Gen Evaristo Ndayishimiye, perezida mushya w’uBurundi (photo internet)

Gen Evaristo Ndayishimiye arahiriye kuyobora uburundi,politiki ya nkunzi na kana kamama, “icyorezo kubirabura, cyabuze urukingo, urekura ubutegetsi atarengeje imyaka 15 aba akenyutse,uyirengeje akabusigira samuragwa, ngiyo demokarasi twarazwe n’abakoroni, umuririmbyi ati “Afurika warababaye, Afurika warakubitse!”

Taliki ya 18 Kamena 2020, u Burundi bwanditse andi mateka CNND yiyongeje indi manda kuko icyahindutse n’amazina n’isura ariko intero n’inyikirizo ni yayindi. Gen Varisto Ndayishimiye ati “nje kugera ikirenge mucya Nkurunziza, nabonye igihe gihagije cyo kugira ibyo mwigiraho, yapfuye ntacyo ngikeneye kumubaza, irage yararinsigiye”

Kimwe mu byaranze amateka y’u Burundi, kuva ku ngoma z’abami nta mukuru w’igihugu wavuyeho wahiriwe n’ingoma y’umusimbuye, Umwami Mwambutsa IV Bangiricenge ntiyemerewe gutahuka ku ngoma ya Ntare V Ndizeye nubwo yari umuhungu we. Niyo mpamvu uhagarariye kiriziya gatorika mu Burundi yasabye ko impunzi zataha.

Umwami Ntare V Karoli Ndizeye yarishwe ku ngoma y’uwamusimbuye Michel Micombero nubwo bigeze gusangira ubutegetsi. Perezida Michel Micombero yarafunzwe ku ngoma ya Colonel Bagaza, afunguwe arahunga, atangiye gusaba gutaha, Perezida Michel Micombero apfa urupfu rutunguranye bacyura umurambo.
Kuva u Burundi bubonye ubwigenge, bwayobowe n’abaperezida 8. Barindwi barapfuye, 3 bakiri ku butegetsi, mu gihe 4 bari batakiyobora, batanu baguye mu mahanga mu gihe 2 bapfiriye mu gihugu. Biragoye kumenya neza umubare wabishwe n’urwikirago, 5 bashyinguwe mu gihugu, undi ntakanunu kaho umurambo wajugunywe.

Twibutse ko u Burundi bwabonye ubwigenge kuya 1 Nyakanga 1962 buyobowe n’Umwami Mwambutsa IV Bangiricenge, ayoboye imyaka itatu gusa, mw’ijoro ry’uwa 18 rishyira uwa 19 Ukwakira 1965, ingoro y’umwami yagoswe n’abasirikare bashaka ku mweguza, ararusimba atabarwa n’abandi basirikare batari bahuje umugambi n’abamugabye igitero simusiga, yagiye mu Buswisi aho yagumye kugeza ahiritswe ku ngoma ku wa 08 Nyakanga 1966, ubuhunzi bumufatanya n’uburwayi kugeza atanze byose bigirwa ubwiru. Yatanze adasubiye kubona u Burundi ku wa 26 Mata 1977 i Genève mu Buswisi, ari naho yashinguwe mw’irimbi ry’i Meyrin.

Kuwa 08 Nyakanga 1966, Umwami Mwambutsa IV Bangiricenge yazunguwe n’igikomangoma samuragwa Karoli Ndizeye ashyigikiwe n’abasirikare bari bayobowe na Capitaine M.Micombero, Umwami Mwambutsa IV Bangiricenge yapfanye intimba ntiyongeye gusubiza amaso inyuma ngo akandagire mu gihugu cyamubyaye kuko bamwiciye abana aribo Ludoviko Rwagasore na Karoli Ndizeye, bamunyaga amatungo, bamwambura iteka ry’umwami, ni nayo mpamvu yatumye agenda yanditse ko atifuza gushyingurwa i Burundi. 2012 Leta y’Uburundi yasabye gutahukana umugogo w’umwami Mwambutsa barabyemererwa bawushyira m’ubuhukiro, aho yaguye mu Suisse, amara igihe kirekire ngo asubizwe mugihugu kugirango ashyingurwe bwa kabiri. Umwami Mwambutsa IV Bangiricenge yari yavutse ku wa 13 Werurwe 1911, yatanze ku afite imyaka mirongo itandatu n’itandatu y’amavuko kuko yatanze kuwa 26 Mata 1977.

