Airtel Money yatangije ubufatanye bushya na WorldRemit mu koroshya ibirebana no kohereza amafaranga mu buryo bwihuse, bworoshye kandi buhendutse mu gufasha imiryango aho iherereye hose mu gihugu.
Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda ikigo cya mbere mu Rwanda kimaze gukataza mu bijyanye no gutanga serivisi zo guhamagara, iza interineti n’izikora ibirebana n’amafaranga cyatangije ubufatanye na WorldRemit ikigo gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga kuri interineti mu rwego rwo gufasha abakoresha Airtel Money kwakira amafaranga bohererejwe n’abakoresha WorldRemit baherereye mu bice byose by’isi ako kanya.
Muri ibyo bihugu harimo: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, Ububiligi, Ubwongereza, Australia, Ubufaransa, Sweden, Norway, Ubuholandi n’ubudage.
Nyuma y’itangizwa ry’ubu bufatanye, abakiriya ba World Remit baherereye mu bice byose by’isi barabasha gusura urubuga rwa World Remit, bahitemo Airtel Money bakurikize amabwiriza.
Ubwo yatangizaga ubu bufatanye, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Amit Chawla yagize ati “Twishimiye ubu bufatanye na WorldRemit kuko buzafasha abakiriya bacu kwakira amafaranga bohererejwe n’inshuti n’imiryango yabo aho bari hose kw’isi kandi bitabagoye. Ibi biradufasha muri gahunda yacu yo korohereza abakiriya bacu gukoresha Airtel Money muri gahunda zabo za buri munsi.’’
WorldRemit tubibutse ko yorohereza abantu batuye mu bihugu bigera kuri 50 mu bice bitandukanye by’isi biciye mu buryo bwo kohereza amafaranga kuri Airtel Money mu Rwanda.
Icyo basabwa ni uku downloadinga application ku buntu cyangwa bakiyandikisha ku rubuga bagatangira koherereza amafaranga inshuti n’imiryango yabo mu Rwanda uyu munsi.
Umuyobozi wa WorldRemit mu Rwanda, Carine Umurerwa mu ijambo rye avuga ko bishimiye gukora na sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda yita cyane ku bakiriya bayo mu buryo bwo koherezanya amafaranga bihendutse.
Yagize ati “Dushimishijwe cyane no gufatanya na Airtel Money mu gufasha abanyarwanda kubona ubufasha bw’amafaranga bagenerwa n’ababo baba mu bihugu byo hanze, ibi bikaba bifite akamaro kanini muri ibi bihe by’ingamba zo kuguma mu rugo.”
Airtel Money ifasha abakiriya bayo kohererezanya amafaranga haba mu gihugu cyangwa hanze y’igihugu, kwishyura ibintu by’ingenzi, kuzigama amafaranga, kugura ama inite no guhabwa serivisi zitandukanye zirebana n’ubukungu.
WorldRemit nicyo kigo kiza kw’isonga mu kohereza amafaranga menshi kuri telephone z’abantu. Hejuru ya kimwe cya kabiri cy’amafaranga World Remit yohereza muri Afurika iyohereza kuri telephone.
Airtel Africa Ltd ni ikigo nyafrica gikora ibijyanye no gutanga serivisi z’itumanaho kikaba ikorera mu bihugu 14 by’afurika.
Mu cyerekezo cyayo Airtel Africa ifite gahunda yo kugeza kuri bose serivisi z’itumanaho zihendutse kandi zihora zirangwa n’udushya, muri iyo gahunda ikaba iterwa inkunga n’umunyamigabane mukuru ariwe, Bharti Airtel.
Mubyo igeza ku bakiriya bayo harimo izo guhamagara kuri telephone zigendanwa no gukoresha interineti mu buryo bwa 2G, 3G na 4G, hamwe na serivisi zo kohererezanya amafaranga kuri Airtel Money. Mu mpera z’Ukuboza 2019, Airtel Africa yari imaze kugira akakiriya barenga miliyoni 100 mu bihugu byose ikoreramo.
WorldRemit nicyo kigo kiza kw’isonga mu gutanga serivisi z’amari hifashishijwe ikoranabuhanga ikaba itanga serivisi zo kohererezanya amafaranga ku rwego mpuzamahanga. Twahinduye ubucuruzi bwari bwihariwe n’abakoraga badakoresheje interineti tubugeza ku rwego rwo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe interineti, mu buryo bwizewe, bwihuse kandi budahenze. Kuri ubu bohereza mu bihugu 150 amafaranga aturutse mu bihugu 50, bagakorana n’imiyoboro yo kohererezanya amafaranga igera kuri 6,500 kw’isi yose bakaba bafite abakozi bagera kuri 800 kw’isi yose.
Ku ruhande rwo kohereza amafaranga, World Remit ikoresha uburyo bwa kashilesi 100%, bituma kohereza byoroha bigatanga n’umutekano w’amafaranga.
Ku bohererezwa amafaranga, iki kigo gitanga uburyo bwinshi harimo kubitsa kuri banki, gufata amafaranga, kugura ama inite ya telephone no koherezanya amafaranga kuri telefone.
Ishyigikiwe na Accel, TCV hamwe na Leapfrog – Ibiro bikuru bya WorldRemit biherereye mu mujyi wa London mu Bwongereza, igakorera cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika, Canada, Afurika y’Epfo, Ubuyapani , Singapore, Ibirwa bay Filipine, Australia na New Zealand.
Ubu wakwakira amafaranga y’inshuti n’abavandimwe bari mu bice bitandukanye by’isi kuri Airtel Money yawe ukoresheje WorldRemit.
Twahirwa Umumarashavu Janat