Inzu y’akarere ka Gicumbi

Kuva tariki 14 Werurwe 2020 umuntu wa mbere agaragaweho Covid-19 mu Rwanda, habayeho impinduka zinyuranye z’ubuzima. Muri zo harimo ubwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abagore. Nko mu karere ka Gicumbi, intara yamajyaruguru.

Nyirampatsibyago Jeanne utuye mu mudugudu wa Munini, akagali ka Gihembe, umurenge wa Kageyo, akarere ka Gicumbi Covid19 yamugizeho izindi ngaruka ziyongera kuzo abandi bahuye nazo. Ngo nyuma ya ‘guma mu rugo’ yarushijeho guhohoterwa, umugabo aramukubita kandi ijoro ryagera agafatwa ku ngufu. Ngo yanamukomerekeje mu isura nkuko we nyirubwite abyitangariza. Ati “Arankubita, akantoteza bikomeye, iyo ngiye gupagasa aba yumva hari aho namwikinze nkarya, nkanywa, ngahura n’abagabo mu gasozi. Mu gihe cya Covid-19 bwo byarushijeho kwiyongera, ku bw’ubukene n’inzara kuko imirimo ye yarahagaze.

Bazubagira utuye mu mudugudu wa Kageyo, akagali ka Nyamiyaga, umurenge wa Kageyo, akarere ka Gicumbi, yatangaje ko afite ubumuga yatewe n’umugabo, mu gihe cya ‘guma mu rugo’, aho yirutse amuhunga akagwa mu cyobo akavunika ikirenge. Yemeza ko mu muryango wabo hahora amakimbirane, akenshi akaba aterwa no kuba umugabo akora amasaha make atagikora umunsi wose bitewe na Covid-19. Ati “Umugabo yaranzahaje ankubita, namaze amezi abiri mu bitaro nyuma yo kuvunika muhunga, ariko ubu sinshobora kujyenda urugendo rurerure n’amaguru. Mbere ataratangira gukora igice cy’umunsi ntiyari akinkorera urugomo.”

Ibi ni nabyo Mukaporoje Vestine atuye mu mudugudu wa Karihira, akagali ka Gihembe, umurenge wa Kageyo yahuye nabyo atwite inda yamezi abiri yanavuyemo kubera guhohoterwa. Ati “Namaze mu bitaro icyumweru n’igice nyuma yo gukubitwa n’umugabo ku buryo bukomeye ndetse inda ikavamo, kandi icyo dupfa ni ukuba nta kazi agifite kuko kahagaze muri ibi bihe bya Covid-19, agahora ashaka ko amafaranga nacuruje muhamo ayo kugura inzoga, kandi ntibyari gushoboka kuko nari nsigaranye igishoro gusa. ”

Bamwe mu bagore bahohotewe n’abagabo mu karere ka Gicumbi

Ihohoterwa ryiyongereye mu miryango risanzwemo  

Mutuyimana Konsolata, utuye mu mudugudu wa Ruhashya, akagali ka Gisuna, umurenge wa Byumba, akarere ka Gicumbi, yemeje ko muri ibi bihe bya Covid19 umugabo yamutaye arigendera. Avuga ko bari basanzwe babanye nabi, aho yamukubitaga bikomeye, hejuru y’ibyo akamufata ku ngufu kandi nta kintu amariye urugo, uretse induru n’imirwano ya hato na hato. Yagize ati “Umugabo yankubitishaga insinga z’amashanyarazi ziriya nini zo ku mihanda, ubu mfite inkovu umubiri wose, najya mu kazi nataha numuruho utanyoroheye agashaka ko dukora imibonano mpuzabitsina nabyanga akabikora ku ngufu, ariko Covid19 ikigera mu Rwanda, yagiye nk’ugiye ku kazi dutegereza ko ataha turaheba, kandi yansiganye abana batandatu, ariko ahanini icyamujyanye ni uko akazi kanjye katakijyenda neza, ibyo yamenyereye gusanga nahashye yataha akabibura”.

Mukabwanakweri Felesita, wo mu murenge wa Byumba, akarere ka Gicumbi, yatangaje ko umugabo we amaze kumutema inshuro ebyiri, bari barabaye nkabiyunze amakimbirane yarashize ariko Covid-19 yagarukanye nayo. Ati “Umugabo wanjye yankoreye iyica rubozo ridasanzwe, ariko imiryango igahora itwunga bisa nkibicyemutse, ariko Covid-19 yatumye asubira ibubisi niko nabivuga kuko twirirwanaga kuko akazi kanjye karahagaze nawe akaba yakoraga izamu. Yantemye ku nshuro ya kabiri, arafungwa, arafungurwa, inzego z’ibanze ziradutandukanya, umugabo ategekwa kunyubakira urugo rwanjye ariko n’ubu aracyantera, imitungo yasigaranye arasesagura n’inshoreke ze, mporana ubwoba kuko ubuzima bwanjye buri mu kaga”.

Isindwe riratungwa agatoki

Havugimana Alfred ushinjwa gukubita umugore we Mukaporoje ndetse bikamuviramo gukuramo inda y’amezi abiri, utuye mu mudugudu wa Karihira, akagali ka Gihembe, umurenge wa Kageyo, ariko ubwo iyi nkuru yakorwaga akaba yari mu maboko ya RIB i Gicumbi, yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye ahohotera umugore we ari ubusinzi. Ati ” Ubusinzi nicyo kintu cya mbere cyatumye nkora amahano ndetse bunatuma nihekura, gusa ndasaba Imana imbabazi ndetse n’umugore wanjye, na leta, kandi nkaba ngira inama abagabo bagenzi banjye kwirinda guhohotera abagore kuko nta nyungu, ahubwo bisubiza urugo inyuma ndetse n’ubuzima muri rusange bw’imiryango yacu”.