Umwami Ntare V Karoli Ndizeye (photo internet)

Uwayoboye igihugu wa kabiri ni Umwami Ntare V Karoli Ndizeye. Umuganwa Ndizeye yari umuhungu w’Umwami Mwambutsa IV Bangiricenge, akaba na murumuna w’Umuganwa Ludoviko Rwagasore kuri se. Umuganwa Karoli Ndizeye yafashe ubutegetsi ku wa 08 Nyakanga 1966 afatanyije n’abasirikare bari bayobowe na Capitaine M. Micombero.

Ku wa mbere Nyakanga 1966, Karoli Ndizeye yimitswe nk’umwami w’Uburundi kw’izina rya Ntare wa gatanu. Yimitswe ashigaje amezi abiri ngo yuzuze imyaka 19 y’amavuko. Ku wa 28 Ugushyingo 1966, mu gihe yari mu rugendo i Léopoldville (Kinshasa) mu gihugu cya Congo, Umwami Ntare V Karoli Ndizeye yahiritswe n’abasirikare bari bayobowe na Capitaine Michel Micombero. Nyuma yaho Karoli Ndizeye yahungiye mu gihugu cy’Ubudage, ubwo nawe asanga se mu buhungiro, iminsi y’ubuzima yarangije m’ubuhungiro yakoraga mu nganda zicuruza intwaro.

Muri Werurwe 1972, yaje mu rugendo rw’akazi muri Uganda Umwami Karoli Ndizeye, agambanirwa na Perezida Idi Amin Dada amwohereza ku mayeri mu biganza bya Prezida Michel Micombero i Bujumbura, afatirwa ku kibuga k’indege ahita ajyanwa gufungirwa mu ngoro y’i Gitega. Igihe hatangiraga ubwicanyi bwo mu 1972 ku wa 29 Mata, bwahawe izina rya Ntega na Marangara, Umwami Ndizeye yajyanywe mu nkambi y’abasirikare (bataillon commando) bamwica bamusogose n’icyuma, bamurasa n’urufaya rwamasasu, nkuko bivugwa.

Umugogo w’umwami ntiwigeze uboneka aho watawe, bamwe bavuga ko yahambwe mu cyobo rusange hamwe n’inyeshyamba zateye icyo gihe, abandi bavuga ko umugogo wajyanywe ku ngorofani bawujugunya mu cyobo cy’umusarani hafi ya gereza nkuru ya Gitega. Umwami Ntare V Karoli Ndizeye yavutse ku wa 02 Ukuboza 1947, yatanze afite imyaka 24.

Perezida Michel Michombero (photo internet)

Uwagatatu wayoboye u Burundi ni Capitaine Michel Micombero, kuva ku wa 28 Ugushyingo 1966 kugeza ku wa mbere Ugushyingo 1976. Niwe wahiritse ingoma ya cyami ahita ayobora igihugu yitwa Perezida wa republika.
Igihe ahiritswe mu 1976 yabanje gufungirwa mu ntara ya Ngozi, nyuma baramurekura ahungira muri Somaliya. Muri icyo gihugu cy’Ubuhungiro, Perezida Micombero yahise yiga kaminuza ibijyanye n’ubukungu. Arangije amashuri mu 1982, Perezida Micombero yasabye kugaruka i Burundi akiberaho ubuzima busanzwe, ntiyifuje kujya mu bihugu nka Algeria byifuzaga ko yajyayo akigisha muri kaminuza. Burya koko ishyari ngo n’ishyano Perezida Bagaza ntibyamushimishije, ndetse ashya ubwoba ko ashobora kumuhirika.

