Yego ntagushidikanya, Nkuruzinza urupfu rwe ntirwamutunguye yagize ati “mambo kwisha” ubwo yari mugiterane cyo gushimira Imana yumvaga odeur y’urupfu muri we !!!
Perezida wa cumi mu kuyobora U Burundi ni Petero Nkurunziza yafashe ubutegetsi muri Kanama 2005 atowe n’inama nshingamateka na nkenguzamateka, yakomeje kuyobora igihugu mu gihe cy’imyaka 15 kugeza ku wa 08 Kamena 2020 umunsi yaryamiye ukuboko kw’abagabo mu bitaro “Natwe Turashoboye” by’i Karusi.
Niwe mukuru w’igihugu wayoboye U Burundi igihe kirekire kuva bwabona ubwigenge.
Petero Nkurunziza yapfuye urupfu rutunguranye ku wa 08 Kamena 2020, urupfu rwe ruvugwaho byinshi. Ku musi wa 6 Kamena, Perezida Nkurunziza yinjiye ibitaro, mu gitondo cyo kuwa 8 Kamena amakuru y’incamugongo aracicikana ko yitabye Imana n’urupfu rutunguranye.
Bamwe bati Perezida Nkurunziza yaba yishwe n’icyorezo cya koronavirusi, abandi ngo n’amarozi. Leta y’Uburundi ihamya ko yishwe n’umutima wahagaze bitunguranye nkuko byavuzwe kuri Perezida Micombero.
Ntawuzi ukuri uretse Imana n’abaganga bamuvuye, abandi bati “kuzatinda kumenyekane!”
Perezida Petero Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964 i Buye mu ntara ya Ngozi, yitabye Imana ku myaka 55 asize umugore n’abana.
Igihe azashyingurirwa ntibiramenyekana ariko amakuru ahwihwiswa nuko azashyingurwa mu kibanza cyagenewe umusirikare waguye k’urugamba I Bujumbura ndetse hakaba hatangiye gutegurwa.
Ese abarundi bamwibukira kuki?
Abaganiriye na Mont Jali News bayitangarije ko bamwibukira kuguca bugufi, gukunda gusenga n’imikino ngorora mubiri, ko yabaye perezida utaratinyaga kwirekura yishimye byagiye bigaragara mu biterane by’amasengesho, ndetse byagoraga cyane abashinzwe k’umurinda, ubuzima bwe yari yarabushyize mu biganza by’uhoraho, bitandukanye n’ibitinyiro abandi ba perezida bagaragaza mu bijyanye n’umutekano wabo.
Ikindi bagarutseho nuko muri politiki yagerageje icyo yarashoboye kuko ntarwango yarafitiye abarundi, ntawe yarafite yarwanya kuko yarafite amaraso avanze ku babyeyi bombi, se umubyara nyakwigendera Minani yari umuhutu, naho nyina akaba yari Umututsikazi. Mu buzima bwa politiki ntawubura umwanzi cyane iyo hari ibyo utumvikanyeho n’abo mwasangiye urugamba, iyo mutandukanye bakurega byinshi : igitugu, kwigwizaho ubutunzi, yewe no gutonesha, ibyo bikaba ari nyarusange nta byera ngo de! Imana imuhe iruhuko ridashira niba haraho atagenjeje neza, Uwiteka azamwibukire ku byiza yakoze, amworohereze aho yagenze nabi, umuryango we n’abarundi bakomeze kwihangana.
Mont Jali News