Koperative ifite ikicaro ku Ruyenzi, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, Intaray’Amajyepfo, igizwe n’abanyamuryango 304 nkuko byatangajwe na Perezida wayo Munyakayanza Andereya ubwo hateranaga inama rusange kuwa 30 Ukwakira 2019 itegeganywa n’iteka numero 2/2019 rishyiraho urugaga rwabakora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto bamenyerewe ku izina ry’abamotari.
Iyi nama yatangiye itinze kubera ikibazo cya salle bari bemerewe n’Akarere ikaza gukorerwamo indi milimo, bagombye kwifashisha Guest House ya Kamonyi, ntabwo yarangiye kuko nyuma yo gusobanurirwa ibishingirwaho n’amategeko na Ngendahimana Reveriyani umuyobozi wa Union ya Nyarugenge aherekejwe na Ruhinda Félix ushinzwe imyitwarire y’abamotari ku rwego rw’igihugu ,asobanuriye abanyamuryango ibisabwa ngo uhabwe numero ikuranga muri federasiyo uhereye muri koperative ubarizwamo, ndetse anakuraho gushidikanya hagatiya ya Union ya Nyarugenge na Koperative zikorera muri kamonyi .


Yasobanuye by’umwihariko uburyo inama rusange iterana n’abanyamuryango bayigize,byatumye Inama rusange yo kuwa 30 Ukwakira 2019 isubikwa bemeranya kuzategura indi kandi hakitabira abanyamuryango bujuje ibisabwa, ariko yagaragaje kutishimira itangazamakuru, kuko amaze gusobanura icyo itegeko riteganya yasabye perezida wa Koperative gusohora abatatumiwe, gusa yasanze amazi yarenze inkombe kuko yavuze ko kuriwe inama itaratangira kandi yahageze imaze hafi amasaha atatu itangiye.
Yasabye ko hakorwa urutonde rw’abitabiriye inama basanga 2/3 bituzuye kandi harimo abatujuje ibyangombwa, inama irasubikwa.
IP Kagiraneza Innocent uhagarariye Traffic Police mu Karere ka Kamonyi, mbere yuko inama isubikwa yatanze ikiganiro, ababwirako abashinzwe imyitwarire atari abapolisi ba Traffic, badafite uburenganzira bwo kwiyitirira inshingano zitari izabo, amenyesha abamotari uburenganzira bwabo, aho butangirira n’aho koperative igarukira mu kabaca amande,ko koperative ububasha bwabo butarenza frw 3000.
IP Kagiraneza yagize ati” uzajya yiha ububasha bwa Polisi agaca abamotari amafaranga bitari mu nshingano zabo itegeko riramureba, amande acibwa n’ababifitiye ububasha , akamenyeshwa, ikosa yakoze n’amafaranga ateganywa n’itegeko akishyurwa ahabigenewe, ahita asubizwa ikinyabiziga cye.

Koperative n’ urwego rwa Polisi, biratandukanye mbishimangire mu menye ko mugomba gushyikirizwa RIB”
amaranga mutima yahise azamuka bagaragariza Polisi , n’ubuyobozi bwa Federation bwaturutse i Kigali ko abo bita aba disciplinaire (bashinzwe imyitwarire bakorera ku Ruyenzi na Rukoma bo muri koperative KAMOTRACO babazengereje kuburyo bagufatira assurance na authorization byashize, bakaguca amafaranga ibihumbi mirongo itatu akajya kuri compte za Koperative atagira inyemeza bwishyu akandikwa mu ikaye.
IP kagiraneza yabasabye ku mufasha kuko atarebera rimwe hose, ati” biri mushingano zanyu, kuduha urutonde rw’ibihazi n’inyeshyamba zikorera muri Kamonyi,ubundi Traffic igakora akazi kayo kuko nta mu disipurineri wemerewe kujya gufata Moto atari kumwe na Polisi,yahise atanga telephone ye y’akazi igendanwa 0788311560 uzampamagara isaha yose nzamwitaba.
Muri iyi nama hagaragajwe akarengane gakorerwa abamotari aho bishyuzwa amafaranga ya parikingi ntashyikirizwe Akarere kandi bayafitiye inyemeza bwishyu, mu gihe Munyakayanza Andereya perezida wa Koperative yaramaze guhakana ko adatangwa kuberako Union ya Nyarugenge yayakuyeho.
Kwivuguruza kwazamuye n’izindi mpaka aho bigaragara ko Akarere ka Kamonyi nako kishyuza amafaranga ya parikingi zitabaho, Ndahimana Rongin ushinzwe ubukungu mu karere ka Kamonyi ari kumwe n’umukozi wa RAA yashubije ko bagomba kwishyura noneho parikingi zikubakwa, abamotari ntibanyuzwe nabo bati “kuki mwishyuza parikingi zitabaho?”


Ruhinda Félix ushinzwe imyitwararire y’abamotari k’urwego rw’igihugu yasobanuye ibirebana n’imyitwarire ashimangiye ko parikingi zifite umumaro, zibafasha mu rwego rw’umutekano kuko abamotari ari abafatanya bikorwa ba mbere .