Muri Nyakanga 1983, Perezida Micombero yararwaye ajya mu bitaro bya gisirikare by’i Mogadishu muri Somaliya. Ntibyatinze Kuwa 16 Nyakanga 1983,umutima wa Prezida Micombero warahagaze bitunguranye (arrêt cardiaque). Ubuzima bugera ku iherezo, inkurumbi itaha I Burundi asanga ikuzimu Umwami Mwambutsa na Ndizeye. Akawamugani ngo ntugapfe ntibamo urutsiro, abishongora bati “umugabo yatutse undi ngo uragapfa”, undi amushubje ati “ngaya imbwa izansangayo”

Ubutegetsi bwa Bagaza bwabanje kwanga ko umurambo wa Perezida Micombero uzanwa i Burundi, ku bwa mbuze uko ngira burabyemera, iteka riratangwa ashyingurwa n’abantu bakeya iwe muri komine Rutovu mu ntara ya Bururi. Byatumye haduka igihuha gikomeye ko Prezida Micombero yahawe uburozi biciye mu rushinge yatewe kandi ko byakozwe n’inzego z’iperereza rya Perezida Bagaza.
Perezida Michel Micombero watabarutse yari yaravutse ku wa 26 Kanama 1940, yapfuye ku wa 16 Nyakanga 1983 ku myaka 43, aba umukuru w’uBurundi wa kabiri uguye ishyanga.

Perezida Jean-Baptiste Bagaza
(photo internet)

Uwakane wategetse u Burundi ni Colonel Jean-Baptiste Bagaza ku wa mbere Ugushyingo 1976 kugeza ku wa 3 Nzeri 1987. Mu gihe yari mu rugendo muri Canada mu kwezi n’umwaka yafatiye ubutegetsi yahiritswe n’abasirikare bayobowe na Major Petero Buyoya. Kuva icyo gihe, Jean-Baptiste Bagaza yabaye mu buhungiro mu gihugu cy’Ubuganda na Libiya mbere yo gutahuka i Burundi mu 1993 ku ngoma ya Perezida Ndadaye.

Perezida Petero Buyoya
(photo internet)

Aho Perezida Buyoya agarukiye ku butegetsi mu 1996, Prezida Jean-Baptiste Bagaza yabayeho nabi igihe kitari gito acungishijwe ijisho (résidence surveillée), yongeye kugira agahenge ku ngoma ya Domitien Ndayizeye na Petero Nkurunziza. Perezida Jean-Baptiste Bagaza yahitanywe n’urw’ikarago, apfira mu bitaro i Bruxelles mu gihugu cy’ububirigi ku wa 04 Gicurasi 2016. Perezida Bagaza yashyinguwe mu cyubahiro n’abarundi muri Gicurasi 2016 i Bujumbura. Jean-Baptiste Bagaza yavutse ku wa 29 Kanama 1946 mu Rutovu mu ntara ya Bururi, akaba yarapfuye asigaje amezi atatu ngo yuzuze imyaka 70, nawe aguye ibwota masimbi mu gihugu cyakoronije u Burundi.

Perezida Melchior Ndadaye
(photo internet)

Nyamugigima agasema Ku Mwami”.

Uwagatandatu ni Melchior Ndadaye wayoboye u Burundi, kuva 10 Nyakanga 1993, kugeza ku wa 21 Ukwakira 1993. Umusi wa nyuma w’ubutegetsi bwe, yiriwe mu nama, bakiyirimo habaho umutingito nuko umwe mu bategetsi baraho abwira bagenzi be ko umutingito uba ukungurira u Mwami nkuko abarundi babivuze ngo “Nyamugigima agasema Ku Mwami”.
Igicuku kinishye ahagana saa munani z’ijoro niho bombe zatangiye kumvikana mu mugi wa Bujumbura, umukuru w’igihugu n’umuryango barahunga basohoka mu ngoro ye, yaraswagaho urufaya,bamucanyeho umuriro n’inkuba za blinde, arahunga ariko burya ntawurusimbuka rwamubonye.

Bivugwa ko yagambaniwe n’umwe mu bamuhungishije, agwa mugico cya Buyoya na Bikomagu ataragera aho yajyaga, yicirwa mu nkambi y’abasirikare Bataillon Paracomando mu mugi wa Bujumbura, yicwa urwagashinyaguro n’abanyapolitiki bagenzi be . Urupfu rwe rwakurikiwe n’imeneka ry’amaraso menshi, aho umujyi wa Bujumbura wigabijwe n’insoreresore, zimwe ziyita aba sans echec, naba sans defaite, Ngagara, Cibitoke, Rohero, Mutakura na Kinama, Bukirasazi na Buterere. Imirambo barayararika, barasahura birangiye nabo basubiranamo baricana.

