Maire Kayitesi Alice

Maire Kayitesi Alice Ati “Kugeza ubu nta muturage uragira ikibazo ngo yegere ubuyobozi abure uko afashwa .Ariko kandi abaturage bacu si nkabo mu mugi tugira amahirwe yo kuba dufite igice kinini cy’ubuhinzi, umuntu ashobora kuba yakoraga ako kazi ariko atariko gusa atezeho amakiriro.
Ikindi kandi umuco wo kwizigamira nawo abaturage barawutojwe kandi barimo kugobokwa n’ubwo bwizigame. “Ikijyanye na stock rero ntayo dufite kuko ntayo twasabye, turabona abaturage bacu bashobora gufashwa na bagenzi babo”
Iminsi ibaye 11 icyorezo cya CORONAVIRUS kibica bigacika ku isi mu Rwanda harabarurwa abarwayi 75 nkuko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ryo kuwa 31 werurwe 2020, u Rwanda rukaba rufite amahirwe nubwo hagaragaye abarwayi nta wurahitanwa na COVID -19, bitewe n’ingamba igihugu cyafashe zikubiye mu mabwiriza atangwa mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, uhereye mu isibo.
Ubufatanye bugaragara mu nzego zose, ntibwasize imibereho myiza y’abaturage aho Umukuru w’igihugu yatekereje ku baturage badafite ikibatunga bitewe n’icyorezo cya CORONAVIRUS cyaje nk’iya gatera cyitura ku banyarwanda batunguwe, bituma imibereho yabo ihungabana cyane kubari batunzwe no gukora imilimo ya buri munsi banyakabyizi, abamotari, abayede, n’abandi batandukanye.

Mont jali News yaganiriye na Maire Kayitesi Alice imubaza aho gahunda yo gutanga inkunga y’ibiribwa igeze muri Kamonyi dore ko ba mutwarasibo banyuze mu baturage bandika abagezweho n’ingaruka kubera kutabasha kuva murugo bitewe n’amabwiriza ya GUMA mu RUGO.
Mont Jali News : Gahunda yo guha abaturage ibiribwa igezehe muri Kamonyi ahandi ko bigeze kure?
Mukurikije experience zirimo kugaragara mu mitangire y’ibiribwa hari ingamba mwafashe m’urwego rwo kurushaho kubinoza ?
Maire Kayitesi Alice : abaturage bafite ikibazo kidasanzwe barafashirizwa mu midugudu yabo, uwaba afite ikibazo kidasanzwe abimenyesha isibo abarizwamo agafashwa.
Mont Jali News: Bisobanura ko muri rusange ntabirigukorwa, listes bakoze ntabwo zitaweho?
Ba mutwarasibo listes bakoze bateganyaga ko uzagira ikibazo azajya kubamenyesha ko yaburaye cyangwa bazikoze kugira ngo hagaragazwe abafite ibibazo byo kubaho bakoraga ku munwa kuko bakoze; abanyonzi, abamotari, abacumbitsi, bacaga incuro?
Mu itangazo rya Minaloc rivuga abagomba guhabwa inkunga, n’ibiganiro bitambuka ku ma radio niko biteganywa cyangwa n’agashya ka Kamonyi? Hatagize ujya gufunguza mutwarasibo stock mwahawe zizakora iki cyangwa akato karangiye mu minsi 14 nkuko biteganijwe?
Maire Kayitesi Alice Ati, “Kugeza ubu nta muturage uragira ikibazo ngo yegere ubuyobozi abure uko afashwa. Ariko kandi abaturage bacu si nkabo mu mugi tugira amahirwe yo kuba dufite igice kinini cy’ubuhinzi, umuntu ashobora kuba yakoraga ako kazi ariko atariko gusa atezeho amakiriro.
ikindi kandi umuco wo kwizigamira nawo abaturage barawutojwe kandi barimo kugobokwa n’ubwo bwizigame.ikijyanye na stock rero ntayo dufite kuko ntayo twasabye.turabona abaturage bacu bashobora gufashwa na bagenzi babo.

Imyaka y’abahinzi bagemura mu mwisoko rya Bishenyi

Mont Jali News: Ntabutumwa bwihariye mwageza ku baturage ba Kamonyi muri ibi bihe ko byagaragaye ko harimo abatangiye kwangiza mu bishanga, urugero : umulima w’intoryi uri mugishanga cya Rugalika na Runda?
Maire Kayitesi Alice ati: “turasaba gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuyobozi ajyanye no kwirinda gukumira icyorezo cya COVID 19.
Mugihe Maire Kayitesi Alice atangaza ko abaturage ba Kamonyi bagira amahirwe kuko bafite igice kinini cy’ubuhinzi mu Karere ayobora , mu gishanga gihuza umurenge wa Runda na Sheri hatangiye kugararamo ibikorwa by’ubujura bw’imyaka aho abantu biraye mu mulima w’intoryi z’umuturage bazararika hasi, nk’inkuru dukesha BTN TV yo kuwa 31/3/2020.