Bashyize hamwe ntawushobora kubihishamo bibafasha kumenyana , no gutangira amakuru kugihe, yakomeje ashimangira ko umumotari akwiye kurangwa na discipline, ndetse akagira ikarita imuranga yahise agaragaza ikarita yakoranywe ikoranabuhanga ku buryo umumotari ukoze ikosa bamushakira kuri plaque ya Moto ye ubu buri wese akaba afite code ye mu gihugu yihariye , abamotari bari aho bakaba barabyishimiye ndetse yabahaye na nimero ya telephone igendanwa 0781000004.
Yabajijwe n’ikibazo cy’umwe mu bamotari witwa Kimenyi Yusuf wahaye Munyakayanza andereya perezida wa KAMOTRACO amafranga 100.000frw harimo inshingamuryango, imisanzu, amafaranga ya parikingi, ikarita n’ibindi, ntamuhe inyemezawishyu, ahubwo akamuha jile umwambaro uranga Koperative, nyuma aza kwamburwa Moto aho gushyikirizwa Polisi sitation ya Runda bayijyana ku Kacyiru muri polisi.
Yagize ati” amakuru twahawe nuko uwo muntu nta permis yarafite, koperative itubwira ko bamaze kumufata 2, polisi ikamuca amande ko nta permis afite, hanyuma dusaba ko bayizana i Kigali kuri federation, natwe tuyishyikiriza polisi, abamotari 120 baraho basakurije rimwe, bati kuki itashyikirijwe station iri hafi ikajyanwa ku kacyiru , icyaje gutungura abari aho nuko iyo moto yashakiwe ku kacyiru ikabura mu gitabo bandikamo ngo ibizibiti, nyirayo agasiragira ibyumweru bibiri atazi aho iherereye,.
Ruhinda Felix yasabye abaraho gutuza ati bayanditse nabi mugitabo ubu azagenda azayibona”
Kubirebana n’amafaranga umuturage yahaye Munyakayanza na Ramazani, yongeyeho ko akwiye kuregera RIB kuko yibwe na perezida wa Koperative, amakuru agera kuri Mont jali News atangwa nuyu muturage nuko ikirego yagishyikirije urwego rw’ubugenzacyaha i Runda, taliki ya 17/10/2019 aho kugirango ahabwe service uwakiriye ikirego witwa Daniel akabanza guhamagara uregwa,bakimara kuvugana,agahita abwira uwareze ko ikirego ntashingiro gifite, ati” uzagaruke ejo ,akajyayo kabiri kose atakirwa.
Ruhinda Felix ati “muzangaye guhera ntimuzangaye gutinda”
Byatumye agaruka ku kibazo cy’abashinzwe imyitwarire yabagenzi babo, ko ubusanzwe ari bagomba kuba intangarugero kubo bashinzwe, ati” ni mukomeza kwitwara uko tubasanze muri iyi koperative yanyu, turaje tubahindure, amezi atatu twabahaye arahagije, tuzazana abasirikare bari mu kiruhuko, na ba polisi barahari bafite ubunararibonye kandi bafite discipline, twabahaye amahirwe nimutisubiraho ngo muhinduke ngo mujyane n’igihe tugezemo ntabwo bizaborohera, yabitinzeho ati ”ubu turi kubaka ikimotari cy’umwuga aho dukeneye ko ibintu byose bikorwa k’umurongo nta kajagari” muzangaye guhera ntimuzangaye gutinda.
Mu gusoza yababwiye ko bagomba gukora ikimotari kibatunze, gifitiye igihugu akamaro n’abagenerwa bikorwa aribo ba bagenzi batwara, nk’urwego rw’igihugu duhagarariye twifuzaga ko dukurikije uko mungana mukwiye gufatanya mugakorera hamwe mu kubaka umunara wa Kamonyi ubutaha tukazaza kuwutaha.
Ntiyarekeye aho yabwiye abayobozi ba Koperative KAMOTRACO ko itegeko ribareba aho baryica bakabikora nkana rizakora akazi karyo, kwiha ububasha badafite bagasimbura inzego bitihanganirwa n’amategeko cyane cyane kubashinzwe gufata moto aho usanga baca umumotari frw 30.000 atagira inyemeza bwishyu, ntanishyurwe muri banki amenshi akajya mu mifuka y’aba disipuruneri na perezida, uwashyizwe mu majwi cyane n’uwitwa Musa, na Ramazani bakorera ku Ruyenzi.

Mont Jali yashatse kumenya icyo Munyakayanza perezida wa Koperative avuga kubyo abamotari bamuvugaho dore ko ngo Koperative yayigize akarima ke birimo, ruswa, kwakira amafaranga y’inshingamuryango n’imisanzu aho gutanga inyemezabwishyu agatanga umwambaro ifaranga agashyira ku mufuka we, kwigwizaho umutungo wa Koperative , gutanga moto mu bwiru kuguriza abanyamuryango bamwe, abasigaye Koperative ikaba ntacyo ibamariye ari ukwirya bakimara ,hakiyongeraho ikoreshwa nabi ry’umutungo ndetse n’amakonte muri banki atagaragaza aho amafaranga yavuye, ikibazo cyagaragaye muri raporo y’abagenzuzi, ku murongo wa telefone yasubije ko azaboneka ku wa gatanu utaha, yewe n’umwungirije nawe tutamubona umunyamakuru amubajije niba yamuha Interview kuri tel ati” ibyo simbikunda uzansange ku kazi mpagera gatatu mu cyumweru”
Niyonshuti Onesmos umumotari uba muri imwe muri izi koperative ya Ruyenzi na Gihinga yatanze igitekerezo ko abashinzwe imyitwarire bakwiye kujya bahinduranywa buri gihe nka nyuma y’amezi atanu, ntibabe abakozi bahora ahantu hamwe kuko bituma bahamennyera bakarya ruswa bikabatera gukora nabi.

Mukakibibi Saidati.

Author

Umusozi Jali