shadow

Babuze byose nk’ingata imennye!

TWAGIRAMUNGU Faustin/ Photo internet

Ntibabaye abanyarwanda ngo bakunde igihugu cyabo ahubwo baharanira kwica bene  wabo, ntibanyuzwe n’ubwene gihugu bafite ngo batuze bagweneza, kuko abenshi ntawukiri impunzi! mutera mwitwa abanyarwanda, RIB yabacakira mu kitwa ababiligi, abafaransa, abanyamerika, abongereza ambasade zigahurura,muri Ishyanga ryahe ritera u Rwanda!

Demokarasi imena amaraso, ubwisanzure busanza abo busanze amajyambere  mutubwira bamwe baharanira gusenya ibyakozwe,uburenganzira bw’ikiremwa muntu butarengera abanyamusanze, nyabimata,Rusizi,n’ahandi intero itagira interuro yunga abanyapolitiki bamaranira ishyanga,niba Kayumba, Rudasingwa, Turayishimye, na Marara badacana uwaka,bazabasha kunga abaparamehutu bivugwa ko bagiye bahunga umutekano ukaza kw’isonga ,none murataha mu mena amaraso iyo demokarasi yuzuyemo ubudemagoji aho aka Murama na Masango,ubushiru, ubunyambiriri, n’abashi akabo ntikagiye gushoboka,ntiriwe nandika ubunganza ,ubukonya n’uburiza, Kinihira  ntizaba umugani,Umurindi w’Intwari ugakomeza ibigwi byawo!sinzinduwe no gusiga kuko Repubulika I

Padiri NAHIMANA Thomas / Photo internet

haranira demokarasi ya Kongo yabaye isibaniro, mu ishyamba rya Nyungwe ahegereye ikibira cy’uburundi  FLN ya MRCD bahanyuze amashuhuka kuko baguye mu mutego ,  Paul Rusesabagina ari mu maboko y’ubutabera  yaje asanga inyeshyamba ze zafashwe mpiri,havuzwe abasirikare bakuru ba FDLR,CNLD,na RNC  abatarapfuye , bacyuwe mu Rwanda  ari inkomere ubu bari mu biganza by’ubutabera bw’u Rwanda.

Abanyapolitiki,imiryango idaharanira inyungu,uburenganzira bwa muntu, bemeranya ku  kibahuza38 bashinga iteme ribahuza, barwanya icyabatanya ngo batazataha intatane nubwo  Rusesabagina yagiye adasezeye yisanga  I Kigali.abagabo n’abagore uko bashaka kwambuka Iteme ngo batahe mu Rwanda hafi ya Bose bafite ubwenegihugu bw’ibihugu batuyemo,bose baririmba amahoro ariko ngo nibyanga bazarwana.gusa ntibikanga abanyarwanda  kuko hari ikizere umukuru w’igihugu atanga Ati “Igihugu  mureba cy’u Rwanda ni icyanyu, Abanyarwanda mugomba kucyubaka mukakirinda, ntabwo turi abacakara b’abaturanyi, ntabwo duhindirwaho.”

 

Dr RUDASINGWA Theogene / Photo Internet

Ati “Ndavuga abaturimo n’abandi tubageraho. Bamwe baratwizanira ikibazo tukagikemura, hari abandi tuzazana batarizana. Umutekano ni ku neza cyangwa ku ngufu kandi turazifite, bariya bose mwumva ku maradiyo ntibazi icyo bakinisha babivuga bari muri America, muri Africa y’Epfo, ntabwo begereye umuriro umunsi bawegereye uzabotsa,ashimangiraashize amanga ati”

“Nk’ibi mujya mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu bubaka, nk’iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya, nakwica mbere y’uko ubigeraho. Aho hari abo bitera isoni, njye ntabwo bintera isoni, ndakumerera nabo rwose

Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagejeje ku rubyiruko 2009 rwari ruteraniye mu nyubako ya Kigali Convention Center yagize ati “Erega n’iyo bibaye ngombwa kugiharanira, kukirwanira, urabikora. Kurwana, kurwana urugamba, nta we bikwiriye gutera impungenge, umuntu arwanira ikintu cye, yumva gifite agaciro, urakirwanira .

