Mu mvura y’isuri yasambuye mbyinshi mu mugi wa Kigali no mu nkengero zawo, Polisi y’igihugu yaratabaye iyobora abagenzi n’imodoka kugirango ubuzima bwabo budahungabana, kubera imvura idasanzwe yaguye kuwa 25 Ukuboza 2019.
Nkuko bigarukwaho n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri Ukuboza 2019 yongeye kuburira abaturage begereye ahashobora kuboneka imyuzure, ndetse n’abakoresha imihanda nyabagendwa ica mubishanga bikikije umugezi wa Nyabugogo ko basabwe gukurikiza amabwiriza bahawe igihe harimo kugwa imvura nyinshi.
Mont Jali News yaganiriye n’umuvugizi wa Polisi yifuza kumenya imihanda yakwifashishwa mu gihe cy’amakuba, imvura itangiye kugwa kandi bigaragara ko ifite ubukana yagize ati “ubusanzwe Polisi y’u Rwanda iyo hari ibikorwa biteganyijwe hari imihanda ifungwa ntikoreshwe kandi bikamenyeshwa abaturage, ariko imvura nubwo yagiye ivugwaho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe ntumenya ngo iragwa saa ngahe n’agace iribugwemo, niyo mpamvu ntawavuga ngo umuhanda wakoreshwa n’uyu cyangwa uriya cyane ko iteganyagihe ritavuga ngo imvura iragwa Nyabugogo cyangwa ahandi. Gusa abasanzwe batwara ibinyabiziga bazi imihanda yo muri Kigali banyuramo, bityo Polisi nayo
ikohereza ibikoresho n’abashinzwe umutekano ahari ibibazo.
Mont Jali News yakomeje imubaza ikibazo cy’uko imihanda yose ihurira Nyabugogo kandi yose inyura ku nkengero za Nyabugogo, yagize ati “biragoye kuko imvura ikomeje na Nyabarongo ikuzura byasaba ko imodoka zihagarara ikibazo kigacyemuka,ntabwo twarebera ngo abaturage bagerweho n’ingaruka”
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda yakomeje gusaba abaturage ko bakubahiriza amabwiriza bahawe ku neza y’ubuzima bwabo n’imitungo yabo,kuko imvura yaguye yangije amazu 113, ihitana abantu 12 mu gihugu hose ndetse Hegitari 49 z’ imyaka zirengerwa n’isayo izindi zikushumurwa n’amazi y’isuri
Mu butumwa umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje kugeza ku banyarwanda muri rusange yagize ati “Ntiduhwema kubuza abantu kugama munsi y’ibiti, kuko inshuro nyinshi twagiye tubona abantu byagwiriye babyugamye munsi, byabaga biturutse ku muyaga mwinshi wabihuhaga bikagwa. Usibye n’ibyo kandi mu bihe by’imvura nyinshi, inkuba zikunda gukubita bene biriya biti by’ingazamarumbo bityo n’abari munsi yabyo zikabakubita.”
Abaturage baganiriye na Mont Jali News babonye uburyo polisi y’u Rwanda yatabaye, bishimiye ubwitange bagaragaje aho bemeye kwinjira mu nzarwe y’isayo, , yungamo ati “ twishimiye ko polisi ifite ibikoresho kabuhariwe mu gutabara abaturage asoza avuga ko ibikorwa birivugira intambwe imaze guterwa ari nziza naho ibisigaye ntawubuza inyombya kuyomba.
MONT JALI NEWS