Umuryango nyarwanda warangwaga no kubakira ku mugabo, bigakurura ubusumbane hagati ye n’ umugore ndetse no hagati y’umwana w’umuhungu n’umukobwa.
Ibi byashyize hejuru igitsina gabo, bipyinagaza igitsina gore. Ubusumbane bushingiye ku gitsina, ntibwigeze bufatwa nk’akarengane, ahubwo bwahawe intebe bufatwa nko kubahiriza umuco.
Mbere y’ubwigenge , kudaha umwanya umwari n’umutegarugori byarashimangiwe, urugero ni nk’igihe imibereho y’abaturage yavaga ku mutungo w’ibintu igashingira ku mafaranga, akazi gatanga umushahara n’amashuri. Abagore n’abakobwa barahejwe ugereranyije na basaza babo. By’umwihariko, iyi mibereho yabashubije inyuma mu kugira uburenganzira ku mutungo no kuwucunga, aha wavuga nko kubijyanye n’izungura wasangaga batabyemerewe ngo niby’umuhungu. Byatumye batanagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.
Itangizwa ry’ubukungu bushingiye ku mafaranga ryazambije imibereho y’umutegarugori kuko abagabo ifaranga barihinduye umwihariko wabo, kandi ariyo soko y’iterambere.
Hejuru y’ibi kubera imyumvire y’abagabo barangwaga n’ihohotera n’urugomo, maze mu ngo zabo hagahora amakimbirane y’urudaca abana(abakobwa) n’abagore barahagorerwa.
Bitewe niyo myumvire kandi bavugaga ko umuhungu ariwe ugomba kwiga ,umukobwa akaba uwo murugo akavoma, agatashya ,agakubura,akaboha n’ibindi ” hanyuma yabona umugabo agashaka, ko ntamashuri y’umukombwa. Ku munsi wa none nta mukobwa nta muhungu bose kw’isoko ry’umurimo barahatana kandi bagaragaza ko bashoboye.
Umugore ni “mutima w’urugo” nubwo hagaragaye ihezwa cyane ku gitsina gore ariko nabo haricyo bashoboye basaza babo badashoboye. Ikindi aha bavugaga ko umugore ari uwo kubyara gusa, nindi mirimo itandukanye yo murugo ariko ubu iyo turebye neza aho iterambere ry’igihugu cyacu rigeze dusanga umugore afitemo uruhare runini.
Uruhare rw’abagabo mu kugaragaza ikibazo cy’ubusumbane bushingiye ku gitsina, ntabwo byari bisobanutse muri politike ya mbere akaba arimwe mu mpamvu zashingiweho kugirango ivugururwe. na none ntahantu na hamwe hagaragaraga abikorera ku giti cyabo kandi aribo iterambere ry’igihugu rishingiyeho nubwo hari n’ibindi byinshi, ibi akaba ari bimwe mubiranga politike nshya y’igihugu kandi n’uruhare rw’umugore rukaboneka.
Nyuma y’ubwigenge, u Rwanda rwaranzwe no kwiharira ubutegetsi kw’abagabo, ni abagore mbarwa bahawe imyanya ikomeye ifatirwamo ibyemezo.
Mu bushishozi bwakozwe n’abayobozi, barangajwe imbere n’umukuru w’Igihugu barebye ikandamizwa cyangwa kubuzwa uburenganzira k’umwana w’umukobwa hafatwa ingamba zo kubazamura haba mu mashuri ndetse no mu nzego za Leta.
Ubu u Rwanda nicyo gihugu cya mbere gifite umubare munini w’abagore mu nzego za Leta. Munteko ishinga amategeko, mu mutwe w’abadepite ni 61.3% mu bagize Sena ni 38.5%, mu bagize guverinoma ni 55%.
Uburezi bw’imyaka icyenda bwashyizweho kugirango abana bose; abahungu n’abakobwa bige. gahunda y’uburezi mu kuzamura umwana w’umukobwa yashyizweho n’ingamba zafashwe na Minisiteri y’uburezi hagamije guha no kongerera ubushobozi abana b’abakobwa gutsindira mu byiciro byose by’amashuri. Urugero ni amashuri yashyiriweho abakobwa (FAWE), ndetse n’imishinga ibafasha( IMBUTO FOUNDATION), hashyirwaho gahunda yo gutanga ibihembo ku bana b’abakobwa batsinze neza.
Kuri ubu abahungu n’abakobwa mu mirimo itandukanye bakora bimwe (ubudozi, kubaka, gutwara imodoka, gutwara moto, gutwara indege, n’ibindi byinshi) ndetse no mukwihangira imirimo ntibatangwa. Amahirwe abagore n’abakobwa bahawe ntabwo bayapfushije ubusa berekanye ko haricyo bashoboye kuko ku rwego urwarirwo rwose wageraho wahasanga umugore kandi akazi agakora neza.
Abatarabashije kwiga amashuri atuma babona akazi muri Leta bize imyuga imwe n’imwe twavuze haruguru, murwego rwo kugirango babone ikibateza imbere ndetse bibumbira mu matsinda cyangwa se mu mashyirahamwe muburyo bwo kuzamurana.
Muri iyi myaka 26 u Rwanda rubonye ubwigege, umugore ntagitegera amashyi umugabo cyangwa ngo ategereze igitenge cy’umugabo. Oya, umwe aca hirya undi agaca hino bose bagahuriza hamwe, maze bakubaka umuryango nyarwanda ufite icyerecyezo!
Mukarihamye Elizabeth