Kariningabo Isabelle

Ihohoterwa rikorerwa abana n’abangavu ubuyobozi bwa RIB Bwerekejeyo urumuli,kuko uwububa abonwa n’uhagaze
Kalihangabo yavuze ko “Urwego rw’ubugenzacyaha rutazihanganira na rimwe ibi byaha by’abasambanya abana n’abangavu ku gahato, ikindi ni ugusaba abagabo gushishikariza abantu bose kumenya ko iki cyaha gikomeye kandi abagihishira n’abahoza ku nkeke abagikorewe bateganyirijwe ibihano.
Kaliningabo Isabelle Umuyobozi Mukuru wungirije wa R.I.B yakigarutseho,kuwa 20 Ugushingo 2019 yihanangiriza umuntu utinyuka kurebesha umwana “ amaso mpuzabitsina” akwiye kubona amapingu n’imageragere,yakuriye abagabo inzira ku mulima ababwiraicyo itegeko ribateganyirije Itegeko ko gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.akomeza avuga ko Iyo byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa naho iyo byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu.yanagarutse kubagerageza guhishira abakoze ibyaha byo guhohotera abanako nabo itegeko ribatunga urutoki.
Hashingiwe ku mibare yatanzwe n’Ubushinjacyaha Bukuru usanga RIB yarakiriye ibirego mu mwaka wa kuva muri 2016/2017 yakiriye 2091, muri 20 17/2018 yakira 3060 kugeza 2018/ 2019 yakiriye ibirego 3512.Nkuko Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17,337, mu 2018 baba 19,832, naho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15,696.

Kuwa 5 Ugushyingo 2019 inkuru dukesha igihe, mu Ngoro ishingamategeko hatangizwa umwaka w’ubucamanza 2019/2020 Mutangana Jean Bosco, Umushinjacyaha Mukuru yamuritse ibirego bakiriye mu myaka itatu ishize ku ihohoterwa rikorerwa abana n’abangavu muri 2017/2018 hinjiye 2996 mu mwaka wa 2018/2019, bariyongereye haboneka ibirego 3363 akaba yakomeje asobanura ko dosiye zakozwe ,99% kuko hakozwe 3350 bakabitsinda kuri 93.7% .

Kuri uwo munsi Perezida Kagame Paul yavuze ko ibyaha byo guhohotera abana bizamurirwa ibihano, ashimangira ko inzego zikomeje kunoza imikorere yazo ariko ko ibyaha bimwe bikomeje kwiyongera, hakwiye kureba icyakorwa mu rwego rw’ibihano. Ubushinja cyaha bukaba bwaratsinze harimo n’ibirego byo guhoza uwo bashakanye ku nkenke ubushinjacyaha Bukuru bwakiri ibirego 1601, bukaburana 1599.
Ubushinjacyaha buvuga ko imanza zo gusambanya abana buzitsinda hejuru ya 80%. Uhereye mu 2017/18, imanza zasomwe ni 1355, habonetsemo abakatiwe 1109 harekurwa 246, hasomwa imanza 1480, ubushinjacyaha butsinda 1168.

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika-JeanBosco Mutangana

Mu gihembwe cyo gutangiza umwaka w’ubucamanza,

Perezida Kagame Paul yagize ati” Ntabwo nirirwa nsubiramo uburyo bw’imanza zitandukanye, ibyo bibazo byavuzwe, iz’ubutane zikomeje kwiyongera, izo guhohotera abana batoya, usibye ko n’abakuru badakwiriye guhohoterwa, ariko iyo byageze ku bana byo biba byarushijeho kuba bibi. Numvise ibintu byinshi. Hari imibare yazamutse, hari ubushobozi bw’ubucamanza buca imanza nyinshi kurusha uko byagendaga mbere zikava mu nzira, ariko nagira ngo nongereho icya gatatu.”
“Iyo umubare wazamutse, uburyo bwo kwihutisha imanza nabwo bukaboneka, nakongeraho icya gatatu: Sinzi niba no mu bihano bidakwiye kongera uburemere, nabyo byafasha. Ubucamanza bukora neza, ariko ntabwo gukora neza gusa byaduhaye kurangiza ikibazo . Ndumva dukwiriye no gukaza, kwerekana ko tutabyishimiye ko byagenda gutyo. Ibyo nabyo ndabirekera ababishinzwe, ubwo mwabitekereza mukareba niba bitafasha”.

Kaliningabo Isabelle yakuriye abagabo inzira ku mulima!

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RIB yakigarutseho kuwa 20 Ugushingo 2019 yihanangiriza umuntu utinyuka kurebesha umwana “ amaso mpuzabitsina “ akwiye kubona amapingu n’imageragere, yakuriye abagabo inzira ku mulima ababwira icyo itegeko ribateganyirije ko gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Akomeza avuga ko Iyo byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa naho iyo byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano ni igifungo cya burundu.
Iyo byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu.yanagarutse kubagerageza guhishira abakoze ibyaha byo guhohotera abanako nabo itegeko ribatunga urutoki.
Yihanangirije abagifite iyo ngeso, mu nama nyungurana bitekerezo, k’uruhare rw’umugabo mu kurwanya isambanwa ry’abana,yahuje inzego zifite inshingano ubutabera,kurengera ikiremwamuntu (CLADHO) bahuriye I Kigali kuwa 19 Ugushyingo 2019. Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango zigaragaza ko kuva mu 2016 kugeza muri Kanama 2019,abangavu basaga ibihumbi 70 basambanyijwe banaterwa inda.

Agapfa kaburiwe n’impongo!

Iyi nama yateranye mu gihe kuwa 13 Ugushyingo 2019 haraburanishijwe mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo I Muhanga m’Urukiko Rwisumbuye urubanza rwa Nsengimana Jean Maurice, wari umwalimu ku ishuri ribanza rya Top care Academy riherereye m’Umudugudu wa Kabasanza Akagali ka Gihara Akarere ka Kamonyi gukorera ishimisha mubiri ku banyeshuri yigishaga 10 bari munsi y’imyaka 15, nkuko byatanzwemo ubuhamya n’abana ubwabo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga kuwa 18 Ugushyingo 2019 mu bushishozi bwarwo rukaba rwarasanze ubujurire bwe ntashingiro bufite akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi mirongo itatu.
Hashize iminsi ikibazo cy’abangavu bahohoterwa bagatwara inda zidateganyijwe mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda,abana bari munsi y’imyaka 15, bakorerwa ibyamfurambi n’abarimu mu mashuri abanza,hakiyongeraho agahoma munwa k’ababyeyi basambanya abana bibyariye.

Mu kunganira aba bana bahohoterwa Me Kavaruganda Julien, uyoboye Urugaga rw’Abavoka,yatangaje ko bafite abunganizi 30 bafasha abana mu mategeko bakaba bamaze kunganira abana 2450 ku bufatanye na Ministeri y’ubutabera.

Buri wese asabwe kuba ijisho rya mugenzi we mu kurengera abana.

MontJali News

Author

Umusozi Jali