Ikindi cyaciye abaturage ururondogoro n’uburyo hari gufashwa utugali tumwe nka Gihara na Ruyenzi bahereye k’urutonde rwakozwe n’isibo hagiye hatoranywa abaturage bafite ibibazo, mu gihe hari utundi tugali tutarafasha umuturage n’umwe kandi isibo yari yatanze urutonde rwariho abaturage hagati y’ijana, n’ijana mirongo itanu. abakurikira itangwa ry’ibiribwa baratangazwa n’uburyo bikorwa kandi bafite amakuru ko mu mirenge ndetse n’ikicaro cy’utugali harimo ibiribwa. Bitandukanye nuko Maire Kayitesi Alice avuga ko nta Stock zihari,niyo byaba bitatanzwe na Minaloc byaravuye kubafatanya bikorwa birahari bikwiye gusaranganywa abaturage kuko bahuje umubabaro, aho usanga banyakabyizi bamwe ndetse n’abakoraga imilimo yahagaritswe batagaragara kuri urwo rutonde nyuma yo ku rukurwaho hashingiwe kumpamvu zitazwi.

Inzego z’ibanze muri Kamonyi, zigaragaza ko abaturage benshi mu bahatuye umubare munini ari abahinzi kandi imirimo yabo yakomeje ntawukeneye ubufasha,abahingiraga amafaranga n’ubu baracyayahingira, abakoraga ubufundi basanzwe batuye imiryango yabo itunzwe no guhinga ibyo bakorera bikaba inyunganizi,ukibaza impamvu hakozwe urwo rutonde kandi Akarere kazi neza ntankunga gakeneye, ese abafatanyabikorwa batanze izo nkunga zizakoreshwa iki niba Kamonyi yihagije mubiribwa! Gihara na Ruyenzi barimo guhabwa imfanyo ntibatuye muri Kamonyi !

Abaturage baganiriye na Mont Jali News ati” ahari abantu ntihapfa abandi abaturage bose bafite ikibazo nibafungurirwe kuko barababaye” cyakora hari abaturage bamwe barimo kwihuza bagafasha abaturanyi babo, yewe n’ Imiryango yihutiye gufashwa n’ifite abana barwaye bwacyi bagiye guhabwa inyunganizi.Iritangwa ry’ibiribwa kandi ryagizwe ubwiru kuko hari nkaho listes zananiwe kumvikanwaho na komite ishinzwe gutanga izo nkunga zikaba zimaze gusubirwamo gatatu.

Muri rusange nubwo abaturage batuye Akarere ka Kamonyi igice kinini gitunzwe no guhinga kuburyo cya gemuriraga n’amasoko ya Kigali, nta kibazo cy’ibiribwa gifite nubu bakibasha gusagurira amasoko urasanga ntacyahindutse. impinduka ihari n’ukujya k’umurongo batarumva neza, gukaraba mu ntoki abaturage babigize ibyabo , abaturage bararema amasoko mu buryo busanzwe.( aha ni mw’isoko rya bishenyi)
Mu butumwa Maire Kayitesi Alice yatanze asaba abaturage gukurikiza amabwiriza aho buri wese asabwa gukuraba intoki inshuro nyinshi n’amazi meza, kubahiriza intabwe iri hagati y’umuntu na mugenzi, abacuruzi bakirinda kuzamura ibiciro. ariko abadafite impavu zikomeye baka GUMA mu RUGO kugirango birinde barinda imiryango yabo, abaturanyi CORONAVIRUS.

GUMA mu Rugo nicyo gisubizo gihamye cyo kwirinda COVID -19, icyorezo gifite ingaruka kubantu bose gihereye ku bihugu by’ibihange ku isi, iyi CORONA VIRUS yacecekesheje ishyanga, ariko u Rwanda rwayifatiye ingamba yo gukorera hamwe, maze ubuyobozi bw’igihugu burayicecekesha kuburyo nta munyawanda n’umwe wari watakaza ubuzima kubera CORONAVIRUS, bikaba byaravuye ku bwitange bw’inzego zinyuranye ,maze ubundi buri wese aho aherereye yubahiriza amabwiriza ya GUMA m’URUGO !!
Mont Jali News

Author

Umusozi Jali