igitera amakimbirane mu muryango ari ubukene aho ibibazo birenga umuntu agahitamo kuba inyamanswa, umusinzi no kwiheba.
Yanashimangiye ko usanga abana b’abahejwe inyuma n’amateka bashyiraho umuhate bakiga bagatsinda ibizamini ariko hakabura ubushobozi bubajyana ku mashuri batsindiye kandi mu karere baba babitse amafaranga yo gufasha abatishoboye by’umwihariko abasigajwe inyuma n’amateka ahubwo ugasanga hishyurirwa abandi bana bigatuma habaho kwibaza icyo baheraho babatoranya.
Kugeza ubu nk’uko ibarura riheruka ryakozwe n’umuryango w’ababumbyi mu Rwanda (COPORWA=Communauté des Potiers du Rwanda) muri Nzeri 2018 ribigaragaza, abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bose hamwe bari ibihumbi mirongo itatu na bitandatu n’abantu mirongo irindwi na batatu (36,073) bangana na 0.29% by’abaturagebose, gusa iri barura ntirigaragaza umubare w’abagore, ariko ubuyobozi bwa COPORWA buvuga ko burimo gutegura irindi barura mu gihe cya vuba rizaba rigaragaza imibare y’ibitsina byombi.
Twahirwa Umumarashavu Janat