Rusesabagina Paul ageze ku Bushinjacyaha Bukuru (photo internet)

Perezida Kagame Paul Ati “Aho hari ikibazo agomba gusubiza.”

“Abaturage muri Nyamagabe bicwa muri ariya mashyamba ya Nyungwe, ibitero bigaturuka mu Burundi, bikica abantu akabyiyitirira, akabyigamba akabivuga.”

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri Televiziyo na radio y’u Rwanda ku  kibazo cya perezida wa PDR Ihumure akaba n’umuyobozi muri MRCD ari nayo  ifite inyeshyamba za FLN za Paul Rusesabagina, mu bisubizo yahaye abanyamkuru perezida Paul Kagame yashimangiye ko kuva aho yavuye kurinda agera hano nta cyaha cyigeze gikorwa hagati aho ngaho, kuko ababigizemo uruhare bamubwiye ko nta nenge yabayemo.

Akomeza agira ati “ushobora kwizana ubishaka uzi n’icyo ukora icyo aricyo   ushobora no kwizana wabeshywe ukisanga hano. Ariko uwanabwira n’abantu ko ariwe wanizanye ubwo urubanza rwaba ruri hehe, rwaba ruri kurinde?” Nkuko Rusesabagina n’imitwe irwanya leta y’u Rwanda babyigamba ko bifuza guhindura ubutegetsi bwa Paul Kagame, MRCD ifite umutwe w’ingabo wa FLN yagiye yigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi hirya no hino mu Gihugu no mu karere k’ibiyaga bigali, yangije byinshi mu majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru,  mw’ijwi ry’uwari umuvugizi waryo Nsabimana Callixte alias Sankara ubu uri muri gereza ya mageragere ndetse na Nsengimana Herman wa musimbuye kuri uwo mwanya, n’uwari kizigenza wabo akaba ari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda aho bose bagomba kwishyura fagitire y’amaraso y’inzirakarengane zaguye I Nyabimata mu nkengero ry’ishyamba rya Nyungwe.

Niho Perezida Kagame yagize ati “Amaraso y’abanyarwanda afite mu ntoki ze kubera ibyakozwe niyo mitwe navugaga, ibyo ngibyo n’ibigomba gusubizwa byanze bikunze.” Rusesabagina akaba kuwa gatatu yarashyikirijwe ubushinjacyaha bukuru nabwo bwarangiza inshingano zabwo zikaregera urukiko.

Rusesabagina Paul agejejwe ku Kimihurura ku Kicaro cy’ ubushinjacyaha bukuru. (photo Internet)

 

Amakuru aturuka ku bunganizi be mu mategeko Me Rugaza ufatanyinje na Me Nyembo, ahamya ko atabashije kubazwa imbere y’ubushinjacyaha kubera uburwayi, ikindi kidashidikanywaho urubanza rwe ruzahuzwa na Nsabimana Calixite nabo bareganwa mu bugizi bwa nabi bwa FLN na MRCD byari biyobowe  na Rusesabagina Paul muri Kamena n’Ukuboza 2018.

Iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye, abantu bagezweho n’ingaruka z’ibitero bya Nyabimana bateze amaso ubutabera aho bategereje kuzareba uko buri wese azashinja mugenziwe bikabava ku giti dore umuntu. Uyu Nsabimana Callixte mwiburana rye riheruka akaba yaranashinje Perezida wa Zamibia Edgar Chagwa Lungu ko nawe yari mubatera nkunga bakomeye ba FLN, mu makuru acicikana ku mbuga nkoranya mbaga yagiye ahwihwiswa ko Rusesabagina yavuye i bwota masimbi aje kubonana na Lungu akisanga ageze I Kigali.

Nawe akaba yarasabye ko yahabwa ubutabera, ubwo ni bigera aho rukomeye we n’abakozi be buri wese aza sama aye. Mugihe hibazwa niba Nsabimana azakomeza gushinja shebuja na mucuti we Edgar Lungu wa Zambia.

Nkuko byagiye bigarukwaho ko Rusesabagina ari intwali yarokoye abatutsi mugihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda nkuko bigarazwa na film Hotel Rwanda abanyamahanga bahamwe barimo kuvuza iyabahanda induru yabaye ndende, bati akwiye kurenganurwa agahabwa ubutabera bunoze, ibi kandi bivugwa mugihe Nsabimana Callixte nabo bareganwa bemeye icyaha bagasaba imbabazi.

Perezida Kagame afite uko abibona avuga ko hari Rusesabagina witiriwe ibintu bamuvugaho, byaba aribyo cyangwa atari byo, bijyanye nuko yakijije abantu muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 muri Hotel des Milles Collines, bimuha izina ko ari igitangaza ndetse akina n’amafilime ajyanye nabyo akaba asanga ibyo bifite amateka yabyo. Ikibazo n’uko hari Rusesabagina ushaka guhindura ubuzima bw’igihugu ariko amena amaraso, afatanyije na bamwe mu banyarwanda n’abanyamahanga. Perezida Kagame ati “bashobora kuba banavuga ko icyo bagamije ari cyiza, ari uguhindura u Rwanda kuko ngo rutameze neza, ariko uburyo bakoresha ni ubwo kwica abantu, hari ibyitwa FLN na MRCD byose hamwe Rusesabagina akitwa ko ari umuyobozi wabyo, akitirirwa ibikorwa by’iyo mitwe kandi akabyigamba”.

Ati “abantu bicwa muri Nyaruguru, muri Nyamagabe n’ahandi ku nkengero za Nyungwe, ibitero bigaturuka mu Burundi bikinjira mu Rwanda akabyigamba, aho hari ikibazo agomba gusubiza, amaraso y’Abanyarwanda afite ku ntoki, ibyo ni ibigomba gusubizwa byanze bikunze.”

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi uyu mugabo w’imyaka 66 ashinjwa akaba abumazemo imyaka icumi yose. Ubwo yashingaga ishyaka PDR Ihumure ifite ishingano zo kwimakaza ubutabera, riza kwiyunga na CNRD ya Wilson Irategeka warasiwe mu mashyamba ya R.D.C, ibi byamuviriyemo gushyirirwaho impapuro zimushakisha agatabwa muri yombi kuwa 9/11/2018 nkuko byatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru.

Mu gihe hagitegerejwe ko dosiye ikubiyemo ibirego bya Rusesabagina, Callixte Nsabimana Sankara na Herman Nsengimana urubanza rwabo rwasubitswe ruzakomeza ku 1/10/2020, ababuranira indishyi z’akababaro basabye ko iyo dosiye yahuzwa. Nsabimana Sankara ati “zihujwe byaba ari inyungu z’ubutabera”, umucamanza ati “ibyo ni mubyihorere kuko ntawuzi aho biganisha”.

Perezida Kagame ati “bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi; ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi, ngira ngo muzi case y’uwitwa ’Sankara’, hari n’abandi…”

 

Mont jali News

Author

MontJali