shadow

Bamwe mu baturage b’akarere ka Huye barashima serivisi bahabwa kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku kagari gusa bakavuga ko banenga serivisi zitangwa n’urwego rw’umurenge.

Mont Jali News yasuye umurenge wa Mukura, umudugudu  w’Icyeru dusanga abaturage biganjemo abagabo n’abagore bari gukora umuhanda harimo n’abasheshakanguhe.

Photo Mont Jali News

Umwe muri abo baturage witwa Uwimana Josée yagize ati ” uhabwa icyemezo, ukakijyana ku kagari ugahabwa serivisi ukeneye , kugeza ku murenge, ukahasanga serivisi z’irembo zikagufasha.”

Kayihura Gaetan we yagize ati”Nta kibazo cy’itangwa rya serivisi  wahura nacyo mu mudugugu kuko uretse gutanga icyemezo ko uri umuturage ubarizwa aho nta zindi ngorane wahura nazo, ibibazo bitangira kuvuka ugeze ku murenge.”

Uyu muturage yatanze urugero ko hashize imyaka itatu ataye indangamuntu yuzuza ibisabwa kugira ngo ahabwe indi ariko  akaba kugeza ubu agisigiragira atarayibona, avuga ko byageze n’aho asaba ushinzwe irangamimerere icyemezo ngo yigire ku Kigo gishinzwe gutanga indangamuntu (NIDA) asubizwa ko agomba gutegereza bakazayohereza.

Yakomeje avuga ko iyo serivisi itanoze yamuteye ingaruka kuko umuryango we udafite ikiciro cy’ubudehe, ibi byatumye awandikisha kuri se umubyara ngo babone ubwisungane mu kwivuza, yasoje yifuza ko inzego zibishinzwe  zashyiramo imbaraga zikegera abaturage  zigakemura ikibazo cy’izo ndangamuntu zimaze igihe zidatangwa.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege  Ange yavuze ko umuturage waba afite ikibazo kihariye mu bijyanye n’indangamuntu akwiye kwegera ubuyobozi bukamufasha.

Ati, “Hari igihe umuntu atakaza indangamuntu yahabwa icyemezo kiyisimbura akumva birangiye, haramutse hagize umuturage waba afite ikibazo cyihariye yakwegera ubuyobozi bukamufasha.”

Sebutege atangaza ko umurenge wa Ngoma ush   obora gukemura ibibazo byose bijyanye n’indangamuntu bifitwe n’abaturage batuye hirya no hino mu karere ka Huye.

Abaturage batanyurwa na serivisi  bahabwa bifuza ko yanozwa kurushaho hategurwa igikorwa rusange cyo gukemura ibibazo by’abaturage cyane ibihuriweho n’inzego mu ikoranabuhanga harimo n’ibyiciro by’ubudehe.

Mukakibibi Saidati

Author

Umusozi Jali