Mu nama y’iminsi ibiri ibahuje n’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti mu Rwanda, APAF isesengura ku iterambere ry’umwuga wabo bafatanyije mu gukorana n’izindi n’inzego bahurira ku buzima by’umwihariko abavura n’abatanga imiti ,bifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Abahanga mu by’Imiti b’Abanyafurika batuye mu Bufaransa (APAF), baratangaza ko nubwo abahanga mu by’imiti bakiri bake bakwiye kurushaho gukorana n’izindi nzego z’ubuzima kugira ngo aba bagana bitabweho bahabwe serivisi nziza, imiti n’inama za ngombwa ku ndwara bajya kwivuza kwa muganga
Dr. Hahirwa Innocent, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti mu Rwanda ati “ twatumiye abahanga kugira ngo baganire ku kunoza umwuga hagamijwe kurengera ubuzima bw’abarwayi,twifuje gukora iyi nama kugirango duhane ibitekerezo, uburyo uyu mwuga ukorwa n’uburyo twakorera hamwe kugira ngo tubashe guteza imbere umwuga wacu. Ikigamijwe ni ukugira ngo ubuzima bwa wa muntu utugana bubashe gufashwa no kugezwa ku rundi rwego rushimishije.”

yashimangiye ko iyi nama bahuriyemo nabagenzi babo baganiraho harimo ikibazo kivugwa cyo kwita ku nshingano n’imikoranire hagati y’inzego z’ubuzima.
Kuko umwuga w’ubuzima usaba kwihugura mu buryo buhoraho hagamijwe kurushaho kuwunoza.
Ati “Twifuje gukora iyi nama kugira ngo duhane Mu byo baganiraho, harimo ikibazo bavuga ko kiri ku Isi yose cyo kumenya no kwita ku nshingano n’imikoranire hagati y’izindi nzego z’ubuzima,Isi yose isa n’ikirwana nabyo kugira ngo abanyamwuga mu rwego rw’ubuzima buri wese amenye uruhare rwe kandi bumve ko bagomba gufatanya, umuhanga mu by’imiti yumve ko hari ibyo azi ashobora gufasha umuganga, umuganga yumve ko hari ibyo azi yafasha umuhanga mu by’imiti, ni urugamba tukiri kurwana ariko bari kugenda babyumva.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kugeza ubu Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti mu Rwanda, basoza inshingano zabo neza ,bashaka imiti kandi bayigeza ku Banyarwanda mu mu mavuriro n’ibigo nderabuzima bakorana.”
Dr. Muvunyi Zuberi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima asobanura ko abahanga bibumbiye murugaga rufite inshingano zo gufasha kumenya ikoreshwa rikwiye ry’imiti n’ubuziranenge bwayo.


Ati “Ni bo batumenyera ikoreshwa rikwiye ry’imiti, ni bo bamemya ko imiti ibonetse mu gihugu, ko dufite imiti myiza cyangwa ko ifite ikibazo bakayivanaho bakayishyira ku ruhande ubuzima bw’Abanyarwanda bugakomeza bukaba bwiza bakabona imiti ifite ubuziranenge.”

Ati “Bisaba ko aba banyamwuga bahora bakurikirana bakamenya igikenewe ku nyungu z’abagana amavuriro”.

Patrice Tagne, Umuyobozi wa APAF, yavuze ko kugeza ubu hari ibibazo by’abahanga mu by’imiti bakiri bake ariko ko gihuriweho n’ibindi bihugu ku Isi.yunze mu rya Dr Hirwa uyoboye urugaga nyarwanda rw’abahanga mu by’imiti, ko iyi nama igamije kurushaho kunoza imikoranire.akomeza ko iyi nama ari uburyo bwo kuganir ku mikorere n’izindi nzego zinyuranye birinda icyuho cyatera ingaruka kugira ingaruka ku barawayi.


Ati “Umubare w’abahanga mu by’imiti ni ikibazo kurusha icy’imiti, ibyo bihagurutsa abantu ku Isi. Ibyo bigomba gutuma abahanga mu by’imiti bagira ubufatanye n’izindi nzego zo mu buzima; abaganga, abajyanama mu by’ihungabana, abaforomo n’abandi. Muri iyi nama turabereka uburyo mu mikorere yabo bakomeza kwigarurira icyizere cy’abarwayi. ”
Mu Rwanda umuhanga mu by’imiti umwe yita ku bantu ibihumbi 14Imibare y’Ihuriro ry’Abahanga mu by’Imiti ku Isi (FIP) yo mu 2017 yerekana ko abantu 100 000 bitabwaho n’abahanga muri urwo rwego batageze kuri batanu,abahanga mu by’imiti bifuza ko nibura FIP,mu mwaka 2025 yaba yita ku bantu ibihumbi icumi.

Umumarashavu Twahirwa Janat

Author

Umusozi Jali