shadow

Ubwiza nyaburanga uhereye ku musozi utuyeho !

Akarere ka Huye  ni kamwe mu turere dutandatu twunganira umujyi wa Kigali , kakaba kisangije amateka y’uburezi; ni ho hari igicumbi cy’ Uburezi, habarizwa kaminuza  4 ari zo Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, IPRC South, CUR ( Catholic University of Rwanda) na PIASS ( Protestant Institute of Art and Socail Science),  hari  kandi amashuri yisumbuye 50 hamwe n’ amashuri abanza.

Huye ikikijwe n’uturere twa Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe na Gisagara twose turi mu ntara y’Amajyepfo.  Ni umujyi w’ubukungu, ubukerarugendo, Ubucuruzi n’ Inganda.

Muri aka karere uhasanga ibikorwa by’ ubukerarugendo birimo Ingoro y’Umurage y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu marembo y’Umujyi wa Huye, Ishyamba ry’Arboretum, ndetse no mu Bisi bya  Huye kwa Bengizage  uzwi nka Nyagakecuru  ari naho  twasuye taliki ya 24 Ukwakira 2019.

Itongo rya Bengizange Nyagakecuru (photo Regis UMURENGEZI)

Twaganiriye n’abaturage bo mu murenge wa Huye ahazwi cyane nko mu bisi bya Huye kwa Bengizage akaba Nyagakecuru  umuhinzakazi, umugore wa Samukende,  yari atuye ahitwa mu Bungwe  bw’abenengwe babarizwaga mu gice cya Nyaruguru.

Aya mateka atangira ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare waje guterwa akaneshwa akicirwa ku  Rubi rwa Nyundo, aho umuryango we wiciwe mu Miko y’abakobwa ubu hakaba ari mu Karere ka Ngororero, hasigara umwana we Ruganzu Ndoli ari  warufite ingabo zitwaga ibisumizi byananiwe gutera Benginzage, agahitamo kumuteza umukumbi w’ihene ubu akaba ari amatongo nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Kigali Today.

Icyuzi cy’ihene za Nyagakecuru (Photo internet)

Muri iryo  shyamba ry’inzitane, aho nyagakecuru yari atuye hagaragara igitovu cy’imbuza kurahira, kuhagera usesera mu mishishiro,ibiti by’amahwa y’inkeri, nta kindi kimenyetso wahabona  uretse umunara w’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA) uri mu mpinga y’urugo rwa Nyagakecuru ruri  mu gataba.

Jean Baptiste Nsengimana umusore w’imyaka mirongo itatu aragenekereza agasobanura ibyo yabwiwe na se umubyara Kalisa,  ati “aha niho hari ikibumbiro cy’ihene za nyagakecuru iyo uhari uba witegeye save, n’ahandi”

Burya koko ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera

Nsengimana avuga ko amaze ku munara imyaka isaga 10, akaba agaragaza ko uretse abanyeshuri na ba mukerarugendo  bazanwa n’ikigo cy’igihugu cyita ku iterambere (RDB), nta muturage uhasura.

Ati, “Ntawakwica umubyizi we ngo agiye kureba kwa Nyagakecuru kuko ni ishyamba ry’inzitane ritagira ikiharanga, hakiyongeraho guterera umusozi  ufite ubutumburuke bwa m 2400  bisaba kwiyuha icyuya utagira uwo usanga uhazi ngo akuyobore, nta n’i kimenyetso kiguha icyerekezo cy’aho ayo mateka ari.”

Kugirango ubukerarugendo butangirire k’umusozi naho dutuye hashingiwe ku bwiza nyaburanga ndetse n’umuco w’Abanyarwanda, hakenewe  ubukangurambaga ,ngo umuturage wo mu cyaro asobnukirwe ko nubwo abanyamahanga tubakuraho amadevize, badakwiye kurusha abene gihugu gukunda ibyiza by’iwabo, byaba ngombwa uko abaturage bahurira mu nteko zibahuza uhereye mu isibo ubutumwa bugatambuka, ahazwi hakitabwaho, ahandi hakabarurwa, urubyiruko  rugasobanurirwa ibyiza nyaburanga   hakoreshwa amarushanwa uhereye k’umudugugudu kugera ku rwego rw’igihugu.

Mu ishyamba rwa gati hagarara ubwiza nyaburanga aho urenza amaso ukageza mu mpugu z’ahandi (photo Regis UMURENGEZI)

Gukura abaturage mu bwigunge bahabwa imodoka zitwara abagenzi n’ikindi gisubizo gikenewe kuko niyo waba ufite ubushake bwo kujyayo ntanyoroshyarugendo wahabona dore ko nta buryo rusange bwo gutwara abagenzi wahabona habe n’igare cyangwa moto wabona byerekezayo cyangwa biturukayo, umuhanda ugerayo nawo watangiye kwangirika ukeneye gusanwa.

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Huye gateganya twegereye umuyobozi w’aka karere,  Ange Sebutege, adusubiza muri aya magambo “Akarere gafite ingamba zo kwita ku Bisi bya Huye kuko muri gahunda ziteganyijwe zo guteza imbere ubukerarugendo bijyana no kubungabunga ririya shyamba,”

Ange Sebutege Mayor wa District ya Huye (photo internet)

Akomeza agira “Niyo mpamvu duteganya  ko hazaboneka rwiyemezamirimo waribyaza umusaruro, wanateza imbere ubukerarugendo, si gahunda yavuba kuko bisaba n’ubushozi.”

Team y’abanyamakuru (photo Regis UMURENGEZI)

Ibarura rusange ryo mu 2012 rigaragaza ko Akarere ka Huye gatuwe n’abaturage 328,398   ku buso bungana na kilometero kare  581.5, kagizwe n’imirenge 14, utugari 77 n’ imidugudu 508.

Mukakibibi Saidati

Author

Umusozi Jali