shadow

Abanya Kigese aho avuka baramushaka ngo aze yitabe inkiko anishyure imitungo yasahuye, anagaragaze aho imirambo y’abatutsi bari mu Nkambi za Byumba yayoboraga yayishyize.

HABYARIMANA Jean Vivien (Photo internet)

Jean Vivien HABYARIMANA yavukiye mu Cyahoze ari Komini Runda, muri secteur Kigese , akaba mwene Habyalimana Augustin  (Hutu) na Nyina MUKANDUTIYE Généreuse, (Tutsi )

Umubyeyi wa Jean Vivien HABYARIMANA ariwe Augustin HABYARIMANA wari umwalimu ariko akaba impirimbanyi ya MDR parmehutu  Power  kuva 1956 kugeza 1973 yarabicaga bigacika nk’umwe mu baharaniraga Demokarasi icyo gihe mu ishyakarya MDR.

Mu mwaka w’1973 Habyalimana Augustin yari ahagarariye MDR Power kurwego rwa Komini Runda icyo gihe azagupfa mu ntambara yahuje FAR na RPA Inkotanyi, kuko Komini Runda yabaye isibaniro rikomeye hagati y’ingabo zombi ubwo bacakiranaga RPA Inkotanyi yinjira aba F.A.R bakizwa n’amaguru. Yaje kwicwa n’uruhande utamenya kuko icyo gihe MRND yashinjaga MDR kuyigambanira, MDR POWER nayo ihiga abo muri MDR yasinye amasezerano y’Arusha.

Habyalimana Augustin nawe utari worohewe kuko yagombaga kurengera umugore we Mukandutiye Generoza wari umututsikazi, ndetse n’abana be batari bafite icyerekezo, bamwe bo mu muryango barishwe cyane abahungu umwe arahunga ariwe Jean Vivien Habyalimana 1994 akaba yarabaye umukozi wa Komini Runda mu Ntambara hagati, intamabara ikomeje yagizwe umuhuza bikorwa w’inkambi z’umuryango utabara imbabare mu Rwanda ( Croix Rouge) aho yarashinzwe umutekano w’impuzi za kuwe mu byazo n’intambara y’ Ukwakira 1990.

Umuryango wari wuzuyemo AMAJYOJYI (Urubyiruko rwa MDR Power), barimo interahamwe rukushwa yaravuzwe cyane uwitwa PELAGE, abanya Kigese, Runda, Rugarika na Bishenyi iyo bibutse iyo nyamanzwa y’inkazi dore ko aricyo pelage bisobanura « Izina niryo muntu » umusatsi uborosoka k’umutwe. Byatumye n’abafite igisanira na PELAGE ndetse na HABYALIMANA AUGUSTIN barijanditse muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda, FPR Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside, abatarapfuye mubayikoze, barafunzwe abasigaye barahunga ubu barimo kwidengembya biriza ayingona ngo babuze hose nk’ingata imennye kuko bavuka kubabyeyi badasangiye ubwoko.

 

Byonyine kuba baravukiye muri MDR Power yaranzwe n’amacakubiri nkuko Uwitwa Safari Staniley yigeze kubitangaza , akiri mu nteko aho yagize ati «  akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigacya, niyo gacyeye ntigashira umunuko » ngabo abo SAFARI yavugaga barimo JEAN VIVIEN HABYALIMANA mwene HABYALIMANA Augustin ubu widengenbya hakurya iyo muri Cameroun  ajijisha amahanga ngo nawe yabuze amajyo kuko ABAHUTU batamukundaga n’abatutsi bamwita intasi nkuko byagenze ari mu nkambi zari ziteraniyemo impunzi zavuye mu makomini atandukanye yicyahoze ari Perefegitura ya Byumba abanshi baturutse ahitwa : ,NYAGAHITA, KABANA, NGARAMA na MURAMBI  kugeza muri Mata 1994 aho yakoranaga n’uwitwa MWUNGUZI THONESTE bakaza gushinjanya ubutasi, umwe ngo akorera Leta y’Abatabazi undi bati atanga amakuru mu Nkotanyi. Uyu Jean Vivien ahita yerekeza iy’ubuhungiro yirengagiza n’izina ribi yasize iwabo muri Komini Runda.

Jean Vivien HABYALIMANA hamwe n’ububasha yari afite  n’ubushobozi bwo gucunga inkambi z’impunzi ndetse na mbere yaho abanyakigese bahamya ko yasahuye, ibyo abashije ibyamunaniye nibyo yajugunyiraga abari bamuri inyuma, nyuma yuko Abanyarwanda bagiye bacyurwa URUSORONGO, mwishywa we yishyuye imitungo yasahuye, n’uyu VIVIEN kugeza ubwo mu 2008 yafashe icyemezo cyo Guhunga ahagarika amashuri kuko yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Nyabarongo ( Photo internet)

Ku Nshuro ya 25 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda, abanyakigise nako umurenge wa Runda muri rusange wagarutse ku bantu bagiye basahura imitungo ndetse bakaba bataragize n’ubushake bwo kuyishyura ngo ikibazo gikemuke, aho kwishyura bakigira inama yo guhunga cyangwa kugurisha rwihishwa,

Icyagarutsweho cyane nuko aba babangamira ubumwe n’ubwiyunge nkuko kugeza ubu umuturage udashaka kwishyura imitungo yangijwe, birumvikana ko adashobora no gutanga amakuru kubyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, nyuma yo kuganira  nabamwe mu baturage bo ku RUGALIKA, KIGESE, BISHENYI, bagiye bagaruka ku kibazo cy’ubutabera aho GACACA yahagaritse imilimo yayo, abakoze Jenoside yakorewe abatutsi bakidegembya, bakirangwa n’amacakubiri n’ingenga bitekerezo mu mahanga, batanemera uruhare rwabo bifuje ko uyu JEAN VIVIEN mwene HABYALIMANANA we yagezwa imbere y’ubutabera agasobanura ibyabereye kuri Komini Runda ndetse na Paroisse ya Masaka ku Rugarika kuko icyo gihe yari umuyobozi, azi neza amakuru y’abantu baroshywe muri Nyabarongo, nyuma agakomeza no kuyobora inkambi za Byumba kuva mu Ugushyingo 1990 azi neza ko abatutsi bahunganye n’abandi urupfu bapfuye n’abagiye bajya kubica.

Agafasha no gutanga amakuru ku batutsi bazize Jenoside 1994 bajugunywe muri Nyabarongo, bakuwe muri Paroise ya Gihara aho bari bahungiye aho yari afatanyije n’uwari Bourgoumestre wa Komini Runda bwana NDAYAMBAJE SIXBERT, SANKARA wo muri BISHENYI we n’ubu iyo abatuye Runda bamwibutse basesesa urumeza kubera impiri, imihoro, n’imbunda bagendanaga bahiga abatutsi.

Bamwe mu bifuza ko uy’umugabo yatabwa muri yombi agashyikirizwa ubutabera, ni imiryango yacitseku icumu, ubu nayo ikaba iri mu nzego z’ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi, bakaba basaba ko igihe cyose bishoboka yagarurwa mu Rwanda agashyikirizwa inkiko akaryozwa ibyo yakoze.

UWANTEGE  Marie.

Author

Umusozi Jali