Kubazwa aho ashyira amafaranga no kumubuza gushurashura ngo nibyo byatumye Shumbusho utuye mu mudugudu wa Munini, akagari ka Gisuna, umurenge wa Byumba, akarere ka Gicumbi, uvugwaho gutema umugore we Mukabwanakweli Felesita no gusesagura umutungo w’urugo, ahohotera umugore we. Ati “Umugore wanjye namukubitaga bitewe n’ubwumvikane buke bwo mu rugo, anshinja gusesagura umutungo n’ubushurashuzi, yarambeshyeraga bikantera umujinya mwinshi nkamukubita, yaramfungishije imiryango n’inzego z’ibanze zinsabira imbabazi ndafungurwa kuva ubwo twaratandukanye ubu mba ukwanjye nawe aba mu rugo rwe, twagabanye imitungo arigenga nanjye ndigenga.”

Ubwo yabazwaga ku ihohotera yakoreye umugore we Mutuyimana Konsole, Izabayo Zakaliya utuye mu mudugudu wa Ruhashya, akagari ka Gisuna, umurenge wa Byumba, yagize ati “Kumukubita numvaga ari uburenganzira bwange, bitewe no kuba ahora ambaza uko nkoresha amafaranga nakoreye mu biraka byange, nataha akanga ko dutera akabariro nkabikora ku ngufu kuko naramusabye ndanamukwa, ibyo yambwiraga ngo arananiwe cyangwa ari mu bihe bibi ntacyo byari bimbwiye.”

Kubura akazi bikomoka kuri Covid-19 byongereye ihohoterwa

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abagabo Uharanira Guteza Imbere Imico Myiza y’Abagabo Izira Ihohotera « RWAMREC » Silas Ngayaboshya yatangaje ko impamvu ihohotera rikorerwa abagore ryiyongereye muri ibi bihe bya Covid-19 ari ubushomeri bukurura ubukene, inzara ndetse no kwicara bavumba inzoga hirya no hino bitera ubusinzi. Ati  Kuva mu kazi kwa bamwe mu bagabo cyangwa kugabanuka kw’amasaha abagabo bakoraga byateye ubukene bwongera umwiryane mu miryango ari naho hava ihohotera rya hato na hato rikorerwa abagore.

Ngayaboshya akomeza avuga ko muri iki gihe cya Covid-19, uruhare rwa RWAMREC mu gukemura ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore ari ugukoranana n’abakorerabushake bayo, bakabahuza nubuyobozi bagatanga ubumenyi abaturage bubafasha kwirinda ihohoterwa, ariko mu gihe habayeho ibyaha bakamenya ko nta kunga no kwigishwa bibaho ahubwo ari ukwiyambaza urwego rwigihugu rwubugenzacyaha (RIB).


Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Gicumbi, Uwamurera Olive

Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Gicumbi, Uwamurera Olive yashimangiye ko amakimbirane yo mu ngo ari ikibazo gihangayikishije igihugu kuko ahari ubwumvikane buke imikurire n’iterambere ry’urugo bidindira, aho yemeza ko by’umwihariko amakuru ahabwa na bagenzi be bo ku rwego rw’imidugudu ari uko Covid-19 yongereye ubwinshi bw’amakimbirane mu ngo. Ati  Muri ibi bya Covid-19 rwose umubare w’abagore bahohoterwa muri Gicumbi wariyongereye, akenshi biterwa no kuba inshingano z’abagabo zaragabanutse, harimo abatakigira akazi, bakagura inzoga bakanywa, bamara gusinda bagakubita abagore n’ibindi bikorwa bihohotera abagore .

Uwamurera akomeza atunga urutoki Covid-19 ko yatumye hatakibaho utugoroba tw’ababyeyi kandi ariho abubatse bagirirwaga inama ndetse n’ibyo batumvikanaho bikavugirwa aho, bakagirwa inama bagataha byakemutse. Yemeza ko bagiye gushaka uburyo abubatse bajya baganirizwa hagamijwe gukumira amakimbirane yo mu ngo ya hato na hato.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Elisabeth yatangaje ko koko bagendeye kuri raporo y’inzego z’ibanze ihohoterwa rikorerwa abagore ryiyongereye muri ibi bihe bya Covid-19, ngo ariko ikibyihishe inyuma ni ubusinzi. Ati “ Nubwo utubari tudakora, ariko amabutike acuruza inzoga, barazigura bakazinywera iwabo bamara gusinda, bagashaka ibitagenda kandi mu rugo ntihabura ikitagenda. Ariko turi gushaka umuti mu buryo bwihuse uko imiryango yajya iganirizwa hagamije gukumira amakimbirane, ariko aho icyaha cyabaye, umugore akamenya uburenganzira bwe akabigeza ku nzego zibishinzwe, akarenganurwa .

Ntitwabashije kubona imibare nyayo y’abagore bahohotewe kuko urwego rw’ubugenzacyaha rukiyitoranya muyindi, ikaba izatangwa aho izabonekera ariko hakurikijwe uko bigaragara mu mirenge imwe n’imwe, birashoboka ko uku guhohoterwa kwiyongereye hirya no hino mu gihugu mu gihe cya COVID19.

Twahirwa Umumarashavu Janat

Author

MontJali