Abanyamakuru 15 bahembwe bwa mbere mu irushanwa ry’inkuru zicukumbuye n’urwego rw’Umuvunyi.
Kuwa 20 ugushyingo 2019 Abanyamakuru 15 muri 30 bakoze amarushanwa ku nkuru zicukumbuye yateguwe n’urwego umuvunyi ku nshuro yambere.
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ikiganiro cyari gifite insanganya matsiko igira iti ”uruhare rw’itangazamakuru n’abanyakuru bakora inkuru zicukumbuye mu kurwanya ruswa”
Mukeshabatware Clement, Umuvunyi Mukuru w’ungirije ari kumwe n’abakozi b’urwego ayobora, Transparence International Rwanda, urwego rw’abanyamakuru bigenzura R.M.C, n’inama nkuru y’itangazamakuru M.H.C baganiriye n’abanyamakuru, batandukanye bakorera Radio, Televiziyo,kuri murandasi, n’abandika.

Ibyagarutsweho muri rusange n’uruhare rw’umunyamakuru ku nkuru zicukumbuye mu kurwanya ruswa, aho Mugisha Emmanuel yagaragaje ko itangazamakuru rifite ubushake bwo gukora,ariko bakagira imbogamizi mu bikoresho,ubushobozi, no kugera ku nkuru icukumbuye.

Ibi kandi byagarutsweho na Denise Kanzayire umuyobozi mu nama Nkuru y’itangazamakuru ko bagerageza kubaka ubushobozi,ariko amikoro yo adahagije,ubu bafite icyerekezo ko abafatanya bikorwa bafite aho bahurira n’igikorwa giteganyijwe bakwiye kujya bashyiraho akabo.

Yatanze urugero ko ku kibazo cyo kurwanya ruswa hifashishijwe amakuru acukumbuye ko bazajya begera inzego zibifite mushingano zabo. Uburyo bwo kugera ku nkuru, hibukijwe itegeko ritanga uburenganzira mugutanga amakuru, ariko aha abanyamakuru bagaragaje ko bikigoranye aho ujya gushaka amakuru ugasanga itegeko rikuzitira mu ngingo zimwe ku makuru wemerewe,hiyongeraho ko nuwanze gutanga amakuru nta tegeko rimuhana, Mugisha Emmanuel yagaragaje ko n’igika cyagaragazaga ibihano uwanze gutanga amakuru yahabwa bagikuye mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Bikaba bisa nkaho ari ugukingira ikibaba ibifi binini,aho umunyamakuru akora icukumbuye ikaba yamuviramo ingaruka, umukoresha we akamwihakana, m’urwego rwo kurengera inyungu ze , icyo gihe ukuri gusimburwa n’indonke.

Uhagarariye Ibihugu byunze ubumwe bw’Uburayi (hagati).

Kajangana Jean Aimé biri mu nshinganoze k’urwego rw’umuvunyi kuri iki kibazo yakuyeho impungenge agaragaza bimwe mu bibazo bakemuye, atanga urugero k’umunyamakuru Byansi, ati” nubwo byagoranye amakuru warayahawe.

Yongeye kwibutsa ko umunyamakuru atari umugenzacyaha ati namwe ntimuri miseke igoroye, ntimuri shyashya, ugenda ushaka amakuru utayabona uwo mwanya ukumva ko bayakwimye. Kandi itegeko rigena amasaha 48, Nyuma y’ikiganiro, hakurikiyeho gutanga ibihembo, ku banyamakuru bakoze amarushanwa ku nkuru zicukumbuye, uwari uhagarariye RGB wari mu kanama kakoze ijonjora yasobanuye ingingo 7 zashingiweho mu gutanga ibihembo, atangaza ko harushanyijwe abanyamakuru 30 biyandikishije hatsinda 15 mu byiciro bine.radio,televiziyo, murandasi, n’abandika.

Bose bahembwe ibikoresho birimo ibifata amajwi, ibifotora ,Camera zifata amashusho,na iPad. Bashishikariza abanyamakuru kwitabira amarushanwa azajya ahora aba kuko ubwitabire bwabaye igitonyanga mu Nyanja.

Umuvunyi Mukuru wungirije yagize icyo asaba abanyamakuru ati ”Abanyamakuru mufite imbaraga zikomeye kuko mukunze kugaragazwa nk’Ubutegetsi bwa kane bivuze ko mufite imbaraga, bityo rero tukaba tubasaba ubufatanye bukomeye muri uru rugamba rutoroshye rwo kurwanya ruswa, turashishikariza abanyamakuru kwitabira gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa kuko zidufasha natwe nk’Urwego rw’Umuvunyi mu gutahura ahari ibyuho bya ruswa.”

Muri gahunda yo kuzuzanya n’itangazamakuru,Urwego rw’Umuvunyi rwatangije gahunda ihamye yo kugirana amasezerano y’Imikoranire n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda hagamijwe guhanahana amakuru kuri Ruswa, ahashobora kuboneka ibyuho bya ruswa.

Nubwo bafite ubushake bwo gukorana n’itangazamakuru iyi mikoranire irakemangwa kuko n’ubundi usanga abanyamakuru cyangwa ibitangazamakuru bihabwa amasezerano ari bimwe bidahinduka.

Abanyamakuru bigenga bagatumirwa mu nama,bakayaga amasigara kicaro ,ayo masoko agahabwa ibigo bya Leta n’ibyahafi,bamwe bati ahubwo mbere yo kurwanya ruswa, basanga n’abanyamakuru bakenewe kurenganurwa, ruswa y’ubwikanyize nayo igasuzumwa hagati y’itangwa ry’amasoko mu bigo bimwe biva muri Leta byinjira aho bivuye. Ubushake bwo gukora inkuru zicukumbuye burahari nubwo bigoye, bahawe ubushobozi byose byagerwaho.

Mont Jali News

Author

Umusozi Jali