Turasaba ababyeyi kurangiza ishingano zabo kugira ngo bidufashe kwesa Imihigo twihaye mu ishuri rya E.A.V Mayaga!

EAV Mayaga n’ishuri ryisumbuye ryatangiye mu 1988 ryitwa APEMA (Association des Parents pour l’Education de Mayaga), ritangirira mu Mpinga ya Nyamiyaga ahitwa i Rwanika ubu hari inkambi yakira impunzi ya H.C.R mu cyahoze ari Komini Muyira muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Intara…