EAV Mayaga n’ishuri ryisumbuye ryatangiye mu 1988 ryitwa APEMA (Association des Parents pour l’Education de Mayaga), ritangirira mu Mpinga ya Nyamiyaga ahitwa i Rwanika ubu hari inkambi yakira impunzi ya H.C.R mu cyahoze ari Komini Muyira muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo.
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, ishuri ryeguriwe Kiliziya Gatorika ku bwumvikane bw’ababyeyi n’ubuyobozi, amasezerano ashyirwaho umukono Kayihura P.celestin wayoboraga Komini Muyira na Nkurikiyumukiza Fidele, umuyobozi washyizweho na Minisiteri y’Uburezi icyo gihe nk’umuyobozi w’i kigo, k’uruhande rwa Kiriziya Gatorika hari Mgr Gahamanyi Jean Baptiste Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare.
Ababyeyi batangiza iri shuri rya E.A.V Mayaga bifuzaga ko ryaba ishuri ryigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, cyane cyane ko agace kamayaga kera cyane. Ni nayo mpamvu baryise Ecole Agri-Vétérinaire de Mayaga. Nyamara bitewe n’ibibazo byahato na hato, byatumye icyo kigo kigumana gusa icyiciro rusange kugeza 2012.
Muri 2012 cyabonye ishami rishya rya MEG. Iki kigo kizwiho gutsindisha cyane kuko bamwe mubakizemo bakora mu mirimo itandukanye mu gihugu, ndetse cyibarutse n’abapadiri babiri, umwe muribo ubu ayobora ishuri rya Christ-Roi i Nyanza (Padiri Jacques HAKIZIMANA).
Ubu E.A.V Mayaga imaze kuba ishuri ryabaye ubukombe rifite ibikorwa buri wese arebesha amaso akiha igisubizo, ubu ndetse mu kiciro rusange yatsindishishije mu buryo bushimishije 100%, ikaba yaraje mu bigo bya mbere mu Karere ka Nyanza.

Mont Jali News yaganiriye na Padiri Egide Niyomugabo umuyobozi mushya w’icyi kigo ; mu kiganiro kigufi yagize ati: « E.A.V Mayaga ni kigo cyiza kigendera ku ndangagaciro za Kiliziya, aho umwana wese yemererwa gusenga akurikije imyemerere ye, ni ishuri rifite abarimu binzobere, rifite kandi ibyumba by’amashuri 16 byo kwigiramo, hiyongeraho Smart Classroom, aho abana bafatira ifunguro, inzu ikorerwamo imirimo y’ikigo, icumbi ry’abakobwa n’abahungu ifite kandi ibibuga bya siporo bihagije na salle abanyeshuri bareberamo TV ; mbese si ikigo ni umuryango.
E.A.V Mayaga m’urwego rwo gufasha abana kubona ifunguro ryuzuye bafite imirima bahingamo ibihingwa ngandurarugo ndetse n’imboga zitandukanye. Bafite ubworozi bw’amatungo magufi, igikoma abana banywa mu gitondo kiba kirimo amata y’inka. Ku bufatanye n’ababyeyi basiga amafaranga mu buyobozi agashyirwa kw’ifishi umwana akajya ahabwa ibyo akeneye muri cantine.
Nyuma yo kwirebera ibikorerwa muri icyo kigo twasuye aho abanyeshuri barara, uburyamo bw’abakobwa n’abahungu bumeze neza.
Hari impungenge ko umuhanda wa kaburimbo uzava i burasirazuba ujya i Nyanza ushobora kuzahitana bimwe mu bice bigize icyo kigo, cyane amacumbi y’abanyeshuri niba ntagikozwe.
Tuganira n’umuyobozi w’ishuri yadutanagarije ko ubuyobozi bw’Akare ka Nyanza bwabamaze impungenge ko nta gikorwa remezo gisenya ikindi. Indi nzitizi twahasanze n’icumbi rishya ry’abakobwa ryagombaga kubakwa n’abyeyi muri Gicurasi 2019, ariko kubera kudahuza kubashinzwe kuzubaka uyu muhanda twavuze haruguru rikaba ritarubatswe