  ” Yakomeje ati “N’aba bose ubona birirwa bitaranga hariya hose bavuga ubusa, buriya ibyo babifitiye uburenganzira ariko hari umurongo ntarengwa. Igihe utaragera kuri uriya murongo ndakwihorera ukajya aho ukipfusha ubusa ukigira icyo ushaka cyose, ukabeshya abo ushaka kubeshya bakunda kubeshywa rwose ubwo burenganzira burahari. Ariko igihe utaragira kuri wa murongo ndakwihorera ariko n’uwugeraho ntabwo umenya icyagukubise, rwose munyumve uko niko bimeze.

 Ati “Ibyo mujya mwumva hirya no hino, bizarangirira mu byifuzo gusa. Ushobora kwifuriza u Rwanda nabi, ukavuga ngo uwaduha ngo rumere rutya. Ajye agenda araguze, asenge, akore ibyo ashaka byose akomeze yifurize u Rwanda nabi, ibyo… ariko umunsi hagize uwibeshya, akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse, ntabwo byakunda. Tuzamugumana hano, yaba muzima, yaba atari muzima. Niko byagenda. Kuwa26 Ugushyingo iyi mvugo kandi umukuru w’igihugu yongeye kuyikoresha asoza ingando y’abanyeshur 468 bahuriye ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside yakorewe 1994 kuwa 2012

Kagame  Paul yagize ati “Igitumye turi hano ni amateka no guhangana n’ingaruka zayo tukareba n’ukuntu dutera imbere.

N’ubwo amateka yacu arimo agahinda, imikorere n’imitekerereze yacu ntabwo irimo ububwa n’ubugwari. Hari abo nigeze kwita ibigarasha. Muzi iyo uyunguruye amazi? Biriya bisigara byitwa ibirohwa. Hari abatwiyomoyeho byabananiye gukomezanya na twe inzira y’iterambere. Mwe ntimuri ibirohwa rero kuko mwanze gupfa kabiri.”Yongeyeho ati “AERG n’Abanyarwanda nti bashobora gukorana n’ibirohwa kuko kuri mwe gutera imbere bibarimo. Mwakoze ibitoroshye kuko abafite agahinda ni bo bafashe iya mbere bifuza kukarenga.”

Kagame  Paul yigeze ati “Muzi umukino w’amakarita? Habamo ibigarasha.  Ba Rusesabagina, ba Kayumba, ba Karegeya, ba Theogene, ba Gahima… ni ibigarasha. Bahoze ari ibigarasha, ni ibigarasha, mu gihe kiri imbere bizaba ibigarasha bicitse.

Nihagira uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda,ubwo ku wa 11 Ukuboza 2018 yaganirizaga abasirikare, nyuma yo gusoza imyitozo Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu, mu kigo cy’imyitozo cya Gabiro, yavuze ko abifuriza u Rwanda inabi ntacyo bazigezaho.

 “Icyiza rero ni uko mu mico yacu nanone. Nta mpamvu, nta bushake, nta bwo dushotorana. Ntabwo ingabo zacu zibereyeho gushotora. Ndetse n’abadututse, n’abatwanduranyijeho, iyo bitaragera umurongo birenga, turabyihorera. Ariko nibwira ko hari aho ibintu byagera, cyane cyane iyo byagusanze iwawe, ntabwo wabyihorera. Ibizadusanga hano rero ntabwo tuzabyihorera, niko umwuga wacu utubwira.”

Yavuze ko Umutekano w’u Rwanda ugomba kuboneka haba ku neza cyangwa ku zindi nzira. Yagize ati “Umutekano ugomba kuboneka ku neza bishingiye ko twumva ko ari ngombwa hagati yacu nk’Abanyarwanda no ku bandi duturanye.

Wumve nkome  birenge ni wowe ubwirwa ! u Rwanda ruratera ntiruterwa,

 

Montjali News

 

 

 

 

 

 

 

 

Author

MontJali