Mu Ukuboza 1993, Perezida Melchior Ndadaye na bagenzibe bashyinguwe ahitiriwe incungu za demokarasi hafi y’ingoro yabayemo nk’umukuru w’igihugu mu mugi wa Bujumbura, ari nayo ngoro y’Umwami Mwambutsa, Perezida Melchior Ndadaye yavutse ku wa 28 werurwe 1953, yapfuye ku myaka 40 n’amezi 7.

Perezida Cyprien Ntaryamira (photo internet)

Cyprien Ntaryamira yabaye uwa karindwi wayoboye u Burundi, kuva ku wa 05 Gashyantare kugeza ku wa 06 Mata 1994, igihugu cyari mu gihe kitoroshye ndetse no mu karere. Kugirango arahire itegeko-nshinga ryabanje guhindurwa kubera amatora y’abanyagihugu bose atashobokaga.

Ku wa 06 Mata 1994, Perezida Ntaryamira yagiye Arusha muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu yasabaga Perezida Juvenal Habyarimana w’uRwanda ngo ashyire mu bikorwa amasezerano yitiriwe Arusha mu mishyikirano na FPR ku wa 4 Kanama 1993, inama irangiye burya koko ngo inzira ntibwira umugenzi, azana na perezida Juvenal Habyarimana mu ndege ye, ngo bagende bayaga wa mugani w’abarundi, siko byagenze ubwo indege yiteguraga kugwa yarashweho misile ebyiri inkuru mbi itaha i Burundi, maze u Rwanda rucura umwijima n’imiborogo, jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda iratangira, abayiteguye banywa amaraso iminsi ijana irangira igihugu gicura imiborogo.

Perezida Ntaryamira n’abaminisitiri babiri bari kumwe nawe bashyingurwa i Bujumbura mu kibanza cyitiriwe incungu za demokarasi. Perezida Cyprien Ntaryamira yavukiye i Mageyo muri komine Mubimbi ku wa 06 Werurwe 1955, yitabye Imana ku myaka 39, aba uwa kane waguye ishyanga azize impanuka yahitanye Gen Maj Juvenal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda.

Nyakwigendera perezida Pierre Nkurunziza
(photo internet)

Uwa cumi uyoboye uBurundi agapfa akiri k’ubutegetsi ni Perezida Petero Nkurunziza washoje ubuzima bwe ku isi kuwa 8 kamena 2020 i Karusi, nyakwigendera ni mwene Eustache Ngabisha, yavukiye Ngozi ku wa 18/12/1964 se wa nkurunziza akaba umuhutu w’umutima, inshuti y’igikomangoma Louis Rwagasore kuva 1960 yinjira muri UPRONA aho byamuhesheje kuba umwe mu Nteko Nshingamateka y’uburundi, 1965 aza kuba guverineri w’ w’Intara ya Ngozi na Kayanza, mugihe cy’amagume y’abarundi muri 1972, Eustache Ngabisha yiciwe muri cachot ya Ngozi anigishijwe karuvati.

Twibukiranye abaperezida b’uBurundi bakiriho, ni Petero Buyoya, Sylvestre Ntibantunganya na Perezida Domitien Ndayizeye, tutibagiwe Francois Ngeze wayoboye iminsi itandatu kuva 21 kugeza ku wa 27 Ukwakira 1993, agasimburwa na Sylivie Kinigi wa UPRONA wayoboye ari minisitiri w’intebe akaba na perezida icyarimwe kuva 27 Ukwakira yegura ku wa 5 Gashyantare 1994. Aha naho abarundi bagize uruhererekane rw’umubare umunani wagarutse mu kwimika, gutanga kw’abami mu Burundi na perezida wa nyuma, aho usanga abasimburanye bafungwa, bagahunga cyangwa se bakicwa. Impinduramatwara idashingira kubyiza byagezweho, ngo ikosore ibitagenda buri wese yubahe ibitekerezo by’abandi, imariye iki abayihabwa ?!!!

Mpariye abasomyi.

Mont Jali News

Author

Umusozi Jali