kuko bagombaga gutekereza icyemezo cy’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, na rwiyemeza milimo, kudafata umwanzuro kugihe bituma hazabaho ubucucike mu gucumbikira abana babakobwa mu itangira ry’amashuri 2020/2021 boherejwe na Leta bamaze kuhagera hafi ya bose.
Umuhanda ugera ku ishuri warangiritse kuva ku gasoro kugera ku Ishuri n’inzira y’umusaraba aho hakoramo coaster 1 umunsi wose bisaba abawukoresha kwifashisha Moto, Akarere gakwiriye kuwukora mugihe bagitegereje ko ushyirwamo kaburimbo.
Murwego rwo kurinda abana ihohoterwa bahura naryo, n’izindi mpanuka, ubuyobozi bw’ikigo bwafashe ingamba ko iyo abana bataha hakodeshwa imodoka zibafata kw’ishuri zibageza hafi y’iwabo aho baherekezwa n’umurezi muri buri cyerekezo batahamo.
Abanyeshuri baganiriye na Mont Jali News ( batifuje ko amazina yabo atangazwa) ku kibazo cy’ingengabitekerezo cyavuzwe cyane muri EAV Mayaga mu bihe byashize, bayitangarije ko basanga ibibazo byavugwaga mu kigo cyabo mbere byarakemutse kuburyo bumva ko bari mu muryango aho bafite umubyeyi umwe, Father, dore ko bahorana muri byose, ngo akabitangira birenze ubwenge bwa muntu, bati « rwose Musenyeri ntazamutware vuba » kuko tubona ari Messiah yatwoherereje ; turiga Bibiliya n’amasakramentu ababishaka barayahabwa, aratwigisha mu ishuri, atugira inama zitandukanye, dukinana basketblall, turasangira ifunguro atitaye ko ari umuyobozi, ukosheje aramuhana yakabya akamwoherereza ababyeyi .

Bakomeza bavuga iterambere bagezeho mu mwaka umwe gusa amaze ayobora EAV Mayaga, n’icyitegererezo kuri benshi ngo imyitwarire y’umuyobozi w’ikigo ituma bakwiha Imana bati « Musenyeri yagure iseminari, ntiwamenya ko ari Diregiteri tujyana gusarura ubunyobwa !! »
Bamwe mu bakozi b’ikigo twaganiriye batangarije Mont Jali News ko ibyo babona bihinduka biterwa n’umwuka mwiza uri mu buyozi bw’ikigo aho umwarimu n’umunyeshuri babana bagasangira byose, kuburyo n’ibibazo bibaye bishakirwa ibisubizo kinyuze bose, ati « twebwe tubeshejweho n’isengesho rijyanye n’igikorwa (Ora et Labora).»

Ubuyobozi n’abarezi icyifuzo cyabo muri rusange nuko ababyeyi barangiza inshingano zabo bishyurira igihe amafarana y’ishuri n’andi akenerwa m’ubuzima bw’ikigo n’umunyeshuri ubundi nabo bakazabazwa imicungire n’imikoreshereze yayo Padiri Egide ati « turifuza ko bakomeza kudufasha mu kwishyura cyane cyane amafaranga y’ishuri, kuko nta handi dukura imbaraga zo gufata abana neza atari muri school fees, kuko nta sambu dufite ihagije kuburyo twabasha guhingamo ibyo bakenera byose. Bityo turasaba ko badufasha muri ubwo buryo ibisigaye bakazatubaza uko yakoreshejwe (Accountability), byose bizashoboka k’ubufatanye bwa buri wese »
Abanyeshuri ba E.A.V Mayaga kandi bakora ibikorwa by’urukundo kuko nyuma y’amasomo bafasha abatishoboye bakabubakira inzu, ibi byose n’ukwigisha abana gukura bakunda igihugu no kugira ubumuntu.
Sibyo gusa kandi kuko gifasha n’abanyamayaga kubona aho bagurishiriza umusaruro wabo badahenzwe, bityo ubuzima bwabo bukaba bwiza kurushaho.
Twabibutsa ko iki kigo kimaze imyaka igera kuri 30 gitanga uburezi bufite ireme. Intego yacyo ni “ Ugusenga, Gufashanya n’Umurimo ” (Prière, Service, Travail).
Abatazi aho giherereye kiri mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira, Akagali ka Nyundo, Umudugugudu wa Mugali, muri Diyoseze Gatorika ya Butare.
Uturutse I Kigali ugana i Nyanza uviramo ku Gasoro na Mutende, ugakata iburyo ni nka km 15 km ugana i Muyira.

Mont Jali News

Author

Umusozi Jali