Umuhigo w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha n’uguha abaturage serivisi nziza ( R.I.B ) ikabasanga aho batuye ikabigisha , bakitandutakanya n’icyaha, kuwa 6 Ugushyingo 2019 yagiye mu karere Kamonyi Umurenge wa Kayumbu ndetse hiyongeraho na Nyarubaka bahabwa ijambo ngo bavuge ikibari k’umutima binigure bahabwe ubutabera, ndetse barusheho gusobanukirwa n’inshingano z’Urwego rw’ubugenzacyaha rwa basuye bamenyereye ku izina rya RIB, muri kayumbu Akagali ka Busoro umudugugu wa Nyabuhoro igikorwa cyo kwegereza abaturage serivisi z’ubugenzacyaha cyitabiriwe n’abaturage bingeri zose, aho bishimiye kwakira Rubagumya Methode, umuhanga Mu Mategeko (Legal Specialist), Uwambaye Emerita umuyobozi wa RIB mu Karere ka Kamonyi, na Prisca Uwamahoro umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.
Uwamahoro Prisca yatanze ikiganiro cyo kurwanya ruswa n’akarengane, asaba by’umwihariko umuturage kuba ijisho rya mugenzi we kuko ruswa ari imungu k’ubukungu bw’igihugu, bigatuma habaho imiyoborere mibi abaturage binubira ubuyozi, imibireho y’abaturage igasubira inyuma kuko ntamajyambere yabaho ruswa yarahawe intebe, iki gikorwa cyahuriranye na gahunda y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukomeje kwegereza abaturage serivisi nziza , itisinda ry’abagenzacyaha baturutse ku rwego rw’igihugu, n’abasanzwe bakorera mu karere ka Kamonyi baganira “Icyaha icyaricyo n’Uburyo bwo kugikumira”.
Rubagumya Methode wari uyoboye itsinda rya RIB yakomeje asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kandi bakagaragaza ibyaha bikorerwa aho abatuye mu rwego rwo kubikumira, kuko aribo bigiraho ingaruka.
Abaturage bamaze gusobanurirwa icyaha icyaricyo n’uburyo bwo kugikumira, bagaragaje ko ku gasanteri ka Karambo, inzego z’ibanze zifatanyije na R.I. B bakwiye kuhashyira imbaraga kuko hagaragara ubusinzi bukorwa ku munsi w’isoko, hakongerwa irondo kuko abarikora badahagije hari abantu bane gusa, abagore baho bagaragarije R.I. B ko idakwiye kwibanda ku ihohoterwa rikorerwa abagore gusa, n’abagabo bagowe, hari bamwe muri bagenzi babo bazengereje abagabo kubera ubusinzi.
Bifuza ko inzego z’ibanze ndetse kugera ku karere babyitaho, ubusinzi mu miryango myinshi butuma imiryango isenyuka, ari naho hakurizamo impfu za hato na hato kubashakanye abana bakaba imfubyi, abasigaye bakarwara bwaki, uyisimbutse akagwingira bigahinduka umutwaro kuri Leta
Mont Jali News.